Reba ikimenyetso Silvio Berlusconi wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubutariyani yeretse abanyamakuru ubwo yagiranaga nabo ikiganiro.
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama2016 ubwo uyu mugabo wahoze ari minisiti w’intebe w’Ubutariyani Silvio Berlusconi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Rome, aho yabamurikiraga igitabo cye yise Madri (Maman).
Icyaje gutungura abantu n’ikimenyetso yeretse abanyamakuru ubwo yabasobanuriraga inkuru yiki gitabo ko ari inkuru ya nyina umubyara witwa Rosa.
Yazamuye urutoki rwa musumba zose izindi zose zihinnye ararubereka, ababwirako mama we yamweretse urwo rutoki bari ku muhanda wa Bolzane amubwirako urwo rutoki ari urutoki rw’icyubahiro. Nkuko bimenyerewe iyo weretse umuntu urutoki rwa musumba zose izindi ntoki zihinnye bifatwa nk’igitutsi.

Silvio Berlusconi ubwo yarageze ahari kubera ikiganiro n’abanyamakuru.
Silvio Berlusconi yashinze umutwe wa politike witwa Forza Italian mu 1993, maze mu 1994 agirwa minisitiri w’intebe. Nyuma yaho gato ishyaka rye ryaje gucikamo ibice ariko Berlusconi abaturage bakomeza kumushyigikira kuberako bari bamaze kubonako politike ye ishobora kuza zamura ubukungu bw’igihugu cyabo.
Yaje kwongera kuba minisitiri w’intebe muri 2001 kugeza muri 2006.
Nyuma yo guhindurira ishyaka rye izina rikitwa Popolo della Libertà (People of Freedom). Yaje kwongera kuba minisitiri w’intebe ku nshuro ya gatatu muri 2008 kugeza ubwo yaje kwegura 2011 ariko akomeza kuyobora ishyaka rye.

Uretse politike kandi uyu mugabo afite ikipe y’umupira w’amaguru ariyo AC Milan.
Reba ikimenyetso Silvio Berlusconi wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubutariyani yeretse abanyamakuru ubwo yagiranaga nabo ikiganiro.
Reviewed by Unknown
on
Saturday, January 23, 2016
Rating: