Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Hadutse inkubiri yo kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma




Nyuma y’iminsi hacicikanye amafoto ya Oda Paccy yavugishije benshi, abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda batangiye inkubiri yo kwifotoza bikinzeho ikoma mu buryo bwo kumwigana.
Ibi byatangijwe na Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin mu bahanzi bakora umuziki mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2017, yatunguranye akoresha ikoma mu buryo buherutse gukoreshwa na Oda Paccy wifotoje yambaye ubusa bikavugisha benshi.
Ibi uyu muhanzi waririmbye ’Ibihe Byose’ yabikoze abinyujije ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abantu ibihumbi mirongo itanu. Benshi bagaragaje gukwenkwenuka abandi baramukurikira mu nkubiri yiswe ’#OdaPaccyChallenge’ mu kwigana uko yifotoje.
Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane nka ’Miss Igisabo’ ni umwe mu batanze ibitekerezo nyuma yo gusabwa n’uyu muhanzi kwinjira mu mubare w’abazifotozanya ikoma. Uyu mukobwa asubiza abamushotoraga bamubwira ko ikoma ritamukwira, [Aseka] yagize ati "Naho njye ikoma ryankwira, kereka dutuye hasi urutoki rwose rwo mu Rwanda. Reka abafite ibibakwira biyerekane."
Abandi bantu batandukanye bazwi barimo MC Tino wahoze aririmba mu itsinda rya TBB ryafashe ikiruhuko mu muziki yifotoje muri ubwo buryo, naho umunyarwenya Nkusi Arthur we yerekeza mu rutoki yifotoza arwikinzeho agira ati "Njye ahubwo nkeneye urutoki rwose kugira ngo nkore Paccy Challenge."
Mu kiganiro kigufi na Uncle Austin watangije iyi nkubiri, ntiyabwiye IGIHE byinshi ku byakozwe na Oda Paccy haba mu buryo bwo kubinenga cyangwa gushima uko nyirubwite yabisobanuye. Yavuze ko yamwiganye mu buryo bwo kujyana n’Isi yihuta ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe.
Yagize ati "Ni ibijyanye n’isi turimo, yihuta mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, nta mpamvu runaka ikomeye nabikoze. Ni mu buryo bwo kwishimisha. Nashakaga kureba niba hari undi muntu wakwifotoza yambaye ubusa, agashyiraho ikoma."
Hadutse inkubiri yo kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma
Ibyakozwe na Uncle Austin n’abandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga byo kwifotozanya ikoma bikurikiye inkubiri y’amafoto ya Oda Paccy aherutse gushyirwa ahagaragara bigashyusha imitwe ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Oda Paccy ashize amanga, yahamije ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”
Kuri iyi foto, Paccy yari yiyambuye byose uhereye ku musatsi kugeza ku mano. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose hararangaye.
Ubwo bari mu gikorwa cyo gufata aya mafoto, bisa n’ibyari ihurizo ku mufotozi! Oda Paccy abajijwe uko yabigenje[mu mwambaro wa Eva] kugira ngo abashe guhagarara imbere y’umusore ntamurunguruke, atazuyaje ati “Naramubwiraga akipfuka mu maso nkabanza ngatunganya ikoma neza ubundi agafotora.”
Yongeyeho ati “No kwambara kuriya nta kindi nari ngamije, byari uguteza imbere gahunda ya Made in Rwanda. Nonese kuki abanyamideli biyerekana bambaye ibirere mukabona ari byiza? Nanjye nibyo nahisemo kandi byari byiza.”
Ifoto ye ikomeje gukwirakwizwa no gutuma imyifotoreze ye yiganwa, yayikoze nk’uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Urban Boyz yatunganyijwe na Producer Junior, byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba.
Arthur we yagiye mu rutoki arwifotorezamo
MC Tino wahoze muri TBB mu bari mu nkubiri yo kwigana Oda Paccy
Uncle Austin yiganye imyifotoreze ya Oda Paccy yavugishije benshi
Oda Paccy aherutse kwifotoza yakinzeho ikoma bivugisha benshi
Anita Pendo we yifotoje yikinze ibase
Hadutse inkubiri yo kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma Hadutse inkubiri yo kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, October 05, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.