Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Zion Temple yamaganye abakwirakwiza amashusho agamije guharabika izina rya Gitwaza

Zion Temple yamaganye  abakwirakwiza amashusho agamije guharabika izina rya GitwazaMu gitondo cyo kuwa 28 Ukwakira 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwaho amashusho y’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, amugaragaza avuga ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”

Inkuru yari igezweho kuri WhatsApp, Facebook na Twitter ni ijyanye n’akavidewo k’amasegonda 14 kakwirakwizwaga, aho abatari bake bongeye kwikoma Apôtre Dr Gitwaza, bavuga ko inyigisho ze zikomeje kuyobya abakirisitu.
Iby’aya mashusho yanenzwe n’abatari bake ndetse bakanamwuka inabi (Apôtre Gitwaza), kaje nyuma y’igihe gito nanone uyu muvugabutumwa yongeye kugarukwaho bamunenga kwigamba ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika.
Icyo gihe yaribasiriwe bikomeye, aba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Nyuma yo kubona ibyiriwe bivugwa kuri Apôtre Dr Gitwaza kuri iki cyumweru, Itorero rye ryasohoye itangazo ry’amagana ibikomeje gukorerwa uyu muvugabutumwa, bagaragaza ko biri gukorwa n’ababifitemo inyungu bagamije kwangizaz isura y’itorero rye ndetse n’izina rye muri rusange.
Muri iri tangazo ryasinyweho na Ngabo Fabien David ushinzwe itangazamakuru muri iri torero rya Zion Temple, yavuze ko amashusho yakwirakwijwe ari akantu gato bakase bayakuye mu nyigisho, bituma gahabwa inyito y’ubutumwa atari yashatse gutanga.
Iri tangazo ryavugaga ko abakomeje abakora ibikorwa nk’ibi baba bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya gikirisitu, kwangiza isura y’itorero Apôtre Dr Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk’umuntu ugoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana.
Abakase agace kakwirakwijwe bakavanye mu nyigisho ye yo muri Nzeri 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Kuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.
Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.
Gitwaza yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”
Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.
Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”
Itangazo ryamagana ibikomeje gukorerwa Apôtre Dr Gitwaza

https://www.youtube.com/watch?time_continue=9&v=-E6ZMrkjIL4
Zion Temple yamaganye abakwirakwiza amashusho agamije guharabika izina rya Gitwaza Zion Temple yamaganye abakwirakwiza amashusho agamije guharabika izina rya Gitwaza Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 01, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.