Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ibintu 3 bitangaje kuri General James Kabarebe wagizwe umujyanama wa Perezida Kagame

Ibintu 3 bitangaje kuri General James Kabarebe wagizwe umujyanama wa Perezida KagameGeneral James Kabarebe wari umaze imyaka irenga 8 ari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano. Uretse kuba General James Kabarebe ari umwe mu babaye inkingi za mwamba z’igisirikare cy’u Rwanda mu myaka myinshi ishize, anafite uduhigo n’ibindi bitangaje kuri we, kuko afitanye amateka adasanzwe n’igisirikare cy’ibihugu bitandukanye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

1. General James Kabarebe yabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri, anarwanirira ibihugu bitatu
James Kabarebe wavutse mu 1959, amaze imyaka isaga 35 mu bikorwa by’igisirikare cy’umwuga. N’ubwo ari Umunyarwanda, yanagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare by’ibihugu bitatu bitandukanye, by’umwihariko bibiri muri byo akaba yarabibereye umugaba mukuru w’Ingabo.
JPEG - 89.7 kb
Mbere y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, James Kabarebe yari ashinzwe ibikorwa by’iperereza mu gihugu cya Uganda. Kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu mwaka w’1998 yabaye Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, dore ko yayoboye ingabo za Laurent-Désiré Kabila bakabasha gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga.
Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’ingabo ryari rigamije kubohora Repubulika Iharanitra Demukarasi ya Kongo (AFDL), Kabarebe yafashije ingabo za Laurent Desiré Kabila kwigarurira umurwa mukuru Kinshasa kuwa 17 Gicurasi 1997, no gutsinda Mobutu Sese Seko. Nyuma y’ifatwa rya Kinshasa, Kabarebe yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu. Mu mwaka w’1998 yakuwe kuri uyu mwanya ashyirwa ku bujyanama bw’ingabo z’icyo gihugu, asimbuzwa Jenerali Célestin Kifwa wari warakoze mu gisirikare muri Angola.
James Kabarebe wari ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu gihe cy’intambara yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, yaje no kuba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Faustin Kayumba Nyamwasa, aho hari mu mwaka wa 2002. Nyuma yo kuba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Ingabo, umwanya yavuyeho aba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano n’igisirikare. Afite agahigo ko kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’igisirikare na Politiki mu bihugu bitatu bitandukanye, akaba yaranabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri.
2. General James Kabarebe yakuze yanga igisirikare urunuka
Mu 1983 nibwo Gen Kabarebe yabonye inzira imwinjiza mu gisirikare cya Uganda ku ruhande rwa Museveni wari waragiye mu ishyamba mu 1981 mu rugamba rwo guhirika ku butegetsi Milton Obote. Ni umwuga Gen Kabarebe yumvaga mu buzima bwe atazakora kuko mu bintu yangaga bibaho ku Isi igisirikare cyazaga ku isonga.
JPEG - 85.3 kb
Urwango igisirikare cya Uganda icyo gihe cyari gifitiye Abanyarwanda, Gen Kabarebe arubara nk’uwarukorewe kuko ngo yiga mu mashuri yisumbuye (muri Uganda) yigeze kwigirwaho kurasa n’abasirikare batatu, bari bamubonye anyuze aho bari bicaye bakina amakarita banywa byeri.
Gen Kabarebe abara iyi nkuru agira ati “Nigeze kuba ndi mu mashuri yisumbuye nigendera ngira ngo navaga gushaka udufaranga, nari nambaye impuzankano y’ishuri abagabo bakinaga amakarita bisekera banywa byeri, bari abasirikare ba Leta y’icyo gihe, amakarita bayashyira hasi bafata imbunda, batangira kunyigiraho kurasa, umwe agafata imbunda akarasa nkabona bikubise inyuma yanjye, ndavuga nti niniruka barangirira nabi ahubwo reka mbe umwana mwiza nibabona ko ntabaye mubi barandeka.”
Icyo gihe ngo yari muto cyane, bakomeza kurasa ariko nawe agenda buhoro kugeza ubwo abacitse. Ibi ngo ni urugero rw’icyatumaga yanga igisirikare ku buryo atatekerezaga kukijyamo.
Mu 1982 ubwo Gen Kabarebe yari mu mashuri yisumbuye, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda bari baravuye mu nkambi bakajya mu giturage korora inka n’ibindi, we n’umuryango we bari muri abo.
Avuga ko byabatwaye iminsi 21 kugera ku mupaka w’u Rwanda bashoreye inka ari nako bagenda barwana n’ibisambo agereranya nk’interahamwe zo mu Rwanda. Muri uru rugendo rurerure we yafataga nk’amahirwe kubera ubwana, yatandukanye n’ababyeyi asigara ari we mukuru mu bo bari kumwe.
Ati “Njye numvaga kuza mu Rwanda ari ibintu byiza, ndavuga nti ‘ese ubu baraduhimye ko turi Abanyarwanda, bakaba batwirukanye badusubiza mu Rwanda, reka n’ubundi twitahire’ urumva iyo uri umwana ntabwo uba uzi politiki zihari.”
Nyuma yo kurara mu mashyamba iriya minsi yose, we n’abo bari kumwe baje kugera ku mupaka w’u Rwanda basigaranye inka 60 muri 200 bari bafite. Ahamya ko iki cyari ikintu kitababaje ugereranyije n’ibyo yabonye ubwo bageraga ku mupaka w’u Rwanda ahitwa Kizinga, ahari akagezi kitwa Umuyanja gatandukanya Uganda n’u Rwanda.
Avuga ko iyo umuntu yahagararaga mu mazi yo muri uyu mugezi, yamugeraga mu mayunguyungu. Waje kuba impamvu y’intangiriro y’icyiciro gishya cy’ubuzima bwa Gen Kabarebe kuko aribwo yaje gusobanukirwa ko ibyo yitaga amahirwe yo kwirukanwa muri Uganda ari ibyago bikomeye, kuko kaporali umwe mu Ngabo z’u Rwanda yaje kumubera isomo rikomeye.
Ati “Tugeze ku mupaka inka zatangiye kujya mu mazi natwe tujyamo, twagiye kubona tubona akajipe karaje gaturutse Rwempasha ahabaga abasirikare, bwari ubwa mbere nari mbonye umusirikare w’u Rwanda. Uwo musirikare yaraje ati ‘muri kujya he?, tubona ibintu birahindutse, arongera ati ‘bisubireyo n’ibyo bika byanyu ntaho byakwirwa muri uru Rwanda.”
Nyuma yo kwinginga no gutakamba, uwo musirikare ngo yabajije ‘akana’ gato kamwe mu bo bagendaga batoragura mu nzira abandi babasize, ati ‘mbese sha ubundi mu Rwanda mwahunze iki?, akana kati “Twahunze abahutu.” Uwo musirikare yumvise amagambo y’ako kana akubita igitwenge ababwira ijambo ryasembuye Gen Kabarebe akanzura kujya mu gisirikare.
Uwo musirikare ngo yagize ati “Ba sha abo mwahunze barahari ntaho bagiye, muri make reka mbabwire, murabona u Bugande burabanze n’u Rwanda rurabanga, ni ukuvuga ko n’Imana ibanga... Nta handi mwajya mwigumire muri ayo mazi kandi mutaharenga.”
Wari umunsi ugoye kuko ngo ntawashoboraga kujya inyuma bitewe n’uko abagande bari babatangatanze, no kujya mu Rwanda bidakunda kuko kaporali [uwo musirikare] yari yatanze amabwiriza.
Guhagarara muri ayo mazi kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bari kumwe n’inka no kuba bari babwiwe ko u Rwanda na Uganda bibanga n’Imana ikaba ibanga, nibyo byatumye Gen Kabarebe afata umwanzuro wo kujya mu gisirikare.
Yagize ati “Ayo masaha namaze mu nyanja niyo yatumye njya mu gisirikare, uwo munsi nibwo natekereje mvuga ngo nta yindi nzira umuntu afite.”
3. Gen James Kabarebe yarwanye n’intare ijoro ryose
Ubwo James Kabarebe n’abo bari kumwe bavaga muri Uganda bashaka gutaha mu Rwanda bakabuzwa n’umusirikare w’u Rwanda kwambuka kandi babona batasubira muri Uganda aho bari babatangatanze, ngo bafashe icyemezo cyo guhungira muri pariki.
Bafashe iyo nzira mu ijoro barakambika. Bigeze nka saa sita z’ijoro James Kabarebe yumva intare yivugiye ku misozi ya Nyarupfubire, bidatinze iba ibagezeho iterura inka iyicisha hejuru ye iyikubita imbere yayiciye umuhogo irimo kunywa amaraso.
Ati “Nari ntararwana n’intare mu buzima ariko najyaga numva kera abantu bakuru bavuga ngo iyo urwana n’intare ikaza igusanga utera intambwe uyisanga, iyo ukoze ikosa ikaza igusanga ugatera intambwe imwe inyuma, iragufata. Twarwanye n’intare burinda bucya turayishorera mu gitondo tuyinjiza mu Muvumba irambuka iragenda.”
Yemeza ko imbaraga yazikuye ku kuba aho muri iyo pariki, hari umuvandimwe wa Sekuru we wari warahiciwe n’intare, we yishyiramo ko itahamutsinda.
Ibyabaye kuri James Kabarebe, nibyo byatumye mu 1983 ashaka uko yakwinjira mu ishyamba ryarimo ingabo za Museveni, kuva ubwo ahageze aba umusirikare atyo. Ati “Nagiye mu gisirikare kubera ibyambayeho byose, mbikuramo umujinya. Ako kababaro ko kutagira igihugu, ako kababaro ko gutotezwa uzira icyo uricyo, ako kababaro ko kubuzwa uburenganzira ntabwo ari njye njyenyine. Buri munyarwanda afite amateka amuremamo ishyaka rituma atibagirwa amateka.”
Ibintu 3 bitangaje kuri General James Kabarebe wagizwe umujyanama wa Perezida Kagame Ibintu 3 bitangaje kuri General James Kabarebe wagizwe umujyanama wa Perezida Kagame Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 01, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.