Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abakozi bane b’ibitaro bya Rwinkwavu batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abaganga babiri n’abaforomo babiri bakoraga mu bitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bakekwaho kugira uburangare bwatumye umubyeyi wari ugiye kuhabyarira bimuviramo urupfu tariki ya 16 Ukwakira 2015.
Aba bakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe n’itsinda ririmo polisi, urugaga rw’ababyaza n’abaforomo na Minisiteri y’Ubuzima ngo basuzume uruhare rw’abaganga mu rupfu rw’uyu mugore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP.Célestin Twahirwa yatangaje ko abatawe muri yombi ari abaganga, Dr Ndizihiwe Charles na Dr Cyiza Francois Regis, n’abaforomo Donathila Nyirambonigaba na Florien Ngaboyurwanda,usanzwe ukora umwuga wo gutera ikinya.
CSP. Twahirwa yavuze ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo kandi ko iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Bakurikiranyweho uburangare bagize, umurwayi wagombaga kuhabyarira ntibamukurikirana bimuviramo gupfa. Bafungiye kuri Polisi ya Kabarondo, ariko iperereza rirakomeje.”
Nyuma y’uko uyu mubyeyi apfuye mu gihe cyo kubyara bikavugwa ko abaganga bamurangaranye, tariki ya 31 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse abakozi batanu mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo hakorwe iperereza.

Abakozi bane b’ibitaro bya Rwinkwavu batawe muri yombi Abakozi bane b’ibitaro bya Rwinkwavu batawe muri yombi Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.