Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Safi Madiba yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko yakirizwa incyuro z’umwenda w’imodoka agendamo

Safi Madiba yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko yakirizwa incyuro z’umwenda w’imodoka agendamo
Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys akomeje kotswa igitutu ngo yishyure umwenda w’imodoka yaguzwe mu mafaranga yagujije, ndetse ubwo yifurizaga umukunzi we isabukuru y’amavuko akaba yacyuriwe n’umwe mu bamukurikira, amubwira ko aho gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru yabanza akishyura.
Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze igihe kirekire agenda mu modoka yo mu bwoko bwa BMW, ariko kugeza ubu umwenda w’iyi modoka ukaba utamworoheye kuko umukobwa witwa Fabiola uba mu gihugu cy’u Busuwisi wayiguze mu buryo bwo kuguriza Safi, akomeje kumwishyuza akayabo k’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika amaze igihe kirekire amurimo, aka kayabo kangana n’arenga 3.750.000 Safi akaba akemera ariko akavuga ko agishakisha ngo arebe ko yayabona nk’uko twabibagejejeho mu minsi ishize.
Imodoka ya Safi ayimaranye igihe ariko ntarabasha kuyishyura. Aha ni iwe mu rugo i Nyamirambo aho ayiparika
Imodoka ya Safi ayimaranye igihe ariko ntarabasha kuyishyura. Aha ni iwe mu rugo i Nyamirambo aho ayiparika

Uyu mukobwa witwa Fabiola yaguriye Safi Madiba iyi modoka yo mu bwoko bwa BMW, ayigura amadolari 10.000 ariko Safi amuha kimwe cya kabiri cyayo andi ayamusigaramo amubwira ko azayamuha vuba, Safi akamubwira ko kugeza ubu afite amadolari 2000 gusa ndetse akamusaba ko yaba ayafashe hanyuma akazagenda amushakira andi, nyamara uyu mukobwa we agasaba Safi kumushakira amafaranga ye yuzuye, n’ubwo Safi avuga ko nta kindi cyakorwa uretse gutegereza akazayashakisha, yamara kuyakorera akabona kuyamuhera rimwe yose.
Ubwo Inyarwanda.com yatangazaga inkuru y’umwenda Safi abereyemo uyu mukobwa, ibitekerezo byatanzwe byagiye bigaruka ku gusaba Safi kuba yakora ibishoboka byose akavamo uyu mwenda, ndetse ibi bikaba ari nako byamugendekeye ubwo yandikaga amagambo yo kwifuriza umukunzi we Parfine Umutesi isabukuru nziza y’amavuko.
Safi n'umukunzi we Parfine, aba bari kumwe ku mugabane w'u Burayi
Safi n'umukunzi we Parfine, aba bari kumwe ku mugabane w'u Burayi
Parfine Umutesi, ni umugore uba i Burayi wari waranashatseyo umugabo ariko bamaze gutandukana nyuma yo kubyarana abana babiri, uyu mugore akaba yarakunze kugaragara ari kumwe na Safi Madiba wo muri Urban Boys ndetse uyu musore yagiye yerekana kenshi ko akunda uyu mugore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akanabitangariza ibinyamakuru bitandukanye, n’ubwo uyu mugore we yagiye agerageza kubihisha uko ashoboye.
safi yagiye agaragaza kenshi ko yatwawe umutima n'uyu mugore
Safi yagiye agaragaza kenshi ko yatwawe umutima n'uyu mugore
Parfine Umutesi wizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Kabiri, yifurijwe isabukuru n’umukunzi we Safi Madiba abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yanditseho amagambo agaragaza ko uyu munsi ukwiye kwishimirwa no kwizihizwa, maze umwe mu bamukurikira amusaba kubanza agatekereza uburyo yakwishyura umwenda w’imodoka agendamo, ibintu byakuruye impaka ndende mu bandi bakunzi ba Safi Madiba.
safi madiba
Safi Madiba yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko yakirizwa incyuro z’umwenda w’imodoka agendamo Safi Madiba yifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko yakirizwa incyuro z’umwenda w’imodoka agendamo Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, November 11, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.