Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abanyarwanda 15 b’ibyamamare bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza mu bihugu byateye imbere

Abanyarwanda 15 b’ibyamamare bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza mu bihugu byateye imbere
Abahanzi bakora muzika nyarwanda kimwe n’abandi b’ibyamamare batandukanye, bajya bakunda kubona amahirwe yo kuba mu mahanga bikaba byanabahesha andi mahirwe yo kubona uko bakurikirana amasomo yabo ya Kaminuza mu bihugu byateye imbere, aba bakaba ari bo tugarukaho muri iyi nkuru.
Muri iyi nkuru, turabagezaho abanyarwanda b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye biga mu bihugu by’amahanga cyangwa se barangije kuhiga bakahakura impamyabumenyi za Kaminuza, muri aba hakaba harimo abize cyangwa biga muri Amerika, i Burayi no muri Asiya. Turibanda cyane ku byamamare bizwi muri muzika nyarwanda ndetse na ba nyampinga bambitswe amakamba atandukanye mu Rwanda.
1. Emmy
emmy

Umuhanzi nyarwanda Emmanuel Nsengiyumva benshi bamenye nka Emmy, nawe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza afatanya n’umuziki, ndetse kenshi yagiye agaragaza ko n’ubwo ashyira imbaraga mu masomo adashobora kwibagirwa muzika.
2. Princess Priscillah
princess
Uyu mukobwa ugaragara nk’umwe mu bahanzikazi b’abanyarwandakazi bahagaze neza cyane, nawe arimo gukurikirana amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho asigaye aba, akaba yaragiye muri iki gihugu akirangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda. N’ubwo yagezeyo akabanza kumara igihe atagaragara muri muzika, ubu ni umwe mu bakobwa barimo kwigaragaza cyane.
3. K8 Kavuyo
kavuyo
William Muhire uzwi muri muzika nyarwanda nka K8 Kavuyo, yarangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy International, ahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu arimo kwiga amasomo ye ya Kaminuza muri University of Texas aho yiga ibijyanye n’ubuhanga mu bya za mudasobwa (Computer Enginnering).
4. Alpha Rwirangira
alpha
Alpha Rwirangiza, umuhanzi nyarwanda uri mu bazwi cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo kubera igihembo cya Tusker Project Fame yagukanye, yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2012 agiye kwiga ibijyanye na muzika, ubu akaba yenda kurangiza amasomo ye ya Kaminuza muri Campbellsville University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
5. Miss Bahati Grace
bahati grace
Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arangije amasomo ye yo mu mashuri yisumbuye, aza kwiga amasomo ye ya Kaminuza muri iki gihugu kugeza ubwo hagati muri uyu mwaka wa 2015 yarangizaga icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kirkwood College, ndetse akaba ashobora no gukomereza amasomo ye muri iki gihugu.
6. Miss Mutesi Aurore
mutesi
Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yakomereje amasomo ye muri Kaminuza yahoze yitwa KIST aho yigaga ibijyanye n’ubwubatsi, ariko aza guhagarika amasomo ye. Nyuma mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 yagiye gukomereza amasomo y’iby’ubwubatsi muri Kaminuza yo mu gihugu cya Turikiya n’ubu aracyakomeje amasomo ye muri iki gihugu kibarizwa hagati y’umugabane w’u Burayi n’uwa Aziya.
7. Miss Akiwacu Colombe
colombe
Miss Rwanda 2014; Akiwacu Colombe, nyuma yo kwambika iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda yakomereje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami riherereye ahahoze hitwa SFB, nyuma aza kuhava mu mezi macye ashize ajya gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yigisha iby’Ubucuruzi yo mu mujyi wa Paris aho yiga mu ishami ry’ubucuruzi bw’ibigezweho (Commerce de Luxe).
8. Israel Mbonyi
mbonyi
Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse kurangiza amasomo ye ya Kaminuza mu gihugu cy’u Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri, ndetse bikaba biteganyijwe ko azasubira muri iki gihugu gukomeza ikindi cyiciro kisumbuyeho.
9. Miss Shanel
shanel
Nyuma yo kwigaragaza nk’umwe mu bari bashoboye muzika, Nirere Ruth wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Miss Shanel yabonye amahirwe yo kujya kwiga muzika mu gihugu cy’u Bufaransa, ndetse na nyuma kuva yatangira aya masomo yahise akomeza kuba muri iki gihugu yamaze no gushakamo umugabo ubu bakaba bafitanye umwana w’umukobwa.
10. Alain Muku
muku
Alain Mukuralinda, ni umuhanzi nyarwanda ubimazemo igihe akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda. Yarangije amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’amategeko mu mwaka w’1999, aho hakaba ari muri Kaminuza Gaturika ya Louvain mu gihugu cy’u Bubiligi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu ishami ry’amategeko.
11. Murara Jean Paul
murara
Murara Jean Paul ni umuhanzi wibanda mu ndirimbo zihimbaza Imana zikoreshwa cyane muri Kiliziya Gaturika, akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ryahoze ryitwa KIST aho yigisha imibare. Uretse kuba yararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, uyu mugabo ubu aniga mu gihugu cya Suede aho yenda guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu mibare.
12. Miss Rusaro Carine
carine
Utamuliza Rusaro Carine yabaye Nyampinga w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2007, aza kuba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, icyo gihe Miss Rwanda yabaye Bahati Grace. Uyu mukobwa akndi yanitabiriye amarushanwa ya Miss Tourism Queen International 2008 yabereye mu gihugu cy’u Bushinwa aho yegukanye umwanya wa gatandatu. Ubu ni umuyobozi mu Ngoro y’inzu ndangamurage z’u Rwanda.
Utamuliza Rusaro Carine yize mu Gashami k’ibinyabuzima (Biologie) muri Kaminuza y’u Rwanda yanabereye Nyampinga, ahakura  impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri. Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakirangirije mu Bwongereza mu mwaka wa 2014.
UMUGEREKA: ABA BAHANZI NABO BAVUGA KO BIGA MU MAHANGA ARIKO BO IBYABO NTIBIVUGWAHO RUMWE:
13. Kitoko Bibarwa
kitoko
Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick wamenyekanye mu ndirimbo nk’Urukundo, Ikiragi, Akabuto n’izindi, yavuye mu Rwanda yarahagaritse kwiga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK), yerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza aho yatangaje ko yagiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza.
14. The Ben
the ben
Kuva yajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahise akomeza amasomo ye ya Kaminuza muri iki gihugu nk'uko yakunze kujya abitangaza, dore ko yari yavuye mu Rwanda atayarangije kuko yahavuye yigaga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu mwaka wa mbere.
15. Meddy
meddy
Ngabo Medard uzwi muri muzika nka Meddy, nawe kuva yava mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ubu yiga muri iki gihugu muri Kaminuza yitwa Tarrant College. Ubwo yari mu Rwanda, byakunze kuvugwa ko yigaga mu cyahoze ari Kaminuza ya KIST.
Abanyarwanda 15 b’ibyamamare bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza mu bihugu byateye imbere Abanyarwanda 15 b’ibyamamare bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza mu bihugu byateye imbere Reviewed by Unknown on Thursday, November 05, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.