Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Uganda: Miss Kundwa Doriane yeretse Akarere ibyiza by’umuco nyarwanda

Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane yifatanyije na bagenzi be uwa Uganda na Tanzania mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Mavuno yetu’ aho buri Nyampinga yerekanye umuco w’igihugu cye binyuze mu mbyino, imideli, gutegura amafunguro ya gakondo n’ibindi.
Ku nshuro ya Gatanu ‘Mavuno yetu’ yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2015 kuri Lake Victoria Serena Resort kikaba cyaritabiriwe n’abantu batandukanye bo mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Mu byishimiwe cyane muri iki gikorwa ni amafunguro ya gakondo yo muri ibi bihugu.
Muri ibi birori kandi amatsinda amenyerewe mu mbyino gakondo zo muri ibi bihugu yasusurukije abari kuri Lake Victoria Serena Resort.
Ba Nyampinga batandukanye uwa Uganda, u Rwanda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo biyerekanye mu myambaro itandukanye. Aba bakobwa bambitswe n’umunyamideli ukomeye muri Kenya witwa Jamil Walji.
Muri iki gikorwa Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane yeretse akarere ibyiza by’umuco nyarwanda birimo amafunguro, ibinyobwa, imbyino, imyambarire ya Kinyarwanda ndetse yavunguriye abitabiriye ibi birori ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Mu mwaka ushize muri iki gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Akiwacu Colombe.
Kundwa Doriane yahagarariye u Rwanda muri Mavuno Yetu Festival
Miss Kundwa Doriane na bagenzi be mu myiyereko
Abakobwa biyerekanye mu myambaro inyuranye
Muri iki gikorwa hagabuwe amafunguro gakondo atandukanye
Uganda: Miss Kundwa Doriane yeretse Akarere ibyiza by’umuco nyarwanda Uganda: Miss Kundwa Doriane yeretse Akarere ibyiza by’umuco nyarwanda Reviewed by Unknown on Sunday, November 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.