Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Young Grace yanditse amagambo agaragaza ko akumbuye bikomeye umukunzi we, ndetse aya magambo akaba yari aherekejwe n’ifoto ye aho avuga ko yari arimo kuganira n’uyu musore yihebeye uba ku mugabane wa Aziya, ndetse ashimangira ko amukumbuye bihambaye.
Young Grace yavuze ko umusore bakundana ubu arimo gukorera ku mugabane wa Aziya, ndetse anongera gushimangira ko urukundo rwe n’uwo musore rwashinze imizi n’ubwo kimwe n’uko yagiye abikora kuva kera, yanga kugaragaza amafoto cyangwa amazina y’uwo avuga ko yihebeye, akavuga ko azabitangaza mu gihe bazaba bagiye gusohora impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwabo, ubukwe nabwo kugeza ubu akaba atavuga igihe nyacyo yumva bazabukorera.
Young Grace wakunze kuvuga byinshi ku musore bakundana ariko amazina ye n’amafoto bye bikagirwa ubwiru bukomeye, hari benshi batemera ko yaba koko afite umukunzi kuko atajya na rimwe amugaragaza, ibi bikaba byaranatumye mu minsi ishize agenda ashinjwa n’abantu batandukanye ko akundana n’abakobwa bagenzi be.

Young Grace ahamya ko ateganya ubukwe n’umukunzi we uba muri Aziya ukomeje kugirwa ubwiru
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Wednesday, November 11, 2015
Rating: