Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

APR FC yinjiye muri Noheli mu byishimo nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports (Amafoto)


Umukino unogeye ijisho ku ruhande rwa Kiyovu Sports n’abanyamahanga babiri; Shavy Babicka na Almer Gislain, ntabwo wari uhagije ngo iyi kipe ihagarike APR FC, kuko yayitsinze igitego 1-0 cya Byiringiro Lague, bigatuma abakunda APR FC binjira mu iminsi mikuru mu birori.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018 nibwo hasojwe imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Umukino uhatse indi wahuje APR FC na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali.

APR FC yakinnye idafite rutahizamu igenderaho Hakizimana Muhadjiri kubera imvune yo mu itako. Byahaye umwanya Byiringiro Lague wari umaze iminsi atabanza mu kibuga, maze uyu rutahizamu agaragaza ko akwiye umwanya ubwo ku munota wa 16 yafunguraga amazamu, agahesha APR FC igitego ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.
Yagitsinze abanje gucenga Ngirimana Alexis benshi bakeka ko yamukoreye ikosa kuko yasigaye aryamye, ariko arakomeza ahindukiza umunyezamu Nzeyurwanda Djihad Jimmy.
Iminota yakurikiyeho mu gice cya mbere yihariwe na Kiyovu Sports ariko ubwugarizi bwa APR FC bugahagarara neza, imipira ntigere ku izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.
Ku munota wa 40 umutoza Kirasa Alain yafashe umwanzuro utunguranye akuramo Nizeyimana Djuma, rutahizamu ufite ibitego bitanu muri shampiyona, byinshi kurusha abandi ba Kiyovu Sports, amusimbuza Kalisa Rachid.
Yahise yongera imberaga hagati mu kibuga ariko ntibyagira icyo bihindura, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yagize ibyago ku munota wa 51 Issa Bigirimana wageragezaga kugora ba myugariro ba Kiyovu Sports aravunika, asimbuzwa Maxime Sekamana utagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino.
Uko imbaraga za APR FC zagabanukaga niko Kiyovu Sports yakomezaga kugaragaza inyota yo gushaka igitego, bikanashyira APR FC ku gitutu abakinnyi bayo bagakora amakosa menshi.
Hari nk’iryo Nizeyimana Mirafa yakoreye bazina we Nizeyimana Jean Claude bita ‘Rutsiro’ bimuviramo ikarita y’umuhondo, ahita anasimbuzwa Blaise Itangishaka ku munota wa 61.
Mu kongera imbaraga mu busatirizi umutoza Kirasa Alain yongeye gukora impinduka ku munota wa 73, Maombi Jean Pierre ukina hagati yugarira asimburwa na rutahizamu Jean Didier Touya bavanye muri LLB y’i Burundi.
Akazi gakomeye kahawe ba myugariro ba APR FC banagowe kurushaho kuva ku munota wa 77 ubwo Imanishimwe Emmanuel yavunikaga agasimbuzwa Iranzi Jean Claude, woroherezaga abakinnyi ba Kiyovu Sports kunyura ku ruhande rwe.
Kubw’amahirwe make iminota 90 y’umukino yarangiye nta gitego Kiyovu SC ibonye nubwo yasatiriye APR FC iminota irenga 50 y’umukino.
Amanota atatu ya APR FC yabinjije mu minsi ya Noheli neza, ariko irasabwa kubishimangira ku Cyumweru ubwo izahangana na AS Kigali itozwa na Masudi Djuma.
Kiyovu Sports yatsinzwe yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 13 naho APR FC ihita iyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 22.
Uko imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona yagenze
Ku wa Kabiri
• Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
• Marines Fc 1-0 Kirehe FC
• Sunrise FC 1-1 Police FC
Ku wa Gatatu
• AS Kigali 6-0 Gicumbi
• Mukura VS vs Amagaju FC (Umukino warasubitswe)
• Etincelles FC 3-0 Musanze FC
Ku wa Kane
• APR FC 1-0 SC Kiyovu
• AS Muhanga 1-1 Bugesera FC
Abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga bizeye kubona intsinzi
Icyizere cyari cyose ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Uyu mufana we yagiye avuga ati 'igikombe turacyisubiza nta kabuza'
Icyizere cy'abafana ba Kiyovu Sports cyatangiye ari cyinshi ariko kiza kuyoyoka
Almer Gislain yagoye cyane abakinnyi ba APR FC
Byiringiro Lague yishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Emmanuel Imanishimwe yavunitse ahita asimbuzwa
Ghislain Almer yagoye cyane abakinnyi ba APR FC bamwe akabacenga akabasiga baryamye hasi, ariko byarangiye abuze igitego
Igice cya kabiri kijya gutangira, amakipe yombi yafashe umunota wo kwibuka uwari umufana w’akadasohoka ba APR FC, Kilimanjaro Deborah, uherutse kwitaba Imana
APR FC yinjiye muri Noheli mu byishimo nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports (Amafoto) APR FC yinjiye muri Noheli mu byishimo nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports (Amafoto) Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, December 20, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.