Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Reba Udushya dutangaje twagaragaye Mu gutanga ibihembo bya MTV,Abakobwa baje bambaye Ubusa Neza Neza Miley Cyrus yakoze agashya reba hano:AMAFOTO>>

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015 i Los Angeles hatanzwe ibihembo bya MTV Video Music Awards(VMAs), Taylor Swift yongeye kwanikira benshi mu bakeba be aba umuhanzi w’umwaka.
14-90
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu Mujyi wa Los Angeles mu nzu yitwa Microsoft Theater ahari hateraniye ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi ba muzika biganjemo n’umubare munini w’ibyamamare mu ngeri zinyuranye ku Isi.

Taylor Swift yari ayoboye urutonde rw’abahataniraga ibi bihembo aho yari mu byiciro icumi byose ahanini kubera amashusho y’indirimbo ye ‘Bad Blood’. Umuhango wo gutanga ibihembo warangiye uyu mukobwa yegukanye bine birimo n’icya Video y’umwaka yabaye ‘Bad Blood’.
Ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi, kuva ibirori bigitangira kugeza birangiye. Mbere y’uko umuhango nyir’izina wo gutanga ibihembo ugera, Miley Cyrus wayoboye ibirori yashyize kuri Instagram ifoto igaragaza ubwambure bwe benshi bikanga ko ashobora kuza nta kintu yambaye.
Ibirori byafunguwe na Taylor Swift ndetse na Nicki Minaj mu ndirimbo zabo zakunzwe na benshi nyuma uko amasaha yagiye yicuma niko byagiye birushaho gushyuha. Nicki Minaj wegukanye igihembo cya Video nziza yo mu cyiciro cya Hip Hop ubwo yakiraga iki gihembo cye yatutse Miley Cyrus amwita ‘indaya’. Aya magambo ntacyo yatwaye uyu mukobwa na gato ndetse ntibyamuhungabanyije mu kazi yari ashinzwe ko kuyobora ibirori gusa iki gitutsi cyakwirakwijwe ku mboga nkoranyambaga.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri MTV VMA 2015:
Best Rock Video: Fall Out Boy, “Uma Thurman” 
Best Pop Video: Taylor Swift, “Blank Space”
Best Male Video: Mark Ronson featuring Bruno Mars, “Uptown Funk”
Best Hip-Hop Video: Nicki Minaj, “Anaconda”
Best Female Video: Taylor Swift, “Blank Space”
Best Video With a Social Message: Big Sean featuring Kanye West & John Legend, “One Man Can Change the World”
Song of the Summer: 5 Seconds of Summer, “She’s Kinda Hot”
Best Collaboration: Taylor Swift ft. Kendrick Lamar, “Bad Blood”
Best Direction: Kendrick Lamar, “Alright” (Colin Tilley & the Little Homies)
Best Choreography: OK Go, “I Won’t Let You Down” (OK Go, air:man and Mori Harano)
Best Cinematography: Flying Lotus feat. Kendrick Lamar, “Never Catch Me” (Larkin Sieple)
Best Art Direction: Snoop Dogg, “So Many Pros” (François Rousselet, Jason Fijal)
Best Editing: Beyoncé, “7/11″ (Beyoncé, Ed Burke, Jonathan Wing)
Best Visual Effects: Skrillex and Diplo feat. Justin Bieber, “Where Are U Now” (Brewer, Gloria FX, and Max Chyzhevskyy)
Artist to Watch: Fetty Wap
Video of the Year: Taylor Swift featuring Kendrick Lamar, “Bad Blood”
Nicki Minaj yatutse Miley Cyrus benshi bifata ku munwa
Justin Bieber yasutse amarira nyuma yo kuririmba
Ni amarira y’ibyishimo
Taylor Swift na Nicki Minaj ni bo bafunguye ibi birori
Taylor Swift ni nawe waherukaga kwegukanye ibihembo byinshi muri Bill Board Music Awards
Kanye West n’umugore we Kim
Miley Cyrus yaje yambaye imishumi ihishe imoko z’amabere gusa
Iyi myambarire niyo yari igezweho kuri Miley Cyrus
Miley Cyrus umunyadushya utajya yiburira
Ntucikwee
Reba Udushya dutangaje twagaragaye Mu gutanga ibihembo bya MTV,Abakobwa baje bambaye Ubusa Neza Neza Miley Cyrus yakoze agashya reba hano:AMAFOTO>> Reba Udushya dutangaje twagaragaye Mu gutanga ibihembo bya MTV,Abakobwa baje bambaye Ubusa Neza Neza Miley Cyrus yakoze agashya reba hano:AMAFOTO>> Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, August 31, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.