Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Gereza ya 1930 yibasiwe n’inkongi, humvikana n’amasasu (Amafoto)

Ahagana saa cyenda n’iminota 20 nibwo umwotsi mwinshi wagaragaye mu gisenge cya gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 ndetse n’abagororwa buriye ahagana hejuru.

Kuri iki gicamunsi cya Noheli nibwo igice cya gereza ya 1930 yabayeho bwa mbere mu Rwanda cyafashwe n’inkongi y’umuriro n’ubu hataramenyekana icyayiteye.
Ni ikibazo cyatumye inzego zose z’umutekano zitabara, guhera ku ngabo z’igihugu, polisi n’abacungagereza.
ACP Jean Baptiste Seminega, Umuyobozi w’umutwe ushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ari nawo watabaye, yavuze ko iby’iyi nkongi bayimenye binyuze kuri telefoni yavuye muri JOC [Joint Operation Center] ihuza inzego z’umutekano mu gihugu.
Yakomeje avuga ko bahise bakoresha imbaraga zose ngo bazimye igice kingana na metero 20 cya gereza ya 1930 muri rusange icumbikiye abagororwa bagera ku 4000.
Yagize ati “Ubushobozi bwacu bwose twahise tubuzana hano kugira ngo hadashya ahantu hanini. Ntituramenya icyateye iyi nkongi, ni iperereza rigomba gukorwa kugirango tumenye icyayiteye.”
Minisitiri w’Ubutabera ari nawe ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Johnston Busingye, yabwiye itangazamakuru ko nta muntu n’umwe wasize ubuzima muri iyi nkongi. Yasobanuye ko amasasu yumvikanye ubwo abagororwa bageragezaga kurira igipangu nk’abashaka gutoroka.
Ati “Abantu bagerageje kurira kiriya gipangu cy’inyuma bisa nk’aho bashaka gutoroka hanyuma amasasu avuga mu kirere barigarura, nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.”
Yavuze ko umugororwa umwe ariwe wakomerekeye muri iyi nkongi bikomeye n’aho abandi babiri bakomeretse byoroheje ubwo basohorwaga muri gereza bahungishwa inkongi.
Ibyangiritse ni ibiryamirwa by’abagororwa babaga ahahiye hazwi nko muri bloc ya 11.
ACP Jean Baptiste Seminega, Umuyobozi w’umutwe ushinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ari nawo watabaye
Hari ibigiye gukorwa
Minisitiri Busingye yavuze ko nyuma y’inkongi bagiye gushyiramo abantu basubiza ibintu mu buryo, hanyuma hagasuzumwa icyateye inkongi.
Ati “Nyuma y’umuriro turashyiramo abantu bareba uko ibintu bimeze n’uko byasubira mu buryo, hanyuma abagororwa basubire muri gereza nkuko bisanzwe, ubundi dushakishe icyateye uyu muriro.”
Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye aganira n'itangazamakuru
Iyi gereza ihiye mu gihe biteganyijwe ko abagororwa bayifungiyemo bazimurirwa muri gereza nshya ya Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 9000, bitarenze Gashyantare 2017.
Ntabwo ari ubwa mbere gereza ihiye, biheruka kuba i Muhanga na Gisenyi. Minisitiri Busingye yavuze ko hamwe basanze hari ibikorwa abagororwa bakoreyemo imbere bigakomokaho umuriro, ahandi bagasanga hari ibikoresho byabo byakomotseho umuriro. Ibi ngo bagiye gukora ku buryo imbere muri gereza ibintu byose bishobora gukomokaho umuriro bitabaho.
-  UKO IGIKORWA CYO KUZIMYA IYI GEREZA CYAGENZE
- Igice cy’iyi gereza cyahiye ni ikizwi nko muri Bloc ya 11 gisanzwe gifungirwamo abagabo, gusa nta n’umwe muri bo wigeze uhitanwa n’iyi nkongi y’umuriro.
15:30: Imodoka za Polisi zitabara zirimo izizimya inkongi, imbangukiragutabara ndetse n’abashinzwe umutekano benshi barimo abasirikare n’abapolisi bahise bahagera.
- Nta muntu n’umwe ucaracara yaba hafi ya gereza nko muri metero 300 usibye inzego z’umutekano. Kugeza ubu imbagukiragutaba ebyiri, ndetse n’imodoka za polisi zizimya inkongi nizo zahise zihagera.
15:40: Abagororwa bose bashyizwe uruhande rumwe kugira ngo hataza kugira uhura n’ikibazo na kimwe. Ni igikorwa kiri kugirwamo uruhare na Polisi, Abasirikare n’abashinzwe gucunga gereza mu gihe igikomeje gushya.
15:45: Abagororwa bamwe bari gusohokana ibikoresho bimwe na bimwe nk’ibiryamirwa, indobo n’ibindi bintu bimwe na bimwe.
15:50: Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’amagereza, CGP George Rwigamba nabo bamaze kuhagera ngo bashakire umuti iki kibazo. Ni mu gihe Gereza ikomeje gushya.
15:57: Imodoka eshatu zizimya inkongi zimaze kugera kuri 1930 ariko umuriro uracyagaragara ari mwinshi. Biragaragara ko iri gushya cyane. Imbangukiragutabara nayo yinjiye muri gereza imbere ariko ntabwo irasohoka.
Iyi gereza ifashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe hakomeje imirimo yo kubaka gereza nshya ya Mageragere ahazimurirwa abagororwa b’abagabo 3000, bafungiye muri 1930, biteganyijwe ko bazimurwa muri Gashyantare 2017.
16:00: Imihanda yerekeza kuri 1930 yose yafunzwe. Imodoka z’abashinzwe umutekano n’izitanga ubutabazi nizo zonyine ziri kubasha gutambuka.
16:05: Imodoka eshanu nizo zimaze kwitabazwa muri gereza mu kuzimya ndetse hakaba hitabajwe n’izisanzwe zikora ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Ebyiri zasohotse zigiye kuzana andi mazi, umuriro uracyahari ndetse hejuru umwotsi uracyari mwinshi.
16:15: Umutwe wihariye mu ngabo z’u Rwanda (Special Force) nawo umaze kuhagera ndetse n’izindi modoka ebyiri zo mu bwoko bwa Coaster zimaze kuhageza abandi bapolisi. Ni mu gihe imodoka ya gatatu yazimyaga inkongi imaze gusohoka muri gereza, bishoboka ko amazi amaze kuyishirana.
16:24: Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’amashanyarazi, EUCL, bamaze kuhagera bakaba bagiye gukupa amashanyarazi yinjira muri gereza. Ni mu gihe kandi itangazamakuru aribwo rimaze kwemererwa kwinjira muri gereza.
16:25: Za modoka ebyiri zizimya inkongi zari zasohotse muri gereza zimaze kugaruka gutanga umusanzu mu kuzimya iyi nkongi.
16:30: Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye; Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi bose bamaze kugera kuri 1930.
16:50: Minisitiri w’Ubutabera abwiye abanyamakuru ko abagororwa babiri bakomeretse byoroheje, undi akomereka bikomeye ubwo yagwaga mu muserege ahunga umuriro. Ahahiye hangana na metero kare 20.
17:00: Umuriro wakaga wacogoye ikigaragara ni imyotsi mike igicumba
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye
Minisitiri Busingye asobanuye ko rwari rugamije gukanga abagororwa babonye umuriro bakurira igipangu cy’ahagana hepfo bikekwa ko bashakaga gutoroka cyangwa se bakaba bahungaga umuriro.
Amafoto:
Umwotsi ugitangira kugaragara
Abantu bagiye guhagarara ahirengeye bakurikirana iby'iyi nkongi

Gereza ya 1930 yibasiwe n’inkongi, humvikana n’amasasu (Amafoto) Gereza ya 1930 yibasiwe n’inkongi, humvikana n’amasasu (Amafoto) Reviewed by Unknown on Monday, December 26, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.