Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Harrison Kinyua yasambanyije abana batatu b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 13, icyaha yakoze tariki 10 Ukuboza 2015, mu nyubako y’urusengero iri ahitwa Kangaru.
Uyu Harrison Kinyua, yahengereye aba bana b’abakobwa batiruye intebe mu rusengero kuko zari zagiye gukoreshwa mu mihango yo gushyingura, hanyuma binjiye mu nyubako y’urusengero ahita afunga inzugi n’amadirishya arabashuka arabasambanya.
Harrison Kinyua ntahakana iki cyaha. Avuga ko umwe muri aba bakobwa ubusanzwe bari bane, yabonaga ko ari muto cyane yirinze kumusambanya, kuko yari ataranapfundura amabere. Nyuma yo gusambanya abandi batatu, buri umwe yamuhaye amashilingi ya Kenya 20 ngo baguremo ifiriti ahantu bazicuruzaga hafi aho, uwa kane atari yasambanyine arayamwima, uyu akaba ari nawe warakaye akajya kubibwira ababyeyi.
Mu batanze ubuhamya muri uru rubanza, harimo Dr Christine Nyangilo ukorera ibitaro bya Embu Level Five Hospital, akaba yarahamije ko nyuma yo kubapima yabonye ko bari basambanyijwe.
Umwanzuro w’urukiko, uvuga ko Kinyua agomba guhabwa ibihano bitandukanye kuri buri mwana yasambanyije. Azafungwa imyaka 30 kubera guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13, afungwe indi 30 kubera guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 10, hanyuma uwa nyuma we kumusambanya bizatuma afungwa imyaka 40, yose hamwe ikaba imyaka 100.
Umusore yakatiwe gufungwa imyaka 100 azira gusambanyiriza abana mu rusengero
Reviewed by Unknown
on
Thursday, September 15, 2016
Rating: