Urukiko
rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwakatiye Mugema Jacques igifungo cy’imyaka
itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko
yiyitiriye Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, akiba amafaranga
abaturage abizeza kubakorera ibikorwa bitandukanye.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2015 nibwo Urukiko
rwasomeye Mugema wiyemereye ibyaha aregwa by’ ubwambuzi bushukana no
kwiha ububasha mu mirimo itari iye atazuyaje.
Mugema yahamijwe kuba yarakoresheje izina rya Gen. Kabarebe, akajya yemerera abantu ubufasha binyuze kuri Facebook, harimo abo yasabye amafaranga yo kwiga umushinga, ayo kubashakira ibyangombwa by’inzira (Passport na Visa) n’ibyangombwa byo kwa muganga, bakayamwoherereza kuri Mobile money, umusabye ko babonana akamwangira.
Umucamanza Sebagabo Patrick yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, ndetse na nyir’ubwite akaba abyiyemerera.
Yanavuze ko iyi ari isubiracyaha kuko Mugema Jacques yongeye gutabwa muri yombi kuri ibi byaha byo kwiyitirira Gen Kabarebe ataramara n’amezi atandatu arekuwe muri Gereza ya Nyarugenge.
Uretse igifungo cy’imyaka itanu, Mugema yategetswe no gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, amagarama y’urubanza agashyirwa ku rukiko kuko uregwa afunzwe.
Yategetswe kandi gusubiza amafaranga ibihumbi 991 n’amafaranga 950 yambuye abantu hagendewe kuyo buri muntu yagiye amwoherereza.
Mugema Jacques yatawe muri yombi tariki ya 6 Kamena 2015, ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ashinjwa kuba yarafunguye konti kuri Facebook mu mazina ya Gen Kabarebe, akajya ashyiraho amafoto y’uyu musirikare mukuru ayakuye kuri Google, akaka abantu amafaranga ababwira ko agamije kubafasha.

Mugema Jacques wiyise Gen Kabarebe akambura abantu
Umusore wakoreshaga Fake name Gen Kabarebe akambura abantu yakatiwe gufungwa imyaka 5
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, June 26, 2015
Rating: