Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Icyatumye Safi wo muri Urban Boys Atandukana na Parfine wari inkoramutima ye cyamenyekanye “REBA HANO”

Hashize igihe kirenga amezi abiri Safi Niyibikora benshi bita Madiba, atandukanye na Parfine Umutesi bari bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bakundana ndetse banateganyaga gukora ubukwe. N’ubwo Safi we yamagana ibyo gutandukana kwabo, intandaro yo kuba baratandukanye ni zimwe mu ngezo za Safi zirimo no kuba yarabyaye umwana akabihisha uyu mukunzi we banabanaga icyo gihe, yanamubabarira undi agakomeza gukora ibindi byinshi byababaje uyu mugore.

Imwe mu nshuti za hafi za Safi Madiba, yatangaje ko kuba Safi yarabyaye hanze akabihisha Parfine biri mu byatangije umwuka mubi hagati yabo, ariko ngo uyu mugore yaje no kurambirwa izindi ngeso za Safi ahitamo
kubivamo. Uyu yagize ati: “Icyatangije ibibazo ubundi Safi yabyaye umwana hanze abihisha Parfine, nyuma Parfine aza kubyumva abibajije Safi arabihakana akavuga ko bamubeshyera, nyuma ababonye umwana bakavuga ko basa cyane, rwose byo uwo mwana ni uwa Safi ndabizi kandi umubonye ubona ko nta n’aho yahera amuhakana, ni Safi musa musa. Ibyo ariko Parfine yarabimubabariye kuko nawe afite abana, ariko Safi yakomeje ingeso zababazaga uriya mugore zirimo kurara amajoro mu nzoga bya buri gihe, bigera aho nyine umugore abona ntaho bagana abivamo”
Iyi nshuti ya Safi ivuga ko ubwo Parfine aheruka mu Rwanda hari ibyo bari barumvikanye na Safi ariko uyu musore wo muri Urban Boys akaza kubirengaho maze bituma Parfine afata icyemezo cyo kubivamo burundu n’ubwo yamukundaga cyane, dore ko yari yaranemeye kumurwanira ishyaka, inshuti ze nyinshi zirimo iziba mu Rwanda n’i Burayi zitashakaga ko bakundana akemera zikamuvaho ariko agakundana na Safi. Uyu mugore ngo yari yaramaze gufata icyemezo, yumva ko amaherezo Safi bagomba gukora ubukwe bakibanira mu gihe cya vuba ariko abona atazabasha kubana na Safi.
Kugeza ubu ariko Safi we ntaranabasha kwakira ibyo gutandukana kwe na Parfine, kuko inshuti ze za hafi zihamya ko nyuma yo gutandukana na Knowless uyu mugore yari yaramuhojeje amarira, ndetse ngo n’ubwo gutandukana byaturutse ku ngeso ze Parfine atishimiye, n’ubu Safi ntarabasha kwikuramo Parfine Umutesi.
Safi Madiba, ahakana yivuye inyuma ibyo gutandukana kwe na Parfine. Yagize ati: “Ni ibihuha rwose, barabeshya turacyari kumwe. Ntabwo twatandukanye ni ibihuha, nushaka umbwire nguhe nimero ye umubaze”
N’ubwo Safi avuga ibi ariko,  na Parfine Umutesi, yanga kugira byinshi avuga ku mpamvu zatumye atandukana n’uyu musore wo muri Urban Boys ariko agaragaza ko rwose iby’urukundo rwabo byabaye amateka. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko batandukanye ariko akaba atanifuza kumva umuntu ugira ibyo amubaza kuri Safi. Parfine yavuze ko ubu yibereye mu biruhuko, amerewe neza kandi yishimye akaba atifuza uwamuvangira amugarura mu bya Safi.
Ku rubuga rwa Instagram, Parfine Umutesi akomeje gushyiraho amafoto agaragaza ko amerewe neza kandi arimo kwishimana n’abana be mu biruhuko, aho agaragara mu myenda yo kogana izwi nka Bikini. Kuri uru rubuga kandi, Parfine yamaze gusibaho amafoto yose yari yarashyizeho ari kumwe na Safi bahoze bakundana, kuburyo n’aho yari yarashyize ifoto ya Urban Boys yagiye ayisiba.




Parfine ngo ari mu biruhuko yibereye mu byishimo, ntiyifuza n’ukomeza kumubaza ibya Safi bahoze bakundana






JPEG - 168.8 kb
JPEG - 83.8 kb
JPEG - 121.9 kb

JPEG - 76.1 kb

JPEG - 52.5 kb
JPEG - 45.6 kb
JPEG - 115.7 kb
JPEG - 61.3 kb
JPEG - 195.9 kb
JPEG - 188.4 kb
Safi na Parfine bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo bamazemo imyaka irenga ibiri
Icyatumye Safi wo muri Urban Boys Atandukana na Parfine wari inkoramutima ye cyamenyekanye “REBA HANO” Icyatumye Safi wo muri Urban Boys Atandukana na Parfine wari inkoramutima ye cyamenyekanye “REBA HANO” Reviewed by Unknown on Friday, August 11, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.