Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Gasasira Gaspard wakoraga muri CNLG yitabye Imana bitunguranye

 
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2016 ni bwo hamenyekanye urupfu rw’uwari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Gasasira Gaspard wapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi.

Yari ashinzwe ibijyanye no gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi  mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO).
Izubarirashe.rw ryageze mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’amabuye uturuka ku Gisimenti ugana Kicukiro-Sonatubes, asanga umurambo wamaze kujyanwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal gukorerwa isuzuma.
Umukozi wo mu rugo twahasanze avuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ari bwo Gasasira yabyutse amusaba koza imodoka, ubwo yozaga imodoka Gasasira ngo yari yicaye ku rubaraza rw’inzu agaragara ko afite integer nke, umukozi aje kumureba aho yari yicaye asanga atagihumeka.
Gasasira yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) aho yandikiraga Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yanandikiye Ikinyamakuru Kinyamateka, yabaye sous-prefet i Butare, yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera akora mu by’Inkiko Gacaca, nyuma abona kujya muri CNLG aho yigeze no gushingwa itangazamakuru.
Yagaragaye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro byo ‘kwibuka’
Mu kwezi gushize kwa munani ni bwo mama we yapfuye. Ntiturabasha kubona amakuru arambuye ku myirondoro ya nyakwigendera.
Gasasira Gaspard wakoraga muri CNLG yitabye Imana bitunguranye Gasasira Gaspard wakoraga muri CNLG yitabye Imana bitunguranye Reviewed by Unknown on Wednesday, September 07, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.