Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Amabanga yose ya Hotel Dove ya ADEPR yamaze gushyirwa hanze ===Inkuru Hanoo

JPEG - 43.3 koMubushakashatsi umubavu umaze gukora bugaragaza ko ibivugwa bitari ukuri kuko kugeza ubu abanyamuryango b’Amatorero ya Pantecote mu Rwanda ADEPR ari bo bigaragara ko bafite imigabane muri Hoteli y’Inuma (Hotel Dove)100% imigabane yabo yiswe Ordinary Shares aho mu nyandiko yacu tuza gusobanura Ordinary Shares icyo aricyo n’impamvu ari yo bafashe.
Umugabane shingiro(Ordinary Shares) ni umugabane ungana ugenerwa buri muntu mu itsinda ry’abantu bunze ubumwe. Umunyamugabane shingiro agira uruhare ku nyungu z’itsinda nyuma y’uko abakoreshejwe bamaze guhabwa uruhare rwabo. Hashobora kubaho amatsinda arenze rimwe y’imigabane shingiro.
Umunyamigabane ahabwa inyandiko cyangwa andi masezerano yanditse amuhesha uburenganzira mu bikorwa rusange by’itsinda, amasezerano k’umutungo, ingwate cyangwa hakaba haba ubwumvikane bwo guhindura ububiko bw’umutungo wabo.
Nk’uko biteganywa n’amahame y’icungamutungo, umutungo rusange ugereranywa n’umugabane shingiro.
Pasiteri Niyitanga Salton ushinzwe Ishami ry’Ivugabutumwa n’Ubuzima bw’Itorero (Departement d’Evangelisation et Vie de l’Eglise) mu magambo ahinye (DEVE) yabwiye umubavu.com ko ibyo bitashoboka kuko ntawagurishije umutungo w’ itorero ikindi n’uko iyo abantu basobanuriwe batumva kimwe ariko bazakomeza gusobanurira abantu kugeza igihe bazabyumva kimwe.
Ati : “ Nta wagurishije Hotel kuko abantu ntibumva kimwe ariko tuzakomeza gusobanurira abantu kugeza bose babyumvishije kimwe. Ikindi ni uko iyo urebye inyandiko zibigaragaza aho usanga abanyamuryango ba Hotel Dove imigabane yabo ari 100% kandi biragaragara no mu nyandiko kuko ADEPR imigabane ya bo niko ingana.”
JPEG - 651.7 ko
Iyi niyo igaragaza abanyamigabane naho iyo bafite ntigaragaza abanyamigabane
Madamu Mutuyemariya Christine ushinzwe imari n’ubukungu mu Itorero ADEPR, we avuga ko bitashoboka ko hari uwagurisha umutungo w’Abakristo barenga miliyoni 2.
Ati : “ Ntawagurisha umutungo w’abantu barenga miliyoni 2, ntibishoboka kandi bekwitiranya ibintu ubundi itorero rya ADEPR ni umuryango udaharanira inyungu. Ariko ugira uko wandikisha ibikorwa byawo kuko biba bigomba gutanga imisoro ni na yo mpamvu bigira ubuyobozi bwihariye, bukamenya gukurikirana ibyo bikorwa hanyuma hakagira n’ababikurikirana kugira ngo inyungu zizavamo zizagere no kubanyamuryango aho iyi Hotel nitangira gukora izagira n’inyungu,”
JPEG - 72 ko
Madamu Mutuyemariya Christine ushinzwe imari n’ubukungu mu Itorero ADEPR
Akomeza agira ati “Izi nyungu tuzajya tureba amwe mu maparuwase akennye tuyafashe kwikura mubukene.”
Bamwe mu baganiriye n’umubavu.com bavuga ko iyi Hoteri yagurishijwe n’abayobozi bakuru b’amatorero ya Pantekote mu Rwanda ADEPR kandi bigaragara no mu nyandiko bagaragaza ari ko zituzuye.
Uwitwa Pastor Modeste Uwabimfura ati : “Hoteri yaragurishijwe turabizi iyo umuntu afashe umutungo w’Itorero akawutanga nk’impano ndetse ntagaragaze na banyir’imigabane aba ashaka iki ? Turashaka ko bagarura ibyo batwaye bakareka ibyo barimo turabizi ko Sibomana na Tom Bamaze kwiyandikaho imitungo y’Itorero.”
Ibi kandi abihurizaho na bamwe mu bakristo basengera muri ADEPR badusabye ko tudatangaza amazina yabo, baragita bati : “ turabizi neza Hotel yacu yaragurishijwe ibyo batubwira batwaka amafaranga n’ukugira ngo bazatware meshyi.”

Iyi Hotel izaba ari ikigo cyihariye nk’uko Umucyo Christian Center ADEPR ifite i Rubavu hamwe na CEFOCA iri i Muhanga, bisanzwe ari ibigo byihariye ariko bya ADEPR kimwe n’uko ngo hafungurwa n’ibindi bigo byihariye kuko umutungo ubiturukaho uza muri ADEPR nk’ibigenzura.
JPEG - 43.3 ko
Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean n’umuvugizi wungirije Bishop Tom Rwagasana
Amabanga yose ya Hotel Dove ya ADEPR yamaze gushyirwa hanze ===Inkuru Hanoo Amabanga yose ya Hotel Dove ya ADEPR yamaze gushyirwa hanze ===Inkuru Hanoo Reviewed by Unknown on Thursday, September 15, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.