Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kigali:Dore Amayeri Abakobwa benshi Bakoresha bagatoroka iwabo Kumbe bagiye kwirarira Mutubari Cyagwa Utubyiniro:Soma Inkuru>>>

Kubwira ababyeyi ko bagiye mu isabukuru za bagenzi babo, abandi bagaha amafaranga abakozi bo mu ngo kugirango baceceke, ni amwe mu mayeri akoreshwa n’abakobwa bamwe bashaka kujya kurara mu tubyiniro cyangwa mu tubari no muri hotel.
11380966_1607290032855852_465822235_n
Bamwe mu bakobwa bavuga ko kugira ngo babone uko bajya kubyina cyangwa gusabana n’inshuti zabo mu masaha y’ijoro babeshya ababyeyi babo ko bagiye mu isabukuru ya bagenzi babo ndetse rimwe na rimwe bagaha amafaranga abazamu cyangwa abakozi bo mu ngo iwabo kugira ngo bababikire ibanga.

Umukobwa w’imyaka 19 utarashatse ko amazina ye atangazwa wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagali ka Biryogo yagize ati “Njye kenshi na kenshi iyo nshaka ko batanyima uruhushya mbabwira ko hari umukobwa w’inshuti yanjye uzarongorwa kandi yanshyize mu bazamwambarira ku buryo iyo nirariye mu tubyiniro cyangwa nasohotse n’inshuti zanjye badapfa ku birabukwa.”
Yakomeje agira ati “Ababyeyi banjye nzi imiteterere yabo neza ku buryo ntashobora gutinyuka na gato kubasaba uruhushya rwo kujya kubyina, kandi mba mbikeneye cyane,bitewe n’uko nta kundi kuntu mba ngomba kubigenza biba ngombwa ko mbatoroka nijoro ku buryo nkoresha uko nshoboye kose nkagaruka muri icyo gicuku.”
Uyu mukobwa yabwiye Itangaza makuru ko mu gihe atabashije kubeshya ngo asabe uruhushya rwo kujya ahantu runaka, atoroka akaza kugaruka ababyeyi batarabyuka.
Ati “Iyo bukeye baraza bakambyutsa ngo njye ku ishuri nk’abandi bose, ntabwo baba bazi aho naraye, mba natashye mu ma saa kumi z’ijoro cyangwa saa kumi n’imwe mu rukerera.”
Yemeza ko ibi byose abikorana na bagenzi be bigana n’zindi nshuti ze ziga ku bindi bigo, akenshi na kenshi bakabikora iyo bafite gahunda bahawe n’abasore.
abakobwa2
Undi mukobwa w’uimunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yagize ati“ Iyo nasohotse nk’uko ndi kumwe na bagenzi banjye nkasinda ncunga bwije nkahamagara ababyeyi benda kuryama cyangwa bamaze gufatwa n’ibitotsi cyangwa nkabandikira sms mbabwira ko ntari butahe hari imirimo ndi gufasha mugenzi wanjye kugira ngo badakomeza kunyibazaho.”
Abajijwe aho arara mu gihe yabeshye ababyeyi be gutyo avuga ko bitewe n’uko umukunzi we na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bafite amazu bakodesha aribo ararana nabo.
Ni kenshi inzego zitandukanye zisaba ababyeyi gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abana babo kugira ngo babarinde ibishuko bitandukanye byaba byatuma bishora mu ngeso zitandukanye zirimo n’ubusambanyi.
Mu gihe ababyeyi badakurikiranye byimbitse abana babo, usanga aribyo bitera (abana) gutoroka ingo bakajya mu tubari n’ahandi ahanini bitewe no kuba bifuza ibintu runaka ariko bakabibuzwa n’ababyeyi batabanje kubasobanurira ingaruka byabagiraho.
Kigali:Dore Amayeri Abakobwa benshi Bakoresha bagatoroka iwabo Kumbe bagiye kwirarira Mutubari Cyagwa Utubyiniro:Soma Inkuru>>> Kigali:Dore Amayeri Abakobwa benshi Bakoresha bagatoroka iwabo Kumbe bagiye kwirarira Mutubari Cyagwa Utubyiniro:Soma Inkuru>>> Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, September 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.