Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

U Rwanda rwamaganye bikomeye ikinyamakuru France 24 ku kinyoma France 24 yatangaje!!! Dore ibyo batangaje hano>>>>


-330
Leta y’ u Rwanda iravuga ko amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru France 24 ku bukene mu Banyarwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Tariki ya 2 Ugushyingo 2015, France 24 yasohoye inkuru ivuga ko U Rwanda rwatekinitse imibare ruherutse gusohora muri raporo yemeza ko ubukene bwagabanutse mu Rwanda.
Muri iyo raporo Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyemeje ko mu mwaka wa 2011 ubukene bwagabanutseho 5.8%, bivuze ko bwavuye kuri 44,9 bukajya kuri 39,1% mu mwaka wa 2014.

Ubushakashatsi bwa NISR kandi bwagaragaje ko ubukene bukabije bwagabanutse, aho bigaragara ko bwavuye kuri 24, 1 % bukagera kuri 16, 3% mu gihe kimwe.
Gusa iyi mibare ikinyamakuru France 24 kiravuga ko ari ibinyoma, ngo u Rwanda rwayikoze hagamijwe kugaragaza ko ubukene bwagabanutse mu Rwanda, mu gihe ngo ahubwo bwazamutseho 6%.
Iki kinyamakuru kiravuga ko amakuru gihabwa na Prof Filip Reyntjens umwarimu muri Kaminuza mu Bubiligi, agaragaza ko habayemo kubeshya cyane kuri iyi raporo y’uko ubukene buhagaze mu Rwanda.
Umwe ngo mu bantu bavuganye na France24 yagize ati “Leta y’u Rwanda yahinduye uburyo bwakoreshwejwe mu mibare yahawe n’ikigo cyo muri Amerika kirufasha muri iyi raporo, cyane cyane ku birebana n’ubukene, habayemo kugira ibyo bahinduramo muri raporo ya nyuma yashyizwe ahagaragara.”

Iki kinyamakuru kivuga ko “Aho kugira ngo u Rwanda rwerekane ko ubukene bwiyongereye, ahubwo rwerekanye ko ubukene bwagabanutse.”
Prof Filip Reyntjens usanzwe adacana uwaka n’u Rwanda, we yagize ati “Nyuma twaje kongera gukora imibare dukoresheje uburyo bwari bwarakoreshejwe mbere, ibyavuyemo byerekanye ko ubukene bwazamutseho ahubwo 6% mu mwaka wa 2013-2014.”
France24 kandi ivuga ko ngo umusaruro w’ibihingwa nk’ibijumba, ibitoki ndetse n’ibirayi, wagabanutseho 70%, ibi byose ngo bikaba aribyo bituma iyi raporo itizerwa.
Gusa u Rwanda biciye mu kigo cy’ibarurishimibare, rwamaganye iyi nkuru ya France 24, ruvuga ko ibiyirimo bidakwiye kwizerwa kuko ari ibinyoma, cyane ko France 24 ivuga ko amakuru yahawe kuri iryo tekinika yayahawe n’umuntu utaratangajwe amazina.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wa NISR, Yousuf Murangwa, yavuze ko “icya mbere ntabwo habayeho guhindura mu gusobanura uko ubukene mu Rwanda buhagaze, byagumye nk’uko bisanzwe bikorwa kuva mu mwaka wa 2000.”
Iki kigo kiravuga ko ibipimo bisanzwe bikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga bitahinduwe, kuko ngo wenda u Rwanda rwagombye kuba rwarashyize hasi ibipimo bisanzwe bikoreshwa n’ibihugu byose, gusa ngo siko byagenze ahubwo rwagumanye ibyo bipmo rugamijje kugaragaza koko uko ubukene bumeze n’ibyakozwe.
Icya kabiri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kiravuga ko ngo kuba France24 yarapimye ubukene ikoresheje imibare ku bicuruzwa bimwe, ari ibintu bipfuye. Iki kigo kivuga ko habayeho impinduka zikomeye mu bijyanye n’umusaruro mu myaka 15 ishize. Aha iki kigo kivuga nk’umusaruro w’ibigori, nyamara ngo France24 ntabwo yerekanye uko habayeho impinduka zikomeye.
Ibi byose ngo birerekana ko ibyo bakoze atari ukuri.
NISR kandi kiravuga ko u Rwanda n’abaterankunga barwo, bashyize ingufu zikomeye kugira ngo ubu bushakashatsi buze koko bufite ukuri kandi buri ku kigero mpuzamahanga kigenderwaho.
Ibyakozwe ngo byemewe ko ari ukuri, kandi ngo ibirimo birivug
U Rwanda rwamaganye bikomeye ikinyamakuru France 24 ku kinyoma France 24 yatangaje!!! Dore ibyo batangaje hano>>>> U Rwanda rwamaganye bikomeye ikinyamakuru France 24 ku kinyoma France 24 yatangaje!!! Dore ibyo batangaje hano>>>> Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 05, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.