Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Tonzi, Gaby, Mbonyi, Papa Emile, Ronnie & Juliet, Nicodem,..bamwe mu bahatanira East Africa Gospel Awards

Tonzi, Gaby, Mbonyi, Papa Emile, Ronnie & Juliet, Nicodem,..bamwe mu bahatanira East Africa Gospel Awards

Ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2016, hagiye gutangwa ibihembo East Africa Gospel Awards bitangwa ku bahanzi ,abanyamakuru n’abandi bantu bo mu gisata cy’iyobokamana, akaba ari ibihembo biri ku rwego rw’Afrika y’Iburasirazuba.
Irushanwa East Africa Gospel Awards ryatangijwe na Faith Emiloyo Daksha tariki 14 Mutarama 2014. Uyu mwaka wa 2016 ni bwo bwa mbere bagiye gutangira gutanga ibihembo biri mu byiciro 25. Gutora bimaze igihe bitangiye bikazarangira tariki 10 Ukuboza 2016 naho tariki 11 Ukuboza hakaba hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku bazaba babitsindiye mu birori bizabera mu mujyi wa Nairobi.
Abahanzi n'abanyamakuru n'abandi bantu bari guhatanira ibi bihembo mu irushanwa East Africa Gospel Awards 2016, baturuka mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba birimo: u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania. Amakuru Inyarwanda.com ikesha abateguye iri rushanwa ni uko abatoranijwe ari abagiye biyandikisha kuri Email yatanzwe ndetse hakaba harimo n’abagiye bandikishwa n’inshuti zabo. Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kuba gusa rikazajya riba buri mwaka.
Mu Rwanda abitabiriye iri rushanwa East Africa Gospel Awards 2016 harimo: Tonzi uri mu byiciro bibiri aho indirimbo ye Wastahili iri mu cyiciro cy’Indirimbo y’umwaka akongera akagaragara no mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka. Gaby Irene Kamanzi ari mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka mu karere, Papa Emile nawe akaba ari mu cyiciro cya Producer mwiza w’amashusho, naho Israel Mbonyi akaba ari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba.
Related image
Tonzi ari mu byiciro bibiri
Harimo kandi abanyamakuru nka Ronnie Gwebawaya na Juliet Tumusiime bahagarariwe n’ikiganiro cyabo Power of Praise cya Royal Tv kiri mu cyiciro cy’ikiganiro cyiza cy’umwaka kuri Televiziyo. Dj Spin na we ari mu cyiciro cy’aba Dj beza mu karere. Ikiganiro Magic Gospel Mix cya Magic Fm (RBA) kiyoborwa na Nzahoyankuye Nicodem uzwi nka Peace, kiri mu cyiciro cy’ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio zo mu karere. Muri iki cyiciro hakaba harimo na Himbaza show (City Radio) ikiganiro kiyoborwa na Felix Mbabazi.
Abandi bo mu Rwanda bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo bya East Africa Gospel Awards 2016 hari: Kim iri mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka (East Africa Male Artist of the Year), Voice of Grace na Africa Gospel singer bari mu cyiciro cy'itsinda ryiza ry'umwaka (East Africa Gospel Group/ Band of the Year), Happy Umurerwa na Moses Moshion bri mu cyiciro cy’umunyamideri mwiza, Robbin and Sheif na Haute Bosco bari mu cyiciro cya East Africa Fashion Brand of the Year.
INYARWANDA.COM yaganiriye n’abateguye iri rushanwa!
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bahagariye iri rushanwa The East Africa Gospel Awards  ushinzwe itangazamakuru, yavuze ko ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki 11 Ukuboza 2016 kuva saa Sita z’amanywa bikazabera muri Kenya. Intego nyamukuru y’ibi bihembo ngo ni ugufasha abahanzi kuvumbura impano zibarimo bakabafasha kuzibyaza umusaruro bikabubakira ubushobozi. Gutora abanyarwanda kimwe n'abandi bari mu iri rushanwa ni ugufata Code yahawe buri muhanzi ukayohereza kuri 20977. Gutora bikorerwa kandi ku rubuga rwa interineti arirwo www.eastafricaawards.com
Ni ibihe bihembo bizatangwa ku bazahiga abandi? Ni ugutahira ibikombe?
Tubabajije ikibazo gikunze kugarukwaho n’abatari bacye cy’itangwa ry’ibikombe bitagira ikibiherekeje, ubuyobozi bw’iri rushanwa, bwadutangarije ko nta gihembo kiruta ibindi nko guhabwa igikombe ukabasha kwisobanukirwa ko ufite impano muri wowe. Ukurikije igisubizo yatanze, nta n’inzozi bafite mu myaka izakurikiraho yo kuzajya batanga amafaranga muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere. Abahanzi bazatsinda ngo ntabwo babaha amafaranga kuko ari ikintu gishira mu kanya gato, ahubwo ngo bazabafasha gukora indirimbo nshya z'amajwi n’amashusho mu cyimbo cy’amafaranga. Yagize ati:
Kuki tugomba guha amafaranga abatsindiye ibihembo, twaba dutanga amafaranga y'iki?, bakayakoresha mu gihe gito bikaba birarangiye? Tuzabakorera indirimbo z’amajwi n’amashusho ku buntu mu cyimbo cyo kubaha amafaranga. Tuzakomeza kububakira ubushobozi babone amafaranga binyuze muri izo ndirimbo tuzaba twabakoreye ku buntu.

Peace Nicodem aherutse gutwara Groove Award ikiganiro akora 'Magic Gospel Mix' gihiga ibindi
REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA EAST AFRICA GOSPEL AWARDS BIHEMBO BIGIYE GUTANGWA KU NSHURO YA MBERE
1.EAST AFRICA ALBUM OF THE YEAR.
1. Angel Benard - New day (Tanzania)-U1
2. Agnetta Mushila – Sitaki kuskia mengi (Kenya)-U2
3. Pricillah Obiya- Shangwe (Kenya)-U3
4. Emmanueli – Mercy dlai. (Kenya)-U4.
5. Nisizame - Tumaini (kenya)-U5.
6. Bishop Bugembe. (Uganda)-U6
2.EAST AFRICA SONG OF THE YEAR.
1. Afadhali Yesu by Size 8. (Kenya)-U7
2. Salama by Angel Benard (Tanzania)-U8
3. Nena Nami by Elsie Abila (Kenya)-U9
4. Nikupendeze by Mercy Masika. (Kenya)-U10
5. Wastahili by Tonzi (Rwanda)-U11
6. Fanya by Willy Paul. (Kenya)-U12
3.EAST AFRICA GOSPEL VIDEO OF THE YEAR.
1. Injli by Papa Dennis (Kenya)-W1
2 . Vanity by Daddy Owen (Kenya)-W2
3. Pale Pale by Size 8.(Kenya)-W3
4. Silileka Kusinza –Jennifer Mary (Uganda)-W4
5. Mungu Umenihurumia Beatrice Mwaipaja (Tanzania)-W5
6. Mapenzi by Bahati (Kenya)-W6
4.EAST AFRICA VIDEO DIRECTOR OF THE YEAR.
1. X-antonio (Kenya)-W7
2. Gadgado (Kenya)-W8
3. Papa Emile (Rwanda)-W9
4. Tiger (Kenya)-W10
5. Mickey pro (Uganda)-W11
6. Mbagwa Hassan (Tanzania)-W12
5.EAST AFRICA AUDIO PRODUCER OF THE YEAR.
1. Teddy B (Kenya)-J1
2. Vicky Pondis. (Kenya)-J2
3. Produza Paulo (Kenya)-J3
4. Tim still alive (Kenya)-J4
5. Innocent Mujwahuki (Tanzania)-J5
6. Micky pro (Uganda)-J6
6.EAST AFRICA FEMALE ARTIST OF THE YEAR.
1.Christina Shusho (Tanzania)-J7
2.Mercy Masika (Kenya)-J8
3.Tonzi (Rwanda)-J9
4.Janet Otieno (Kenya)-J10
5.Judith Babirye (Uganda)-J11
6.Gaby Kamanzi (Rwanda )-J12
7.EAST AFRICA MALE ARTIST OF THE YEAR.
1.Kim (Rwanda) S1
2.Isreal Mbonyi (Rwanda)-S2
3.Pastor Bugembe (Uganda)-S3
4.Bonny Mwaitege (Tanzania)-S4
5.Bahati (Kenya)-S5
6. Pitson (Kenya)-S6
8.EAST AFRICA MOST PROMISING ARTIST .
1. Blessed Diffoh (Kenya)-S7
2. Shii Mbugua (Kenya)-S8
3. Ann Katz (Kenya)-S9
4. Laura Karwirwa (Kenya)-S10
5. Weezdom (Kenya)-S11
6. Mash Mwana (Kenya)-S12
9. EAST AFRICA GOSPEL DEEJAY OF THE YEAR.
1. Dj Ruff(Kenya)-D1
2. Dj Mzito (Kenya)-D2
3. Dj Crim (Uganda)-D3
4. Dj Nicks (Kenya)-D4
5. Dj Spin (Rwanda)-D5
6. Dj Euphoric Kenya)-D6
10.EAST AFRICA GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR.
1. Magic Gospel (Rwanda)-Z1
2. Himbaza Show City radio (Rwanda)-Z2
3. Gospel Sunday Milele fm (Kenya)-Z3
4. Truth Express (Kenya)-Z4
5. Shangilia Kenya)-Z5
6. Sunday Breakfast (Uganda)-Z6
11.EAST AFRICA GOSPEL T.V SHOW OF THE YEAR.
1.Cross over 101 (Kenya)-Z7
2. The Swtich (Kenya)-Z8
3.Power of Praise (Rwanda)-Z9
4.Kubamba Tv show (Kenya)-Z10
5. Password Plus (Kenya)-Z11
6.Tukuza (Kenya)-Z12
12.EAST AFRICA GOSPEL COLLABO OF THE YEAR.
1.Tenda Wema by Ringtone ft Shusho-O1
2. Story Yangu by Bahati ft Denno –O2
3.Olalo by Papa Dennis ft Rigan sarkozy-O3.
4.Thitima by Kaymoh & Stiggah-O4
5.Okokroko by 24 Elders ft Daddy Owen-O5.
6. Katonda by Bims Susario & Ruffton-O6
13.EAST AFRICA GOSPEL WORSHIP SONG OF THE YEAR
1. Boss m.o.g nainua Macho (Kenya)-N1
2. Wewe ni zaidi by Eric Smith (Kenya)-N2
3.Flozie Nakupa utukufu. (Kenya)-N3
4.Mungu Umenihurumia by Beatrice Mwaipaja. (Tanzania)-N4
5. Salama by Angel Benard (Tanzania)-N5
6. Kimbilio by Abed Ngoso (Kenya)-N6
14.EAST AFRICA GOSPEL GROUP/BAND OF THE YEAR.
1. Voice of Grace (Rwanda)-N7
2. Africa Gospel singer (Rwanda)-N8
3. Awdanage band (Kenya)-N9
4. Kelele Takatifu(Kenya)-N10
5. Afrizzo (Kenya)-N11
6. Calvary G Band (Tanzania)-N12
15.EAST AFRICA GOSPEL PRESENTER OF THE YEAR.
1. King Weasley (Uganda) Q1
2. James Mahmi (Kenya)-Q2
3. Eva Mwalili (Kenya)-Q3
4. Mwanambai Mbai (Kenya)-Q4
5. Lady Bizzo (Uganda)-Q5
6. Amani Aila (Kenya)-Q6
16.EAST AFRICA REGGAE/RAGGA/DANCEHALL GOSPEL SONG OF THE YEAR.
1. Kingdom choir by Jfam & friends-Q7
2. General by Hope Kid-Q8.
3. Crossing by Blaxta ft Redemption-Q9
4. Wash me by Blaxta Gmax-Q10.
5. Need you to reign by Angel Benard-Q11.
6. Hold on tight by Samukat-Q12
17.EAST AFRICA BEST MANAGEMENT/LABEL OF THE YEAR.
1. Nairobi records-M1.
2. Maliza umaskini-M2
3. Simba sounds.-M3
4. Tms music-M4.
5. Beats and Blessings university-M5.
6. Maxton Media-M6 .
7.Bitz house music-M7
18.EAST AFRICA DANCER GROUP OF THE YEAR
1. Altermin dancers-X1.
2. Dream dancers-X2.
3. Flamers-X3
4. Young angels-X4.
5. Exodus dancers-X5
6. Flammers-X6
19.EAST AFRICA HIP HOP GOSPEL SONG OF THE YEAR
1.Giving up by Krisaki-X7
2.Niaje Mzito Kenon-X8
3.God is alive by Kulamu-X9
4.Haina Budi by Ecko dyda-X10
5.Upendo by Cuban-X11
6. Its time by P31-X12
20. AFRICAN FOLK GOSPEL SONG OF THE YEAR.
1.Khuvira vyosi by Timothy Kitui and Ole willy. (Kenya)-H1
2.Nyasachwa by joel asaka. (Kenya)-H2
3.Halleluya Haman choir (Burundi)-H3
4.Presstone Nouwe Ngwenda. (Kenya)-H4
5. Welle by Lillyanne Kawa (Kenya)-H5
6. Olugendo by Judith Babirye (Uganda)-H6
FASHION.
FEMALE MODELS EAST AFRICA.
Tess (Kenya)-V1
Mai Muna (South Sudan)-V2
Sophy Melody (Kenya)-V3
Kelly Kinuthia (Kenya)-V4
Happy Amurerwa (Rwanda)-V5
Victoria Martin (Tanzania)-V6
MALE MODELS
Protas (Kenya)-K1
Sam Mutua (Kenya)-K2
Angel Tonic (Uganda)-K3
Moses Moshion (Rwanda)-K4
Gabu Forbes (Kenya)-K5
Nelvin Chuma (Kenya)-K6
BEST MODEL MANAGEMENT
Agence Amuringa (Burundi)-E1
Black fox model (Kenya)-E2
Morchez Models (Kenya)-E3
Africa Hut (Kenya)-E4
Mel Afrent Fashion (Kenya)-E5
Azzuri Arts (Kenya)-E6
BEST MAKE UP ARTIST
Octave omolla (Kenya)-P1
Jacky Kanana (Kenya)-P2
Louise Kamima(Kenya)-P3
Ida The Make up Artist(Kenya)-P4
Njoki The make up artist(Kenya)-P5
Make up by Ruth (Kenya)-P6
BEST FASHION BRAND.
Bobbin and Seif (Kenya)-P7
Makeke (Tanzania)-P8
Haute Basso (Rwanda)-P9
Davy K (Burundi)-P10
Jam Down Empire (Kenya)-P11
Rembo International (Kenya)-P12
Image result for Gaby Kamanzi amakuru
Gaby Kamanzi ni umwe mu bahatanira ibi bihembo
Image result for Mbonyi amakuru
Israel Mbonyi ari mu bahatanira ibi bihembo
Image result for Ronnie and Juliet amakuru
The Power of Praise ku rutonde rw'abahatanira East Africa Gospel Awards
Image result for Papa Emile amakuru
Papa Emile ari mu cyiciro cy'abatunganya indirimbo z'amashusho
Image result for Mbabazi Felix amakuru
Mbabazi Felix ukora ikiganiro 'Himbaza show' amaze guhabwa ibikombe bitandukanye
Tonzi, Gaby, Mbonyi, Papa Emile, Ronnie & Juliet, Nicodem,..bamwe mu bahatanira East Africa Gospel Awards Tonzi, Gaby, Mbonyi, Papa Emile, Ronnie & Juliet, Nicodem,..bamwe mu bahatanira East Africa Gospel Awards Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 24, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.