Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mani Martin ngo arambiwe aba Paparazzi abamwinjirira mu buzima

Mani Martin yavuze ko atemera umuntu wamwinjirira mu buzima ngo abe yafotora iwe agashyira amashusho ku mugaragaro.

Ibyo yabitangarije Izuba Rirashe, ubwo umunyamaruku yamusabaga kuba yamusura mu rugo akaba yafata amafoto, nk’uko bikorwa ku bandi bahanzi bo mu Rwanda.
a
Ibyo Mani Martin abifata nko kumwinjirira mu buzima kandi atabikunda, ati “ubuzima bwa muzika nabusangira n’abafana banjye, ariko uburyo mbayeho mu rugo ni ibyanjye sinkeneye kubigaragaza kuko si ngombwa kubyamamaza”.

Aha Martin yasobanuye ko uko yaba abayeho kose atari ngombwa kubishyira mu itangazamakuru, kuko byatuma hari ababona aho bahera bamwinjirira mu buzima.
Yanavuze ko hari uwakumva ko Martin adashaka kugaragaza amafoto y’aho aba agatekereza ko ari umukene cyangwa afite ibindi bintu ahisha bihabera, ariko we yemeza ko anyuzwe n’imibereho ye ati “Sinavuga ko ndi umuherwe kuko n’ubundi ubukire n’ubukene biterwa n’ureba, ariko nyuzwe nuko mbayeho, kandi nta bikorwa bibi bibera iwanjye, uwashaka gushira amatsiko yaza akareba ariko ntiyafa amafoto”.
Mani Martin yagize icyo avuga ku bahanzi bashyira ku mugaragaro ubuzima bwabo bwite
Nubwo we atabyemera, Martin ntatera ibuye abahanzi batagira impungenge mu kugaragaza imibereho yabo, kuko ngo buri wese agira amahitamo ye ati “numva nta muntu nanenga ngo yagaragaje ubuzima bwe bwite, kuko ntidufata ibintu kimwe, hari uwumva bimushimishije kuba yabisangira n’abandi ariko nkanjye rwose nsanga bitambereye”.
Uwamufotorera urugo akarushyira hanze byagenda bite?
Nk’uko uyu muhanzi yakomeje avuga, mbere na mbere ntiyemera umuntu ugera iwe agafotora, ariko anaramutse amenye ko hari uwafotoye mu ibanga akaba yasakaza ayo mashusho, byatuma amugeza mu nkiko.
Mani Martin yamenyekanye mu ndirimbo nka; Intero y’Amahoro, Destiny, Amani, Ideni, Urukumbuzi n’izindi.
Mani Martin ngo arambiwe aba Paparazzi abamwinjirira mu buzima Mani Martin ngo arambiwe aba Paparazzi abamwinjirira mu buzima Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.