Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2015, ko nta kibi cyazava i Burundi kiza guhungabanya umudendezo w’u Rwanda by’umwihariko ko asengera Perezida Paul Kagame mu masengesho ye.
Iyi nama ni iya mbere Nkurunziza akoresheje kuva u Burundi bwatangira kwinjira mu mvururu muri Mata uyu mwaka, iyi nama ikaba yabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega.
Ubwo abanyamakuru babazaga Perezida Nkurunziza ku mubano we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi udahagaze neza, yabasubije avuga ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana.
Nkurunziza yakomeje avuga ko nta kibi yifuza cyava i Burundi kiza guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, ati: “Ntakabi na kamwe kazova mu Burundi kajya kubangamira u Rwanda”.
Akomeza avuga ko Abarundi bifuza umubano mwiza n’u Rwanda: “nta mubano mubi dushaka ku Rwanda, dutegerezwa kubana neza”.
Mu gihe amahanga asesengura ubwicanyi bukorwa i Burundi mo jenoside, Perezida Nkurunziza yahakanye avuga ko abavuga Jenoside i Burundi ari abagamije gucamo ibice Abarundi ndetse ko bibeshya.
Perezida Nkurunziza yahakanye jenoside i Burundi, atunga agatoki Leta y’u Bubiligi ndetse ko igihe kigeze ikabaza ibibazo byose birimo bibera i Burundi.
Yakomeje avuga ko Abarundi bakeneye amajyambere, ko badakeneye ingabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ziteganywa koherezwayo guhagarika ubwicanyi no kugararura amahoro.
Yongeraho ko nta kibazo kidasanzwe kiri i Burundi, gusa ko n’ibihari bishobora gukemurwa n’ibiganiro, ati: “…ibisubizo birambye ku bibazo by’u Burundi ni muri Commission Nationale de Dialogue Interburundais”.
Mu gihe avuga ko umwaka wa 2015 wabaye mubi ku Barundi, Perezida Nkurunziza yasoje ikiganiro abizeza ibyiza mu mwaka wa 2
Perezida Nkurunziza ngo asengera Perezida Paul Kagame mu masengesho ye
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Wednesday, December 30, 2015
Rating: