Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Menya amazina agezweho ushobora kwita umwana wawe muri uyu mwaka ndetse n’ubusobanuro bwayo.

Happy girl
Aya ni amazina y’abana b’abakobwa 20 agezweho, ushobora kwita umwana wawe cyangwa se nawe ukaba witwa rimwe muri aya mazina ariko ukaba utazi ubusobanuro bwaryo,Turabagezaho inkomoko ,ubusobanuro,amateka n’itariki yizihizwaho.

1.EMMA

Inkomoko :Rikomoka ku izina ry’iridage heim, « inzu », cyangwa ermin, « ikintu kinini, gifite imbaraga ».
Amateka yaryo : Ushobora kubona iri zina ukagirango ni Emmanuel bahinnye(diminutif d’Emmanuel) ariko ntabwo aribyo niko iryo zina rimeze. Mutagatifu Emma yari umukire w’umupfakazi w’Umunya hollande mu kinyejana cya XI wahaye impano y’ibyo yari atunze abakene.Mu gihe cya « Moyen age » abamikazi b’ibihugu by’Ubufaransa n’Ubwongereza niko bitwaga. Emma Watson ni umukinnyi wa film wagaragaye mu mafilm nka Harry Potter
Itariki yizihizwaho : 19 /04
2.JADE
Inkomoko : Riva ku izina ry’iri Espagnol piedra de la ijada, risobanura ibuye ry’agaciro
Amateka yaryo : Ni izina ryahimbwe n’Aba Espagnol ahagana mu kinyejana cya XV,Jade rikaba ryari ibuye ry’icyatsi rito rito kandi rikomeye rifite inkomoko mu burasirazuba bw’Iburayi rikaba ryarafatwaga nk’umuti kuko ryakoreshwaga ku bintu byinshi, iryo buye ry’agaciro (la précieuse Jade) ryagiye rikurura cyane ababyeyi mu guhitamo amazina yo kwita abana babo b’abakobwa.
Itariki yizihizwaho : 10/03 cyangwa 29/06
3.ZOÉ
Inkomoko : rituruka ku ijambo ry’irigereki zoe, risobanura ubuzima no kubaho
Amateka yaryo : Mutagatifu Zoé wa Attalia yabaye umucakara mu kinyejana cya II ku mu Romani i Pamphylie.Mu gihe cy’itotezwa cy’abakirisitu ntabwo yemeranyaga nabo nibwo bahise bamutwika ari muzima mu ifuru ari kumwe n’umugabo we n’abana babo babiri.Ni kuva mu kinyejana cya XIX aho izina rya Zoé ryakoreshejwe mu burayi bw’uburengerazuba aho ryakunzwe n’ababyeyi cyane akenshi kubera amateka ya Zoé.
Itariki yizihizwaho : 02/05
4.CHLOÉ
Inkomoko : Rikomoka ku ijambo ry’irigereki chloe, risobanura igihingwa gito
Amateka yaryo : Rikaba ari izina ry’ikigirwamana cy’Ubugereki gishinzwe isi Déméter, Chloé rikaba ari izina rikunzwe cyane mu Bugereki kandi utasangana abantu benshi.
Itariki yizihizwaho : 05/10
5.LÉA
Inkomoko : Rikomoka ku izina ry’riheburayo lea,risobanura umuntu unaniwe « fatiguée », ndetse n’izina ry’irilatini leo,risobanura intare y’ingore « lionne ».
Amateka yaryo : Bibiliya itubwira inkuru ya Lea uburyo yashakanye na Yakobo ariko nyuma Yakobo akaza gushaka murumuna wa Lea ;Rachel kubera ko yaryamanye na Lea bamusindishije agategekwa kumushaka kuko ari nawe wari mukuru ariko Yakobo yari yarakoreye Rachel imyaka 7 yose.Izina rya Lea ryakunzwe cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Leah). Mutagatifu Lea kandi ni umuromani wo mu kinyejana cya IV uzwiho kuba yaritaga ku bakene cyane.
Itariki yizihizwaho: 22/03
6.MANON
Inkomoko : Ni izina rikomoka ku giheburayo risobanura umuntu urera. Rikomoka ku izina rya Marianne cyangwa Marie-Anne.
Amateka yaryo : Iri zina rigaragara nk’irya kera ariko rikunzwe cyane nk’uko bigaragazwa na padiri Antoine Prévost (1731), mu gitabo yise: Manon Lescaut. N’ikindi gitabo cyakunzwe cyane cya Marcel Pagnol kitwaManon des sources, ibi byose byatumye iri zina rikundwa cyane n’abantu batari bake ku isi.
Itariki yizihizwaho : 09/07
7.INÈS
Inkomoko : Rikomoka ku izina ry’iri Espagnol Agnès, ndetse n’irigereki agnê, risobanura ikintu cy’umwimerere « pure »Rikomoka kandi ku izina ry’icyarabu Inas, risobanura umuntu ukundwa « aimable »,unasabana « sociable ».
Amateka yaryo : Kuva imyaka 20 ishize iri zina rigenda rirushaho gukundwa. Inès waba yaramenyekanye ni Inès de Castro wabayeho mu kinyejana cya XIV wabaye umugore w’ibanga wa Don Pedro,umuhungu wa Alphonse IV w’i Portugal ari nawe waje kwica Inès ku mpamvu za Leta.
Itariki yizihizwaho 10/09
8.MAËLYS
Inkomoko : Ni izina rikomoka k’uryo twabonye ubushize ry’abahungu rya mael, risobanura igikomangoma n’Umutegetsi,(cheftaine). Iri zina kandi ryabonetse hahujwe amazina abiri ariyo Maëlle na Maylis.
Amateka yaryo : Amateka yaryo ni nk’ayo twabonye mu nkuru iheruka ku izina rya mael.
Itariki yizihizwaho : 13/05 cyangwa 15/08
9.LOUISE
Inkomoko : Ni izina rikomoka ku kidage Ludwig ;hlod, « illustre », na wig, «combattant »
Amateka yaryo : Mutagatifu Louise wa Marillac (1591-1660) yabaye intumwa ya de Mutagatifu Vincent-de-Paul. Yashinze umuryango w’ababikira b’impuhwe. Louise yamenyekanye cyane hagati mu kinyejena cya XIX.
Louse yari umwishywa wa Louis wa XI ndetse na nyina wa François wa I akaba yaragize uruhare rugaragara mu gutuma igihugu cy’Ubufaransa kigira amahoro abinyujije muri diplomatie ndetse n’ibyemezo yagiye afata ari naho yaje gufunguza François wa I wari warafashwe bugwate na Charles Quint.
Itariki yizihizwaho : 15/03.
10.LILOU
Inkomoko : Iri zina rikomoka ku izina ry’irilatini Lili, iridage Lou ariko nk’uko bigaragara rikaba ryagira inkomoko y’izina ry’irishinwa kubera akajambo kabanza Li risobanura ubwiza cyangwa uburanga.
Amateka yaryo : Iri zina ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 1997 kuri filme yakozwe ya Luc Besson ku nshuro yayo ya gatanu «(Le Cinquième Elément), hakaba haragaragayemo iryo zina,Lilou.
Bivugwa ko iri zina ari rimwe mu mazina mashya kuko umwana w’umukobwa wa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa yaryiswe mu mwaka w’1994 ari nabwo yavutse akaba ari n’izina rikunzwe cyane.
Itariki yizihizwaho : 15/03 hamwe na Louise cyangwa 27/07 hamwe na Lilia.
11.CAMILLE (A)
Inkomoko : Rikomoka ku izina ry’irilatini camillus cyangwa camilla risobanura umukobwa wo mu muryango wifite «jeune fille de bonne famille ».
Amateka yaryo Fete : Yabaye umuganga mu kunyejena cya XVI, mutagatifu Camille yamenyekanye ubwo yashingaga umuryango w’Abacameliyana(Camelliens). Uyu muryango ukaba waritaga cyane ku barwayi ndetse n’isuku ibakorerwa bityo Papa Leon wa XIII amwemeza nk’umurinzi w’abarwayi, abaforomo n’abaforomokazi ku buryo bashobora no kumwiyambaza.
Itariki yizihizwaho : 14/07
12.LOLA
Inkomoko : Lola ni izina ry’impine rikomoka ku izina ry’iri Espagnol Dolorès risobanura ububabare « pain ».
Amateka yaryo : Lola Montès, yamenyekanye cyane mu kinyejana cya XIX aho yakoraga i Bwami ku ngoma ya Louis de Bavière wa I,nyuma y’igihe yaje kugirana ikibazo n’uyu umwami arirukanwa ahungira muri Leta zunze ubumwe za America.
Itariki yizihizwaho : 15/09
13.SARAH
Inkomoko : Ni izina ry’iriheburayo risobanura igikomangoma, umwamikazi.
Amateka yaryo : Muri Bibiliya, Sarah ni umugore wari warabuze urubyaro w’Abraham. Igihe yari afite imyaka 90 abamarayika batatu baramubonekera bamubwira ko azagira umuhungu waje kwitwa Isaac. Sarah yaje kwitaba Imana ku myaka 127! Iri zina ryakunzwe kwitwa cyane mu mico y’Abayuda b’abakirisitu ndetse n’Abayisilamu (les cultures judéo-chrétienne et musulmane).
Itariki yizihizwaho : 09/10
14.EVA
Inkomoko : Izina ry’Iriheburayo ava, risobanura umuntu ufite ubuzima ,uriho.
Amateka yaryo : Eva ni ni ikiremwa cya mbere cy’igitsinagore mu isezerano rya cyera ku bakirisitu nk’uko bigaragara muri Bibiliya mu gitabo cy’intangiriro.
Itariki yizihizwaho : 06/09
15.CLARA
Inkomoko : Rikomoka ku ijambo ry’irilatini clara, risobanura urumuri,ikintu gisa neza « brillante, lumineuse ».
Amateka yaryo : Mutagatifu Claire yabaye umujyanama wa Mutagatifu François d’Assise. Yihaye Imana anashinga umuryango witwa « Ordre des Pauvres Dames (Clarisses) »
Itariki yizihizwaho : 11/08
16.LINA
Inkomoko : Lina ni izina ry’impine ry’Adelina,naryo rikaba impine y’Adèle.Ni izina rikomoka ku ridage lindrisobanura ikinru cyoroshye « doux ».
Amateka yaryo :Iri zina ni impine ya Adeline,mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza rifatwa nk’impine y’amazina amwe n’amwe asozwa n’akajambo« lina » nka Carolina cyangwa Angelina.
Itariki yizihizwaho : 27/01 cyangwa 24/03
17.LENA
Inkomoko : Rikomoka ku izina rya Hélène, izina ry’irigereki élê, risobanura urumuri «lumineuse».
Amateka yaryo : Léna ni izina rigaragara nk’irishya cyane cyane mu gihugu cy’Ubufaransa , ababyeyi benshi bararikunze cyane.
Lena uretse kuba ari izina ry’igitsinagore rizwi kandi nk’izina ry’uruzi(fleuve) rwisuka muri Siberia yo hagati.
Itariki yizihizwaho:18/08.
18.LOUNA
Inkomoko yaryo : Muri Afurika y’Amajyaruguru, Luna risobanura ukwezi «la Lune».Ni izina rifite inkomoko y’iridage chlodwig risobanura uwatsinze urugamba.
Amateka yaryo : Izina Louna ni izina rigaragara mu ndimi ndetse no mu mico itandukanye ni izina kandi ryiza kandi rikunzwe mu bihugu bitandukanye.
Itariki yizihizwaho: 15/03
19.ROMANE
Inkomoko : Ni izina ry’Iriromani rikomoka ku izina ry’irilatini.
Amateka yaryo : Mu myaka ya za 80 bigaragara ko amazina y’Amaromani yari agezweho anakunzwe aho ababyeyi bayitaga abana babo cyane.
Itariki yizihizwaho : 28/02.
20.ANAIS
Inkomoko : Iri zina rituruka ku rindi zina rya Anna rikomoka ku izina ry’iriheburayo rikaba risobanura ubuntu (grâce)
Amateka yaryo : Muri iki gihe iri zina rifitwe n’abantu benshi b’igitsinagore kandi rirakunzwe.Iri zina kandi rifitwe n’umuririmbyikazi Anaïs
Itariki yizihizwaho : 26/07
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ay’abana b’abahungu, ese wowe ni irihe zina wifuzako twagushakira

Menya amazina agezweho ushobora kwita umwana wawe muri uyu mwaka ndetse n’ubusobanuro bwayo. Menya amazina agezweho ushobora kwita umwana wawe muri uyu mwaka ndetse n’ubusobanuro bwayo. Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, January 15, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.