Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Nizzo Yafotowe Arimo Gusomana n’ umukobwa w’ ikizungerezi kurubu bari kumwe murukundo REBA HANO”

Nizzo wahishuye ko afite umukunzi mushya yatunguwe n’amafoto yashyizwe hanze asomana n’indi nkumi–AMAFOTOMu ntangiriro z’iki cyumweru twatangiye ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amafoto atandukanye agaragaza uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys asomana n’indi nkumi byatumye ahita yerura ko afite umukunzi mushya ndetse atangaza nawe akibaza ikihishe inyuma y’ikwirakwizwa ry’aya mafoto.
Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yatangarije aya makuru Inyarwanda ubwo yari abajijwe ku mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa yagaragazaga Nizzo ari mu birori n’uyu mukobwa basomana, batamikana keke, bakatana gateau, ibi byatumye Nizzo ava imuzi iby’aya mafoto.
Nizzo
Iyi nkumi izwi nka Bijou ni yo yifotozanyije na Nizzo
Nizzo yagize ati” Njyewe rero nagiye mu isabukuru y’uriya mukobwa nk’umuntu tuziranye, ni inshuti yanjye isanzwe ubwo yajyaga gukata umutsima (gateau) yahamagaye abantu bose bari aho bakajya bakatana, angezeho nanga kwanga naragiye nkuko n’abandi byagendaga bakatanaga umutsima akabatamika ubundi akabashimira abasoma nanjye rero ni ko byagenze rero nanze kubyanga kandi ari inshuti yanjye sinumvaga ko yashyira hanze amafoto kandi azi neza ko ntakindi duhuriyeho.”
NizzoByatangiye bakatana umutsima
Nizzo uvuga ko usibye kuba uyu mukobwa asanzwe ari inshuti ye ikindi cyatumye ibi bikorwa bikanagerwaho ari uko byabaye bamaze gufata agacupa bityo aha akaba ari naho yahereye atangaza ko byababaje bikomeye umukunzi we mushya. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Byababaje umugore wanjye gusa namusabye imbabazi mumenyesha ko uriya mukobwa ntakindi kiduhuza usibye kuba yarantumiye ku isabukuru y’amavuko ye.”
Nizzo
Batamikanye umutsima
Nizzo kandi ntatinya guhamya ko ibi byakoranywe ubugome cyane ko aya mafoto yagiye hanze aturutse ku kuba uyu mukobwa uzwi ku izina rya Bijou ari we wayashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bituma Nizzo yibaza impamvu mu bantu bari aho uyu mukobwa ari we yahisemo gushyira hanze agashyiraho n’udutima, akaba ari naho Nizzo ahera avuga ko uyu ari umugambi wari wapanzwe kandi hari ikibyihishe inyuma.
Nizzo
Nizzo hano yasomanaga na Bijou
Nizzo nta minota na mike muvugana atakubwiye ko ibi byamuteranyije n’umukunzi we mushya anita umugore we, gusa yongeye kubwira umunyamakuru ko yasabye imbabazi umukunzi we kuri ibi byabaye. Abajijwe uyu mukunzi we Nizzo yemereye Inyarwanda ko mu minsi iri imbere azamutangaza nyuma yuko bemeranyije ko bagiye kubitangaza.
Nizzo Yafotowe Arimo Gusomana n’ umukobwa w’ ikizungerezi kurubu bari kumwe murukundo REBA HANO” Nizzo Yafotowe Arimo Gusomana n’ umukobwa w’ ikizungerezi kurubu bari kumwe murukundo REBA HANO” Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, October 05, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.