Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Havutse impanga zifite igihimba kimwe gifite imitwe ibiri



Mu mpera z’iki cyumweru turangije nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yerekana umwana wa wari ufite imitwe 2 ihuriye ku gihimba kimwe ateruwe n’abaganga bigaragara ko aribwo yari akimara kuvuka.


Uyu mwana wavukiye muri Mexique ntiharamenyekana neza umubyeyi wamubyaye dore ko abashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga batatangaje umubyeyi we.
Abaganga bo mu bitaro bya Ciudad Juarez muri iki gihugu bavuze ko bari kwiga kucyo bagiye gukorera aba bana.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuze ko impanga zivuka gutya bitewe n’uko umugore arekura igi rimwe ridafite ubushobozi bwo kwigabanyamo ibice 2 nyuma yo guhura n’intangangabo.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abana benshi bavutse muri ubu buryo batagira amahirwe yo kubaho kubera ko zimwe mu ngingo zabo zidashobora kubona ibyo ziba zikeneye mu rwego rwo gukora neza.
Aba bahanga bakomeza bavuga ko abana 40% bavuka muri ubu buryo bapfa mu gihe abaganga bari kubakurikirana , mu gihe abagera kuri 30% bapfa ku munsi bavutseho.
Aba bana bo muri Mexique bagaragajwe nyuma y’iminsi 2 muri Egypt havutse abandi bakobwa 2 bafatanye ariko umwami wa Arabie saoudite yahise yiyemeza gutanga ubufasha asaba ko babazana mu murwa mukuru w’iki gihugu, Riyadh, bagahabwa ubufasha mu bitaro by’ibwami ubu bakaba bari gukurikiranwa n’inzobere z’abaganga.
Havutse impanga zifite igihimba kimwe gifite imitwe ibiri Havutse impanga zifite igihimba kimwe gifite imitwe ibiri Reviewed by Unknown on Tuesday, January 10, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.