Kuva u Rwanda rwabaho, nibwo bwa mbere hagiye gusohoka mudasobwa zakorewe mu gihugu imbere, ndetse bikaba biteganyijwe ko zizagera ku masoko yo mu mujyi wa Kigali mu minsi ya vuba. Kuwa mbere tariki 9 Ugushyingo 2015, izi mudasobwa zizaba zatangiye kugaragara mu maduka acuruza za mudasobwa.
Nk’uko byemejwe na Francois Karenzi uyobora ikigo cyitwa Africa Smart Investment Distributor mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru KT Press
, mudasobwa zigendanwa za mbere zakorewe mu Rwanda zizaba zamaze kugera ku masoko guhera kuri uyu wa mbere. Iki kigo gifite inshingano yo kuzaranguza isi mudasobwa, kigizwe n’amakompanyi 15 yo mu Rwanda akora ibijyanye n’ikoranabuhanga rya za mudasobwa, bakaba bafitanye na Leta y’u Rwanda amasezerano yo kugeza izi mudasobwa mu Rwanda no muri Afrika.

Izi mudasobwa zifite ikirango cya “Positivo-BGH” zakozwe ku bufatanye bw’ibigo bibiri; kimwe cyo mu gihugu cya Brazil n’ikindi cyo muri Argentine, ibigo by’inzobere mu gukora ibikoresho bitandukanye bikoresha umuriro w’amashanyarazi.
N’ubwo igiciro cy’izi mudasobwa kitaratangazwa kikaba kizamenyekana ku munsi wo kuzimurika ku mugaragaro, hari amakuru yemeza ko zizaba zihendutse kurusha izindi zari zisanzwe zakorewe mu bindi bihugu. Ubu hamaze gukorwa mudasobwa zigera ku 150.000, ariko hakaba hari n’ubushobozi bwo kujya bakora mudasobwa zigendanwa zigera ku 60.000 buri kwezi.
Ikigo gishinzwe kuzikwirakwiza kandi, cyemeza ko izi mudasobwa ziri ku rwego rwiza kandi zifite ubushobozi buhanitse ugereranyije n’izari zisanzwe nka HP, DELL, Toshiba n’izindi, kandi zikanazirusha kuba zihendutse, bikaba byaba akarusho kubona ari mudasobwa zakozwe n’Abanyafurika kandi zigakorerwa abanyafurika.
Bwa mbere mu mateka, hagiye gusohoka mudasobwa zihambaye zakorewe mu Rwanda
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, November 06, 2015
Rating: