Mu bushakashatsi bwakorewe muri za kaminuza zitandukanye
zo muri Amerika, bwerekanye ko abashakanye bashobora kuba bagira uruhare
mu kudahazanya kwabo ari na byo bituma rimwe na rimwe habaho gucana
inyuma.
Muri ubu bushakashatsi, inzobere mu myororokere no mu bijyanye n’urukundo zo muri kaminuza ya Waterloo dukesha iyi nkuru, zagaragaje ko bishoboka ko abashakanye bashobora kwishakamo ibisubizo mu gihe bakorana imibonano mpuza bitsina ntibashimishanye ku buryo bugera ku ndunduro.
Kuganira no gutegurana mbere y’igikorwa ni ingenzi.
Nkuko aba bashakashatsi bakomeje babivuga, ngo si ngombwa cyane kwitana ba mwana ku bashakanye cyangwa abaryamanye hakabaho kudahazanya mu gihe barimo gukora urukundo.Ni ngombwa ko baganira ku gikorwa bagiye gukora, ndetse no mu gihe barimo kugikora
Aha bagaragaje ko kimwe mu bintu bishobora kugabanya urwikekwe mu bashakanye badahazanya, hagomba kubamo kuganira ku gikorwa mbere yo kugikora kuko ngo byagaragaye ko ukudashimishanya ahanini bituruka ku bushake bw’umwe mu gihe undi ntabyo aba ashaka.
Kumva ko uwo mwashakanye yakoze ibyo ashoboye (kunyurwa)
Nyuma y’ibyavuzwe hejuru, hiyongeraho kuba umugore cyangwa umugabo agomba kumva anyuzwe n’ibyo umufasha we amukoreye akabyakira kandi akamufasha kugera ku kigero kirushijeho uko bukeye n’uko bwije. Ngo si byiza rero ko amugaya cyangwa akamwereka ko atanyuzwe.
Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko iyo umugore abwiye umugabo abitagenda neza cyangwa agashaka kumukosora, ngo usanga abagabo bibarakaza cyangwa bakumva ko abagore babo baba bafite ahandi bigira ibyo cyangwa bakumva ko abagore babo babarusha ubwenge.
Umushakashatsi Erin Fallis avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe imiryango igera kuri 84 itandukanye aho basanze ibyinshi bavuga kuri iki gitekerezo babihuriyeho.
ibi ni byo byatumye aba bashakashatsi bemeza ko haramutse habayeho kumvana no guhana agaciro mu gikorwa cy’ubwuzuzanye, nta wakagombye kugaya undi ahubwo ko bombi bagomba kwigaya kuko nta cyo baba barushanyije.

Ibintu 2 by’ingenzi byafasha umugabo n’umugore guhazanya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, October 05, 2017
Rating: