Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Urutonde rw’abahanzi 6 batagomba kubura mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2016


Urban Boys
Mu gihe abenshi bibaza ndetse bafite amatsiko y’abahanzi batagomba kubura mu irushanwa rya PGGSS6, Imirasire.com binyujijwe mu kiganiro “Aheza ha muzika nyarwanda” twegereye abakunzi ba muzika,abacuruza muzika n’abanyamakuru (Presenters) batwongorera abahanzi batandatu batagomba kubura muri iri rushanwa uyu mwaka kubw’ibikorwa byabo ndetse bakunzwe.
Urban Boys: Iri tsinda rigizwe n’abasore batatu,uyu mwaka bigaragaje mu bitaramo bitanduka mu gihugu ndetse bashyira ku mugaragaro indirimbo zirimo Till I Die, Rihanna, Soroma nsorome ,Simparara ndetse buri umwe yagiye aririmbana n’abandi bahanzi batandukanye.PGGSS 5 bari bemerewe kwitabira irushanwa ariko bapfa umushahara muke. Ese uyu mwaka umushahara uzongezwa? Tugerageje kubavugisha ngo tumenye imyiteguro aho ihagaze.
Bruce Melody: Umwaka wa 2015 yashyize kumugaragaro indrimbo Ntujya unkinisha,Turaberanye n’izindi.Nyuma yo gukubuka mu irushanwa yamuritse indirimbo zirimo Umutwe na Turaberanye.Uyu muhanzi kandi uko iminsi yicuma niko arushaho gukundwa ku bw’ijwi rye gusa uyu mwaka nabwo ntawakwirengagiza inkuru ishyushye yamuvugwagaho ko yabyaye mu gasozi yirengagiza umwana na Nyina.

Melody ahabwa amahirwe
Paccy: Umuhanzi Oda Pccy nyuma yo kwitabira PGGSS6 ku nshuro ya 1 yasize hanze indirimbo eshatu arizo Ayiwe,Ntabwo mbyicuza na Niba ariwowe. Uyu mwaka kandi yakoze ibitaramo bitandukanye mu gihugu birimo Ikayoze,Rwamagana,Kicukiro ndetse aririmba hishimirwa intsinzi. Pccy nawe yemeza ko ngo ashingiye kuri ibi bikorwa agomba guhabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa uyu mwaka.

Oda Paccy
Senderi: Uyu muhanzi uyu mwaka yakoze indirimbo zirimo Icyumvirizo,umukunzi,nsomyaho,akubutse muri iri rushanwa2015,akora indi yitwa Tekana ifite (Audio na Video),Bazayomba,Iyotwicaranye, Ikoti yakoranye na Safi ubarizwa muri Urban Boys n’iyitwa Tuzarinda igihugu.Senderi kandi yamuritse Urbum ye ya Gtatu yitwa Tekana,ni umwe mu bahanzi uyu mwaka bakoze ibitamo hirya no hino mu gihugu mu gususurutsa abakunzi be.Mu kiganiro na Imirasire.com yemeza ko ibi bikorwa bihagije ngo abe yakwitabira iri rushanwa ntakabuza.
Danny Vumbi: Uyu muhanzi nyuma yo gushyira ahagaragra indirimbo nka ni Denger,Baragowe n’izindi ,yakurikijeho Ni uwacu, Hapana Papa n’izindi kandi zikunzwe .Abenshi mu bakunzi bamuzika bagahera aha bemeza ko agomba kwitabira irushanwa rya PGGSS6.

Amag the Brack : Onapo,Twarayarangije,Nyabarongo Twarayarangi,Ntacyowaza umbwira imyoto n’amasengesho.Uyu musore abajijwe ko yaba yifitiye icyizere yemeje ko hatagize indi kata ibaho ntamuhanzi wamutanga muri iri rushanwa kuko yakoze cyane.Ati: Abanyarwanda barabyiboneye kandi nziko bazivugira.” Indirimbo zikunzwe mu mwaka itatu video

Twabibutse ko umwaka ushize kugira ngo umuhanzi abe yagaragara ku rutonde rw’abahanzi 25 yagombaga kuba yarakoze indirimbo imwe y’amajwi n’indi imwe y’amashusho mu mwaka wa 2014; umuhanzi (cg itsinda) yagombaga kuba yarakoze indirimbo z’amajwi 5 n’iz’amashusho 3 hagati ya 2011 na 2013 hakaba haratangajwe uru rutonde rw’abahanzi hakurikijwe ngo abatowe cyane mu bujuje ibi byavuzwe haruguru.
Ese wemerana nanjye abandi ubona bakwiye kujya kuri uru rutonde ni abahe? Ushingira kuki?

Urutonde rw’abahanzi 6 batagomba kubura mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2016 Urutonde rw’abahanzi 6 batagomba kubura mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2016 Reviewed by Unknown on Friday, January 22, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.