Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

AHABANZA Politiki Umutekano Ubuzima Imyidagaduro Imikino Urukundo Iyobokamana Umuco Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’uburezi

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’uburezi

Nyakubahwa Minisitiri, mbanje kubasuhuza mbashimira cyane gahunda nziza y’uburezi kuri bose kandi budaheza cyangwa ngo buvangure kuburyo ubu nanjye Joriji Baneti nabashije kwiga nkava mu bujiji, rwose ibi mbishimiye na Leta y’u Rwanda muri rusange. Ariko kandi, mbandikiye ngirango mbagezeho akababaro kanjye, gashingiye kuri byinshi byazambye mu burezi.

Nyakubahwa Minisitiri, kugeza ubu ibigo by’amashuri abanza yigenga mu Rwanda, nibyo byigisha neza ndetse byishyura amafaranga menshi, ninaho abana b’abayobozi kimwe n’abana bakomoka mu miryango yishoboye biga, kuko n’ababyeyi babo baba babizi ko mu mashuri ya Leta nta burezi bufite ireme bukihabarizwa. Nonese Minisiteri muyoboye yabuze iki ngo ifashe ibigo bya Leta byo mu mashuri abanza kugira uburezi nk’ubutangwa muri ibyo bigo byigenga ko abayobozi mubizi cyane ko munarererayo abana banyu?
Nyakubahwa Minisitiri, nishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ifata urugero ku gihugu cya Singapore mu bijyanye n’iterambere, imyubakire, ubukungu n’ibindi, ariko mbabazwa n’uko gukopera iki gihugu mu bijyanye n’uburezi byo byirengagijwe. Muri iki gihugu, abayobozi bakuru n’abandi bakozi ba Leta bose bategetswe kwivuza mu bitaro bya Leta kandi abana babo bakiga mu bigo bya Leta, ibyo bigatuma buri muyobozi akora ibishoboka byose ngo uburezi n’ubuvuzi bya Leta bihabwe ireme n’agaciro, kuko aba azi neza ko nawe ari byo agenewe. Niba se umuyobozi azi ko hari ishuri ryiza ryigenga azajyanamo umwana we cyangwa akamujyana no kwiga hanze, byamutwara iki kumva ko uburezi mu mashuri ya Leta nta reme bufite? Nyakubahwa Minisitiri nawe ubitekerezeho neza, urasanga udashobora kujyana umwana wawe kwiga mu kigo cy’amashuri ya Leta, kuko ubona uburezi buhatangirwa buri hasi cyane, gusa aha umbabarire singuciriye urubanza nivugiraga rwose, mbese byari ukwiganirira!
Birababaje Bwana Minisitiri kandi biteye agahinda kubona hari abana basigaye barangiza umwaka wa gatanu w’amashuri abanza, batazi kwandika byibuze n’izina ryabo ry’ikinyarwanda, bitewe ahanini na gahunda yo kwangira abana ko basibira mu gihe bigaragara ko badakwiye kwimuka, umwana akaba ashobora kwitwa ko yarangije amashuri runaka nyamara bigaragara ko ari hasi cyane mu bumenyi.
Gusa nanone iyo tuvuze ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, akenshi tuba tugomba no kubihuza n’abatanga ubwo burezi. Nyakubahwa, umushahara wa mwarimu n’ibiciro biri hanze aha ku masoko, mbona ukiri hasi cyane kuburyo bigoye kuba mwarimu yatanga umusaruro mu gihe nawe ubwe yigisha yayura... Ubanza iki kiri no mu mpamvu nyamukuru zituma uburezi buzamba, rwose mwe mundusha ubumenyi mwongere mubyigeho munabikoreho ubushakashatsi mubishakire umuti uhamye.
Kuba u Rwanda rugenda rutera imbere nyamara abakiri bato benshi nta burezi bufite ireme barimo guhabwa mu mashuri ya Leta, byatuma umuntu yibaza niba uwo mwana urangiza amashuri abanza atazi kwandika izina rye, ari we uzaba Minisitiri w’uburezi mu myaka iri imbere! Nyakubahwa Minisitiri, uzi ko hari abasigaye barangiza n’amashuri yisumbuye batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi?
Bwana Minisitiri w’uburezi, amabaruwa nabageneye ni menshi ariko nanze kubabwirira rimwe ibyo mbona binshavuza mu burezi bw’u Rwanda, gusa ikinyamakuru Ukwezi.com nicyongera kumpa akanya ngo mbagezeho ubutumwa bwanjye, nzongera n’ubundi mbandikire. Mbashimiye uburyo mubyakiriye
AHABANZA Politiki Umutekano Ubuzima Imyidagaduro Imikino Urukundo Iyobokamana Umuco Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’uburezi       AHABANZA     Politiki     Umutekano     Ubuzima     Imyidagaduro     Imikino     Urukundo     Iyobokamana     Umuco  Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’uburezi Reviewed by Unknown on Tuesday, January 10, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.