Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Time of :Umuhanzi Young Grace ngo ahazwa n’amacupa 6 y’inzoga ikarishye-AMAFOTO

gt
Mu mwaka ushize ubwo byatangazwaga ko umuhanzikazi Young Grace yaba aryamana n’abo bahuje igitsina, uyu muhanzi yahakanye aya makuru ndetse anatangaza ko afite umukunzi w’umusore baryamana, nyuma y’ibyo uyu muhanzi yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu gihe yemera ko anywa inzoga kandi benshi bamuzi nk’umusilamu.

gr2
Young Grace yemera ko ari umusilamu wuzuye, gusa igitangaza benshi ni uko agaragara anywa inzoga ndetse akanabyemera agahamya ko asindishwa n’amacupa 6, akaba yarabitangaje mu kiganiro KT Idols.
Heineken nk’inzoga idapfa kwisukirwa na buri wese, Young Grace we avuga ko kugirango asinde agushwa n’amacupa 6 y’iyi nzoga n’ubwo bizwi ko ari umusilamu.
grace
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2015, uyu muhanzi nyuma yo kubona ko inkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru (Eachamps n’ahandi) ko ahazwa n’ayo macupa y’inzoga, yahakaniye umunyamakuru avuga ko inzoga yazivuyeho.
Abajijwe igihe yaba yaraviriye ku nzoga Grace yaryumyeho, gusa agahamya ko yazinyweye igihe ariko ko atazinywaga ku kigero kiri hejuru.
????????????????????????????????????
Ati: “ntabwo nigeze nzinywa ku kigero kiri hejuru cyane, gusa kuri ubu ntazo nywa ahanini kubera ubushake bwanjye,…”.
Nyuma yo kubona ko Grace yaba arimo kuvuga indimi ebyiri hamwe yemera ko azinywa ahandi agahakana, umunyamakuru yamubajije niba yarabeshyewe, Grace yasubije avuga ko nta kuntu yari gukora indirimbo ye “Hangover” atisanisha n’ibiyikubiyemo.
????????????????????????????????????
Ati: “Gusa iyo uririmba ikintu utiyumvamo se cyangwa utisangamo uba ubeshya kuko uba uvuga ibyo utazi, ariko ku kintu wisangamo nibwo buhanzi (ubuhanuzi), Rero ngendeye ku ndirimbo yanjye uruhande runwe kunywa si bibi rwose, ahubwo ikibi ni ukuywa cyane”.
gt
Umuhanzi Young Grace yagiye yibazwaho cyane, hagendewe ku mico ye ari naho byaturutse bivugwa ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina, mu guhakana aya makuru yavuze ko aryamana n’umusore bakundana.
Muri Gicurasi 2014, ubwo inkuru yari ishyushye mu bitangazamakuru ko Young Grace yaba aryamana n’abo bahuje igitsina, mu kiganiro Salux Relax kuri Radio Salus yarabihakanye avuga ko aryamana n’umukunzi we Ntwari Army.
l
Nyuma yo kuva muri gereza aho yari afunze avugwaho gutanga sheki itazigamiye,Young Grace yagarukanye iyi ndirimbo “Hangover” yakoranye na Bulldog ndetse n’ubu bunywi bunakomeje kwibazwaho na benshi.
Time of :Umuhanzi Young Grace ngo ahazwa n’amacupa 6 y’inzoga ikarishye-AMAFOTO Time of :Umuhanzi Young Grace ngo ahazwa n’amacupa 6 y’inzoga ikarishye-AMAFOTO Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, November 16, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.