Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umuhanzi Stromae atangiranye umwaka amahirwe masa

Abahanzi Stromae na Selah Sue baje ku isonga mu begukanye ibihembo bikomeye muri Music Industry Awards (MIA’s) byaraye bitangiwe mu Bubiligi.

Ibihembo Music Industry Awards (MIA’s) bitegurwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya VRT, bitangwa buri mwaka hagahembwa abahanzi babaye indashyikirwa mu Bubiligi.
Stromae yatwaye igihembo gikomeye cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo mu gihe mugenzi we Selah Sue yahembwe nk’uwitwaye neza mu bagore bakora umuziki.
Stromae yaje kwegukana ikindi gihembo gikomeye cy’indirimbo nziza y’amashusho gusa ntibavuze izina ry’iyatsinze.
Selah Sue amaze kwakira igihembo cye, yashimiye abafana avuga ko ari bo akesha gutsinda. Stromae utari waje mu muhango wo gutanga ibi bihembo, yohereje video ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira abafana.

Mu kwezi gushize, Stromae yari yatowe yatorewe kuba Umuhanzi w’umwaka wa 2015 mu bushakashatsi bwakorewe ku bakunzi b’ikiganiro ’50MN Inside’ gica kuri Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa ya TF1.
Umuhanzi Stromae atangiranye umwaka amahirwe masa Umuhanzi Stromae atangiranye umwaka amahirwe masa Reviewed by Unknown on Friday, January 22, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.