Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Iterabwoba: Impungenge ku buryo Abanyarwanda bakoresha za Whatsapp, Facebook, Twitter…

 
Mu gihe u Rwanda ruvuga ko ruri mu rugamba rwo gukumira ‘iterabwoba’ n’ubuhezanguni, hari abasanga hakwiye gukurikiranwa inyungu urubyiruko rwungukira mu gukoresha imbuga nkoranyambaga hamwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho muri iki gihe.
Abayoboke bane b’Idini ya Isilamu bamaze kuraswa bakekwaho ‘iterabwoba’ mu gihe Polisi y’Igihugu ivuga ko hari abandi igikorwaho iperereza kuri icyo cyaha.

Urubyiruko ni rwo ahanini rugaragazwa nk’urwinjizwa mu mitwe y’iterabwoba; bikaba bisobanurwa ko rushyirwamo amatwara y’ubuhezanguni akenshi hifashishijwe iterambere ry’itumanaho rigenda rivuga uko bukeye.
Mu nteko y’Akarere ka Burera yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeli 2016, heruwe ko kumenya mu maguru mashya ibyo urubyiruko rwungukira ku mbuga nkoranyambaga rwayobotse ku bwinshi,  ari kimwe mu bizafasha igihugu gutsinda ‘urugamba’ cyatangiye rwo kurwanya iterabwoba.
Lt Col Alex Masumbuko, Umuyobozi w’Ingabo zifite ibirindiro mu Karere ka Burera, ni umwe mu bakomoje ku myitwarire y’urubyiruko n’imbuga nkoranyambaga, aho ashimangira ko abareberera urubyiruko bagomba kumenya neza umwanya ‘munini’ rumara ku mbuga nkoranyambaga icyo ruba rukora.
Agaruka ku buryo bamwe bashorwa mu bikorwa by’iterabwoba, Lt Col Masumbuko yabwiye abitabiriye inteko y’Akarere ka Burera ati “Hari uburyo bwinshi basigaye batanga za message; izi za telefoni zo mubona izi ngizi zaciye ibintu, hari ibi byitwa Facebook, nta muntu utakigira Facebook n’umuturage aramukira kuri Facebook.”
Yunzemo ati “Ariko wowe niba uba mu giturage ukabona umwana wawe ahora mu butelefoni, ari kuri izo za Facebook,  ari ku bindi, wowe nk’umubyeyi kuki utagira amakenga?”
Lt Col ahamagarira buri muturarwanda kuba ijisho rya mugenzi we amenya icyo akoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo hakumirwe abashukirwa ku mbuga nkoranyambaga bakinjizwa mu bikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni.
Ati “Wabona nk’umuyobozi ukamubwira uti ‘Bitangaro [izina ry’umuntu] uyu ko muzi ni kazi ki akora gatuma amara amasaha 24 ari kuri telefoni, asoma, ahamagarwa, akora iki?’ ukagira amakenga.”
Nk’uko kandi Lt Col Masumbuko abigaragaza, ngo hakwiye no kugenzurwa ibyo abasore n’inkumi bumva muri iki kuri za ‘Memory Card’ na CD kubera ko ngo hari ababa bari gukurikirana inyigisho z’ubutagondwa.
Ati “Ukabona umuntu arareba amafirimi y’ubutagondwa; abarasa abantu (…) ibitabo ukamenya ngo kuki ahora asoma ibibitabo, ukamenya niba atari iby’ubutagondwa bishobora kumuzanamo ibindi bitekerezo…”
Abahagarariye urubyiruko biyemeje guhaguruka
Habumugisha Esther, umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Burera, atangaza ko abashinzwe urubyiruko bagiye kurushaho kurwegera bamenya byumwihariko inzira rukoreshamo imbuga nkoranyambaga.
Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Amahirwe dufite ni uko twebwe abahagarariye urubyiruko mu karere amagurupe menshi ya WatsApp bafite natwe tuba tuyarimo, bizatworohera kuyacunga kubera ko ibivugirwaho tuba tubibona, amakuru atangwa tuba turi kuyabona ku buryo aho tuzabona hariho haganisha mu buhezanguni cyangwa se mu bundi bugizi bwa nabi bwose bwasubiza inyuma igihugu tuzabikumira.”
Inzego zikurikiranira hafi urubyiruko mu Karere ka Burera zigaragaza kandi ko zigiye kurushaho kwereka urubyiruko amahirwe atandukanye arukikije harimo ayo kwihangira imirimo aho gutakaza umwana ku mbuga nkoranyambaga ‘nta kintu kizima’ ruhakora.
 Bamwe mu bitabiriye inteko y'Akarere ka Burera(Ifoto/Umurengezi R)
Bamwe mu bitabiriye inteko y’Akarere ka Burera
Inteko y’Akarere ka Burera igizwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere, abayobozi b’amadini n’amatorero bikorera muri Burera, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abacuruzi, abatwara abantu hamwe n’inzego zinyuranye zishinzwe umutekano.
Abo bose mu nama yabahuje bafashe imyanzuro 17 ikubiyemo ingamba zinyuranye zigamije gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni muri ako karere haherewe ku muturage wo hasi.
Nta mibare igaragazwa y’uburyo urubyiruko rugenda rushukirwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano bavuga ko icyo kibazo gihari.
Iterabwoba: Impungenge ku buryo Abanyarwanda bakoresha za Whatsapp, Facebook, Twitter… Iterabwoba: Impungenge ku buryo Abanyarwanda bakoresha za Whatsapp, Facebook, Twitter… Reviewed by Unknown on Tuesday, September 06, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.