Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ku munsi we w’amavuko Allioni yigomwe gutegura ibirori ahitamo kwifatanya n’inshike za Jenoside -Amafoto

Ku munsi we w’amavuko Allioni yigomwe gutegura ibirori ahitamo kwifatanya n’inshike za Jenoside -Amafoto
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016 ni bwo umuhanzikazi Allioni yagize umunsi mukuru w’amavuko. Muri uyu mwaka uyu muhanzikazi yigomwe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ahitamo kwifatanya n’abakecuru b’incike baba mu mudugudu wa Avega Kimironko aho we n’inshuti ze bifatanyije n’aba babyeyi.
Aherekejwe n’inshuti ze Allioni yerekeje Kimironko mu mudugudu wa Avega aho bagombaga gusura ababyeyi batatu b’inshike za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Allioni ubwo yasuraga aba babyeyi batuye mu mudugudu umwe yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo aha hantu kuko ari umurenge atuyemo. Yongeyeho ko yifashishije ubuyobozi bw’umurenge ngo bumufashe guhitamo abo yafasha bityo ubushobozi bwe bukarangirira kubakecuru batatu bose bageze mu zabukuru dore ko harimo n’ufite imyaka 92.
allioniAllioni n'inshuti ze bakigera k'urugo rwa mbere rw'umubyeyi bari basuyeallioniBazamuka ngo binjire mu nzu y'uyu mubyeyiallioniAkibakubita amaso uyu mubyeyi w'imyaka 92 yubitse umutwe asuka amarira y'ibyishimoallioniYasabye uyu muhanzikazi ko atagenda batifotoranyijeallioniIbi nibyo bari bashyiriye uyu mubyeyi mu bushobozi buke bwa Allioni
Muri uyu mudugudu Allioni yabashije gufasha ababyeyi batatu, bose akaba yabashyiriye bimwe mu bibafasha kubaho harimo imbuto, ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, Allioni ntiyigeze ashaka gutangaza amafaranga ibi byamutwaye ariko yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yatekereje iki gikorwa kuko ari igikorwa ahora atekereza ku mutima we bijyanye no kuba asanzwe ari umukobwa wumva yafasha abamukeneyeho ubufasha.
allioniBageze aho umubyeyi wa kabiri atuyeallioniBimwe mubyo bamushyiriyeallioniUyu mubyeyi usibye kuba ari inshike ya Jenoside anafite ubumuga butuma ntacyo yikorera dore ko ahora mu kagare ku myaka ye 82
Aha ni mukiganiro Allioni yagiranye na Inyarwanda.com maze agira ati” iki ni igitekerezo nagize ubwo natekerezaga ko nzizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 24, nabibwiye inshuti zanjye zirabyakira kandi ziyemeza kumfasha, ni ukuri ndashima Imana ko nshobojwe kugira abo ngirira akamaro ariko ngasanga bitakagombye kurangirira aha kuko uko Imana izanshoboza nzagerageza gukomeza gukora byinshi kuko gufasha ari icyifuzo cyanjye kuva nkiri umwana.”
allioniAllioni yihanganishije uyu mubyeyiallioniAmushyikiriza imbuto zo gufunguraallioniUbwo uyu mubyeyi yashimiraga Allioni yaturitse ararira kubwo kumva uburyo hari abantu bakeneye ubufasha bwa buri muntuallioniAllioni arangaje imbere inshuti ze bahise basura undi mubyeyi umaze imyaka cumi n'itatu adasohoka mu nzu kubera uburwayi
Mu magambo aba babyeyi bagiye babwira uyu muhanzikazi n’inshuti ye yari yiganjemo gushima, byari ibyishimo ku miryango y’aba babyeyi basabaga uyu muhanzikazi kugumana uyu mutima wa kimuntu bakamusaba kugumana uyu mutima wo gukunda abantu cyane cyane abakeneye ubufasha. Umwe mubabyeyi uyu muhanzikazi yafashije yamusabye kugira inama urubyiruko bakirinda SIDA ubundi bakagira ubuzima buzira umuze.
allioniGusura uyu mubyeyi ni ukumusanga mu cyumba arinaho bamushyikirije ibyo bamuzaniyeallioniUyu mubyeyi yashimiye bikomeye Allioni
Aba babyeyi uko ari batatu basoje basabira Allioni umugisha ku Mana bamwifuriza ibyiza ariko banamusaba kujya asimbuka akajya kubaramutsa, ibi byakomojweho kandi n’umuyobozi w’umurenge wa Kimironko nawe wabwiye uyu muhanzikazi ko igikorwa yakoze usibye kuba no mu ijuru gifite agaciro ariko ari igikorwa gikomeye urubyiruko rundi rwakarebeyeho, uyu muyobozi w’umurenge yahaye umukoro Allioni amusaba ko  iyi yaba intambwe ye ya mbere ateye bityo agakomeza gutera nyinshi zo gufasha ndetse anubaka igihugu cye.
allioniNyuma y'uko umuyobozi w'uyu murenge (Uyu wambaye ishati y'umutuku) avugiye ijambo yasabye Allioni kubanyurizaho imwe mu ndirimbo zeallioniUyu mubyeyi umaze imyaka 13 mu buriri kubera uburwayi yasabiye uyu muhanzikazi umugisha ku Mana, amutuma k'urubyiruko rwo rwirinde SIDA
Allioni waririmbiye abari aho imwe mu ndirimbo ze yise “Impinduka” yijeje aba babyeyi ko atari ubwa nyuma abasuye yongeraho ko yishimiye guhura n’ababyeyi nk'aba bakeneye urukundo rw’abana, abizeza ko hari urubyiruko rwinshi rubakunda kandi rubasengera bityo abasaba kutazigera biheba.
Ku munsi we w’amavuko Allioni yigomwe gutegura ibirori ahitamo kwifatanya n’inshike za Jenoside -Amafoto Ku munsi we w’amavuko Allioni yigomwe gutegura ibirori ahitamo kwifatanya n’inshike za Jenoside -Amafoto Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 24, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.