Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abangilikani bahaye akato Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye gushyingira abahuje ibitsina (abatinganyi.)

Abayobozi b’Ihuriro Mpuzamahanga ry’itorero ry’Abangilikani bahaye akato Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye gushyingira abahuje ibitsina (abatinganyi.)
Ni nyuma y’igitutu cy’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.
USA yari yaramaze guhagarika bimwe mu bikorwa yateragamo inkunga Abangilikani bo mu Rwanda, kuko batemeye gushyigikira ubutinganyi.
abayobozi_barwanya_ubutinganyi_mu_bangilikani_bishop_rwaje_w_u_rwanda_uwakabiri_uturutse_ibumoso_Abayobozi barwanya ubutinganyi mu Bangilikani (Bishop Rwaje w’u Rwanda uwa kabiri uturutse ibumoso)

Umunyamabanga mukuru w’iri torero, Rev. Francis Karemera, yari aherutse kubwira Imvaho Nshya ati” Bahagaritse ibikorwa baduteragamo inkunga, bageneraga abapasiteri amafaranga yo kubahugura, bakabaha buruse bakajya kwiga ariko ubu byarahagaze.”
Amahanga yunze mu ry’Abangilikani bo mu Rwanda, aha akato USA n’abayishyigikiye

Mu nama y’abepiskopi bakuru b’Intara z’iryo torero yabereye i Canterbury mu Bwongereza muri iki Cyumweru, hafashwe umwanzuro wo guha akato k’imyaka itatu ibihugu (intara) zishyigikiye ubutinganyi.
Iyo nama yaranzwe n’impaka zikarishye , ku ruhande rw’abarwanya ubutinganyi abazamuraga ijwi cyane ni u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Onesphore Rwaje, Uganda, Kenya, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Arkiyepiskopi w’itorero rya Uganda, Stanley Ntagali we yageze aho arasohoka avuga ko”atakungurana ibitekerezo n’abepiskopi bashyigikiye ubutinganyi “batari bicuza.”
Ku wa Kane, nyuma y’uko abarwanya ubutinganyi babaye nk’abatsinze impaka, abari muri iyo nama basohoye itangazo riha akato mu gihe cy’imyaka itatu Itorero ry’Abepiskopi, rigizwe na diyosezi zo USA, zimwe zo mu birwa za Caraibes, Taiwan, Micronesia, zimwe zo muri Amerika y’Epfo n’abandi bashyigikiye ubutinganyi.
Riragira riti” Itorero ry’Abepiskopi (Igice gishyigikiye ubutinganyi) ryatandukiriye ku kwemera n’inyigisho benshi muri twe bigisha. Hagendewe ku bukana bw’icyo kibazo, dutegetse ko mu gihe cy’imyaka itatu iryo torero ritongera kuduhagararira mu nama n’ayandi madini, ritazigera ritorwa muri komite iyo ari yo yose kandi ko mu gihe turi mu nama ritemerewe gufata imyanzuro.”
Abagize iyo nama kandi biyamye, Itorero ryo muri Canada n’amwe yo mu bihugu by’u Burayi yashyigikiye gusezeranya abahuje ibitsina.
Ikinyamakuru 76 Crimes kivuga ko abakuru b’amatorero y’abangilikani yo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Nigeria, Sudani y’Epfo na Congo bari biteguye kwitandukanya n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abangilikani mu gihe abashyigikiye ubutinganyi badahawe akato.
Abanyafurika baba mu Bwongereza bashyikiye ubutinganyi bateganyije kwigaragambya I Canterbury ahari kubera iyo nama kuri uyu wa Gatanu, imyigaragambyo yabo iraba ifite insanganyamatsiko igira iti ”Mwumve Abatinganyi”.
Ikibazo cyo gushyingira abatinganyi cyatangiye mu itorero ry’Abangilikani kuva muri za 1990. Mu 1998 Inama y’Abepiskopi ya Lambeth mu Bwongereza yanzuye ko ubutinganyi butajyanye n’Ijambo ry’Imana.
Ariko mu 2002, diyosezi ya New Westminster muri Canada yemeje ko abatinganyi bahabwa umugisha, mu 2003 abatinganyi babiri basabye guhabwa ubusenyeri mu Bwongereza no muri USA.
Abangilikani bahaye akato Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye gushyingira abahuje ibitsina (abatinganyi.) Abangilikani bahaye akato Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye gushyingira abahuje ibitsina (abatinganyi.) Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, January 15, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.