Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

2018 Ibrahim Index: U Rwanda rwaje ku mwanya wa munani muri Afurika


U Rwanda rwaje mu bihugu byazamutse cyane mu bipimo by’imiyoborere muri Afurika mu myaka icumi ishize, aho ruri ku mwanya wa munani mu bihugu 54 n’amanota 64.3% aho yiyongereyeho 5.9%.


Iyi raporo yiswe ‘The 2018 Ibrahim Index of African Governance (IIAG)’ yahurije hamwe ibipimo by’imyaka icumi guhera mu 2008 kugeza mu 2017.
Amanota 64.3% u Rwanda rwabonye si make kuko mu bipimo byakusanyijwe mu nzego 35, impuzandengo muri Afurika ari amanota 49.9%, angana n’izamuka rya 1.0%.
U Rwanda rubanzirizwa na Île Maurice ku mwanya wa mbere n’amanota 79.5%, Seychelles n’amanota 73.2% na Cap Vert n’amanota 71.1%, Namibia na 68.6%, Botswana na 68.5%, Ghana na 68.1% na Afurika y’Epfo n’amanota 68.0%.
Mu cyiciro cy’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 13 n’amanota 64.2%, yagabanyutseho 2.7% ugereranyije na 2008. Urwo rutonde narwo ruyobowe na Île Maurice n’amanota 81.3%, Botswana n’amanota 79.6% na Namibia ifite 71.1%.
Impuzandengo muri iki cyiciro muri Afurika ni amanota 52.6%, nayo yagabanyutseho 2.5%.
Mu bijyanye n’ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwaje ku mwanya wa 26 n’amanota 51.6%, yiyongereyeho 6.1% ugereranyije no mu myaka icumi ishize. Impuzandengo muri Afurika ni 49.2%.
Mu cy’iterambere ry’abaturage, u Rwanda ni urwa gatanu muri Afurika n’amanota 69.9%, yiyongereyeho 11.4%.
U Rwanda rwatangiye kwigaranzura Île Maurice mu bucuruzi
Mu bijyanye no gutanga amahirwe arambye mu by‘ubukungu, Île Maurice niyo iyoboye urutonde n’amanota 74.8% ( yagabanutseho 0.2% mu myaka icumi ishize) mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 71.5%, aho yiyongereyeho 9.1% ugereranyije n’imyaka icumi ishize.
Mu bihugu 10 bya Afurika byagize izamuka rikomeye mu musaruro mbumbe hagati ya 2008 na 2017, bine nibyo byazamutse cyane mu mahirwe mu by’ubukungu, ari byo Kenya, Liberia, u Rwanda na Zimbabwe.
Naho mu bijyanye n’urubuga rw’ubucuruzi (Business Environment), mu bihugu 10 bya Afurika byazamuye cyane umusaruro mbumbe hagati ya 2008 na 2017, bibiri nibyo biza ku rutonde rw’ibyazamutse cyane: Kenya n’u Rwanda.
Muri uru rwego, u Rwanda rwanyuze kuri Île Maurice ruza ku mwanya wa mbere n’amanota 83.6%, yo iba iya kabiri na 74.4%, Afurika y’Epfo iba iya gatatu na 67.6%, Botswana iya kane na 61.5% na Ghana ya gatanu n’amanota 61.4%.
Iyi raporo igira iti “Mu bihugu bitanu biyoboye ibindi, icyasubiye inyuma cyane guhera 2008 ni Île Maurice na Botswana. Byombi byasubiye inyuma umwanya umwe. Maurice yavuye ku mwanya wa mbere iba iya kabiri, Bostwana iva ku mwanya wa gatatu iba iya kane.”
Ikomeza igira iti “Muri ibi bihugu bitanu bya mbere, u Rwanda nirwo rwakomeje kuzamuka mu manota mu myaka icumi (+9.5%), ruva ku mwanya wa kabiri mu 2008 rugera ku wa mbere mu 2017.”
Gusa ngo mu myaka itanu ishize rwagaragaje ibimenyetso byo gusubira inyuma ho 0.28% ku mwaka, bitandukanye na 1.06% rwazamukaga.
Iyi raporo inavuga ko mu gukuraho imbogamizi ku ishoramari ry’abanyamahanga, ibihugu birindwi byagaragaje izamuka mu myaka icumi ari Guinea, Swaziland, Zimbabwe, Maroc, Cap Vert, u Rwanda na Benin.
U Rwanda rwaje mu bihugu byazamutse cyane mu bipimo by’imiyoborere muri Afurika mu myaka icumi ishize, aho ruri ku mwanya wa munani mu bihugu 54
2018 Ibrahim Index: U Rwanda rwaje ku mwanya wa munani muri Afurika 2018 Ibrahim Index: U Rwanda rwaje ku mwanya wa munani muri Afurika Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 01, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.