Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi yahamije ko atakiri kumwe n’umukunzi we ku mpamvu zabo bwite bemeranyijeho bagasanga bikwiye ko buri wese aca ize nzira.
Queen Cha yasobanuye ko we n’umukunzi we Dj Cox batandukanye mu minsi yashize ndetse amezi agera kuri atatu agiye gushira ibyitwaga urukundo hagati yabo bibaye amateka.
Queen Cha ati “Ntabwo turi kumwe, twaratandukanye. Twatandukanye ku bushake bwacu, ni icyemezo twafashe twembi […] twasanze byaba byiza dutandukanye buri wese agakomeza urugendo rwe yisanzuye.”
Uyu muhanzi yavuze ko ‘hari impamvu ikomeye’ yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana mu rukundo. Yanze kwerura ngo asobanure neza icyamutandukanyije na Dj Cox gusa ngo azakomeza amuzirikane nk’umusore bakundanyeho.
Ati “Impamvu twatandukanye irahari, ariko sinayivuga. Twahisemo kubigira ibanga hagati yacu. Ntabwo nagusobanurira ngo twapfuye ikintu runaka, ni byiza ko biguma hagati yacu.”
Dj Cox usanzwe umenyerewe mu kuvanga imiziki, ni umwe mu bafashaga Queen Cha bya hafi mu muziki. Iby’urukundo rwabo byigaragaje cyane ubwo bari bakiri mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Ruhande.
Bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’.
Queen Cha yatandukanye n’umusore bakundanye imyaka itandatu
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Wednesday, November 11, 2015
Rating: