Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umuhanzikazi w’Umurundi wihebeye Lil G yakabije inzozi ze

.Irakoze Erica, umurundikazi akaba n’umuhanzi ni umwe mubishimiye bidasubirwaho igitaramo cy’umurikwa rya Album ya 2 ya Lil G cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye nyuma yo kubasha kubonana n’uyu muhanzi ahamya ko amukunda kuva agitangira muzika ,igihe yari akiri umwana
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2015 nibwo  Karangwa Lionel uzwi ku izina rya Lil G yamuritse album yise’Ese ujya unkumbura’ . Ni iya kabiri amuritse nyuma ya ‘Nimba umugabo’. Ni igitaramo cyabereye muri Kaizen Club Kabeza, mu Mujyi wa Kigali. Igitaramo cyabaye nkuko byari biteganyijwe kirarangira ariko Irakoze Erica niwe uhamya ko yacyishimiye cyane kurusha abandi kuko yabashije gukabya inzoze yahoranye kuva kera. Nyuma y’uko abahanzi bose bari bamaze kuririmba, Erica yashakishije uburyo yavugana na Lil G maze abari bamuri hafi bamuhuza na we.Lil G
Abafana
Ni umwe mu bishimiye  cyane Lil G  ubwo yari ari ku rubyiniro


Amukunda kuva agitangira kuririmba
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Erica wagaragazaga ibyishimo bidasanzwe yatangaje ko yabaye umufana udasanzwe wa Lil G kuva agitangira aho yatangiriye kuririmba. Ati “ Ndamukundira Talent (impano)yiwe, kuva kera yaraturyoheraga, afite impano muri we. Namukunze agitangira kuririmba kera akiri umwana .Ndakubwiye iyo mva hano ntamusuhuje,byari kumbabaza cyane. Nanezerewe cyane kuko iki cyari icyifuzo cyanjye nahoranye kuva kera cyo kuba nabasha byibuze kumubona tugasuhuzanya.  Yego mwazanye abahanzi benshi  kandi bakwiye ariko icyanzanye ni Lil G,urabona hano naje ndwaye.”
Erica yakomeje atangaza ko akunda indirimbo zose za Lil G ariko by’umwihariko ‘Nimba umugabo’, n’Agaciro.
Erica na Lil G
Erica na Lil G
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Erica nyuma yo kubasha kubonana na Lil G
Asanzwe na we ari umuhanzi
Irakoze Erica avuga ko na we asanzwe ari umuhanzikazi. Kugeza ubu avuga ko afite indirimbo zigera kuri 10 harimo izo yakunze gufatanya na bagenzi be bo mu Buundi. Muri izo harimo iyo yise’Nkundira’, ‘My sun shine’, ‘ We call it love’ aheruka gukorera hano m Rwanda. Kuri ubu Erica aba mu Rwanda kuva mu mezi 5 ashize bitewe n’ibibazo by’umutekano uri mu gihugu cye cy’amavuko.
Abajijwe niba Lil G amusabye ko bakundana urukundo rurenze ibyo kumubera umufana, Erica yatangaje ko bitashoboka kuko afite umugabo witwa Sal –G na we w’umuhanzi i Burundi babyaranye n’umwana witwa Samir Brian Gihozo kuri ubu akaba afite imyaka 2.
Umuhanzikazi w’Umurundi wihebeye Lil G yakabije inzozi ze Umuhanzikazi w’Umurundi wihebeye Lil G yakabije inzozi ze Reviewed by Unknown on Monday, December 28, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.