Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan


Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa kane yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Ubwenegihugu bw’icyubahiro buhabwa umuturage yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, bitewe nuko igihugu kimubonamo kuba ingirakamaro.
Guverineri wa Abidjan, Robert Beugré Mambé ni we wahereje Perezida Kagame imfunguzo z’umujyi nk’ikimenyetso cy’icyubahiro nk’umukuru w’igihugu akaba n’umuturage w’icyubahiro w’uwo mujyi.
Nyuma Perezida Kagame yahawe ikaze n’abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuha ikamba, umwitero, urunigi n’igisa nk’inkuyo ikozwe mu bwoya.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Abidjan ari ikimenyetso cy’ubushake bw’uwo mujyi bwo guha ikaze abanyafurika bose.
Yavuze ko byerekana umuhate w’uwo mujyi mu gushyikira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo muri Afurika.
Ati “Gukuraho ibyo bidutandukanye byose bizoroshya ubucuruzi, kumvikana, ubufatanye ndetse n’ubucuti mu baturage bacu.”
Yavuze ko bishimangira amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, yo koroshya urujya n’uruza muri Afurika ndetse no gushyiraho isoko rusange kuri uwo mugabane.
Kagame yashimye umuco yeretswe n’umuyobozi gakondo wa Abidjan, avuga ko bigaragaza ubukungu bw’umuco nyafurika.
Ati “Reka mvuge ukuntu nejejwe n’imigisha y’abayobozi gakondo b’aka karere. Umuco wacu niyo soko y’indangagaciro. Uko Afurika itera imbere, bizaba ibyagaciro kuguma ku murage wacu, tuwuhererekanye n’ibisekuru bizaza.”
Mu bandi bagizwe abaturage b’icyubahiro ba Abidjan harimo Pranab Mukherjee wahoze ari Perezida w’u Buhinde, Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Ali Bongo wa Gabon na Ibrahim Boubakar Keita wa Mali.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yahawe umudari w’ishimwe uzwi “Grand-Croix de l’Ordre Nationale de Côte d’Ivoire” naho madamu Jeannette Kagame ahabwa umudari witwa ‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’.
Barasoza uruzinduko rwabo muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane.
Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, December 20, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.