Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20-AMAFOTO



Ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yabonye itike ya 1/8 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League nyuma yo kubona itike bigoranye mu mukino yanganyijemo na Borussia Monchengladbach igitego 1-1.
Ni umukino waberaga kuri Borussia Park sitade ya Borussia Monchengladbach ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho iyi kipe yo mu Budage yafunguye amazamu ku munota wa 23’ w’umukino biciye kuri Raffael.
Igice cya mbere cyenda kurangira Mochengladbach yishyuwe igitego ku munota wa 45’, igitego cyatsinzwe na David Silva, nyuma yuko Fernandinho yari amaze guhabwa ikarita y’umuhondo.
Gusa mbere yuko Monchen ibona igitego, umukinnyi wayo Lars Stindl yari yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 20’. Ku munota wa 49’, Mahmoud Dahoud wa Monchen nawe yahawe ikarita y’umuhondo.
Bigendanye n’igitutu abakinnyi bari bafite, ku munota wa 51’ w’umukino, Lars Stindl yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita ava mu kibuga, biba bibaye ngombwa ko basigara ari abakinnyi 10 imbere ya Manchester City.
Nyuma y’iminota 12’, Fernandinho yongewe ikarita y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga bihita biba ngombwa ko Manchester City nayo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga, bityo ikibuga gisigaramo abakinnyi 20 mu gihe mu busanzwe umukino utangira harimo abakinnyi 22.
Turkish official Cuney Cakir levelled things up when he sent off City's Fernandinho just over 10 after the first red card
Fernandinho yerekwa ikarita itukura ku munota wa 63' w'umukino
Fernandinho looks dejected after seeing red in the second half but ultimately City got the result they needed to progress
Fernandinho amaze guhabwa umutuku yahise acika ururondogoro
Aleksandar Kolarov leads the pleas from the City players after the dismissal of the Brazilian midfielder just after the hour 
Bayobowe na Aleksandar Koralov abakinnyi ba Manchester City basatiriye umusifuzi bamubaza ibyo akoze
Tonny Jantschke na Rafael nabo bahawe amakarita y’imihondo bituma umukino wose muri rusange ubonekamo amakarita arindwi y’imihondo ndetse n’amakarita abiri atukura. Imaze kunganya uyu mukino, Manchester City yahise ibona itike ya 1/8 cy’irangiza kuko yahise yuzuza amanota 8 inyuma ya FC Barcelona ifite amanota 12 mu gihe Monchengladbach iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5.
Ku mukino w’umunsi wa nyuma uzakinwa kuwa 6 Ukuboza 2016, Manchester City izakira Celtic mu gihe Borussia Monchengladbach izaba yisobanura na FC Barcelona.
Dore uko indi mikino yarangiye:
Kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2016
Group A:
*Arsenal 2-2 Paris Saint Germain
*Ludogorets Razgrad 0-0 FC Basel
Group B:
*Besiktas 3-3 Brnfica
*SSC Napoli 0-0 Dynamo Kyiv
Group C:
*Borussia Monchengladbach 1-1 Manchester City
*Celtic 0-2 FC Barcelona
Group D:
*FC Rostov 3-2 Bayern Munchen
*Atletico Madrid 2-0 PSV Eindhoven
Kuwa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2016:
Group E:
*CSKA Moscow 1-1 Bayer Leverkusen
*AS Monaco 2-1 Tottenham Hotspur
Group F:
*Borussia Dortmund 6-3 Legia Warszawa
*Sporting CP 1-2 Real Madrid
Group G:
*FC Koebenhavn 0-0 FCPorto
*Leicester City 2-1 Club Brudge
Group H:
*Dinamo Zagreb 0-1 Lyon
*Sevilla 1-3 Juventus
 The diminutive Spaniard's tidy finish from the angle changed the momentum of the game at a crucial time for the away side
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na David Silva
Raffael has earlier given Borussia Moenchengladbach a shock lead as finished off a slick move to fire past Claudio Bravo
Raphael wa Monchengladbach yishimira igitego
Kevin De Bruyne looks to getting City going forward as the away side made the early running in the Group C clash
Kevin De Bryne wa Manchester City agerageza kuzamukana umupira
Manchester City midfielder Fernandinho was stationed in front of the back three by Guardiola, here he mops up on the slide
Fernandinho akora ikosa rya mbere ryamuviriyemo ikarita y'umuhondo
Silva evades the challenge of Gladbach captain Lars Stindl, before the opener City were in control albeit with little threat
Lars Stindl kapiteni wa Monchen nawe ubwo yakoraga ikosa rya mbere
Raheem Sterling tried to make something happen with a strike at goal but saw his effort charged down by Ibrahima Traore
Raheem Sterling agerageza ishoti rikomeye
Ilkay Gundogan continued his form in midfield playing against away at Bundesliga opposition for the first time as a City player
IIkay Gundogan agenzura umupira hagati mu kibuga
Raffael put Monchengladbach ahead in the 23rd minute when he was afforded too much space in the box to fire home
Raphael atsinda igitego cya mbere cya Monchengladbach
John Stones and Bravo can only look on as Raffael's strike rips past the City keeper and gives Gladbach a surprise lead
Claudio Bravo nta yandi mahitamo yari afite
City were not having it all their own way at Borussia-Park, here Sterling tries to get around Nico Elvedi on the touchline
Nico Eveldi na Raheem banigana 
Aguero was not at his best at Borussia-Park, here he holds his head in his hands after missing a chance before the equaliser
Sergio Kun Aguero yashakishije igitego kirabura 
Silva sees his effort slide past Sommer as Chelsea loanee Andreas Christensen is left helpless on the far side
Igitego cya David Silva
The Gladbach defence cannot hide their disappointment after conceding the equaliser as Aguero celebrates in the distanceManchester City yarokowe n'igitego cya David Silva
Sommer puts hands on Fernandinho as the Gladbach keeper looks to keep City at bay with the pressure on after Stindl's red
Fernandinho agundagurana n'umunyezamu wa Monchen
City will consider the result 'job done' as they progressed to the last 16 with the point earned at Borussia-Park
Abakinnyi ba Manchester City bashimira abafana nyuma y'umukino utari woroshye
UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20-AMAFOTO UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20-AMAFOTO Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 24, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.