Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Diane Rwigara n’abo mu muryango we baratangira kuburanishwa




Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruratangira kuburanisha Rwigara Diane, murumuna we Anne Rwigara n’Umubyeyi wabo Adeline Rwigara ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanzuye kuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge idosiye ya Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline, ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.
Aba bose batawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 bahita bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera. Ku byaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ntiharimo icyo kunyereza imisoro n’icyo gushaka kubangamira umutekano w’igihugu.
Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yagize ati “Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mama wabo Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.”
Polisi igitangira iperereza kuri batatu mu bagize Umuryango wa Rwigara, bari bakurikiranyweho ibyaha birimo no kunyereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.
Diane Rwigara yakomeje gukurikiranwa ku byaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.
Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Désiré.
Icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo abo kwa Rwigara bazaba baburanaho
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko ukurikiranyweho icyaha ashobora gufungwa by’agateganyo ‘batinya ko yatoroka ubutabera; umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho; hari impamvu zikomeye z’imbonekarimwe zigomba kumufungisha mbere y’urubanza kubera ko adafunzwe byatera impagarara mu gihugu.
Ikindi kandi urukiko rushobora kwanzura ko afungwa by’agateganyo mu gihe ‘ifungwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habeho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo.
Mu zindi mpamvu zishingirwaho harimo iyo iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo ; icyaha ukurikije uburemere bwacyo, uburyo cyakozwemo n’inkurikizi cyateye, cyatumye habaho imidugararo idasanzwe n’ihungabana ry’umudendezo rusange bityo ifungwa ry’agateganyo rikaba ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma bihagarara.
Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi Adeline Rwigara

SRC IGIHE
Diane Rwigara n’abo mu muryango we baratangira kuburanishwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we baratangira kuburanishwa Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, October 05, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.