Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umusore yishwe n’insiga z’amashanyarazi zica mubutaka!! Muri Huye:IFOTO>>>

2c90090f-637a-436f-aa19-61e5723d352e
Umusore wo mu kigero cy’imyaka 19 wo mu mudugudu w’Agahenerezo, akagari ka Rukira mu murenge wa Huye yasanzwe yapfuye bikekwa ko yazize umuriro w’amashanyarazi.


Bamwe mu baturage baturiye aho yapfiriye bavuga ko uwo musore yari asanzwe akora akazi ko kwahira ubwatsi akabugurisha n’abaturage bafite amatungo. Bemeza ko uwo musore yazize insinga z’amashanyarazi zica mu butaka, kuko aho yahiraga zari zisigaye zishinyitse hejuru kandi akuma yahizaga ubwatsi “nanjoro” bagasanze gafashe ku rusinga.
Aba baturage banashimangira ko mu gace batuyemo insinga nyinshi zanamye ku gasozi. Kandi ko bagiye batabaza icyahoze ari EWSA ngo bagabwe umuriro ufite insinga zica hejuru ikabima amatwi.

Umuyobozi wa REG mu karere ka Huye, Jean Pierre Maniraguha yemeye ko insinga nyinshi zishobora kwica abantu muri ako gace.
Ati” Ni byo muri kariya gace koko niho hakiri insinga zica mu butaka kandi
bigaragara ko zishobora guteza impanuka. Ariko twari twabanje gukemura
iki kibazo ahandi hagiye hagarara izi nsinga ku buryo aha naho
biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari aya
mashanyarazi yo muri aka gace azavanwa mu butaka akanyuzwa mu
kirere.”
Abaturage bo mu karere ka Huye bakunze kugaragaza ko ahenshi hari insinga ziciye mu butaka zagiye zizamuka zigashishuka zikabateza impanuka.
Umusore yishwe n’insiga z’amashanyarazi zica mubutaka!! Muri Huye:IFOTO>>> Umusore yishwe n’insiga z’amashanyarazi zica mubutaka!! Muri Huye:IFOTO>>> Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, January 23, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.