Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Miss Uwase Vanessa agiye kujya kwiga muri Hollywood nyuma yo guserukana ishema muri Nigeria

Miss Uwase Vanessa agiye kujya kwiga muri Hollywood nyuma yo guserukana ishema muri Nigeria
Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 yamaze kubona amahirwe yo kujya kwiga ibya sinema muri Hollywood, inzu ya mbere ku isi mu bijyanye no gukora amafilime iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma yo kwitwara neza mu gihugu cya Nigeria.
Kuwa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2015, nibwo Miss Uwase Vanessa Raissa yahagurutse i Kigali yerekeza mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho yagiye kwitabira amahugurwa yamazemo icyumweru yiga ibijyanye no gukina amafilime, hanyuma Kuwa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015 haba iserukiramuco rya sinema ahatangiwe ibihembo ku mafilime nyafurika n’abakinnyi b’amafilime bitwaye neza, hanatangwa ibihembo ku bitwaye neza muri aya mahugurwa.
vanessa
Mu gihe cy’iri serukiramuco rizwi nka “Africa Film Festival”, hatanzwe buruse zo kujya kwiga muri Hollywood ku banyeshuri 20 bitwaye neza muri aya mahugurwa, Miss Vaness nawe akaba yarabashije kuza muri abo ndetse we by’akarusho abasha kuza muri batanu ba mbere, ubu akaba giye guhita akomereza amasomo ye muri Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.

Vanessa wari uhagarariye umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda, niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015; Kundwa Doriane
Vanessa wari uhagarariye umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda, niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015; Kundwa Doriane
Miss Vanessa usanzwe yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya, yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye cyane kuba yarabashije kwegukana intsinzi, muri uyu mwaka utaha wa 2016 akaba azerekeza muri Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azajya guhabwa amasomo n’amahugurwa mu bijyanye no gukina amafilime, aya akaba ari amahirwe ku munyarwandakazi yo kugera mu ruhando rw’ibihangange mu sinema ku rwego mpuzamahanga.
vanessa
Africa Film Festival ni iserukiramuco nyafurika rya sinema riba buri mwaka, rigahuza abantu bose bakora ibijyanye na sinema ndetse n’abakinnyi ba filime bakomeye ku mugabane wa Africa. Miss Vanessa yabonye aya mahirwe nka kimwe mu bihembo yemerewe ubwo habaga amarushanwa ya Miss Rwanda 2015, ikamba rikambikwa Miss Kundwa Doriane naho Vanessa akamubera igisonga cya mbere.
Miss Uwase Vanessa agiye kujya kwiga muri Hollywood nyuma yo guserukana ishema muri Nigeria Miss Uwase Vanessa agiye kujya kwiga muri Hollywood nyuma yo guserukana ishema muri Nigeria Reviewed by ibigezwehobyose on Tuesday, November 17, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.