Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

AMAFOTO: Parking ya petit stade yakubise iruzura abanyarwanda bashaka kureba Konshens


AMAFOTO: Parking ya petit stade yakubise iruzura abanyarwanda bashaka kureba Konshens


Mu ijoro rya cyeye tariki 1 Mutarama nibwo hari hateganyijwe igitaramo cya East Africa Party kiba buri mwaka, Aho uyu mwaka abanyarwanda bari bakubise buzuye bashaka kwirebera Konshens
Iki gitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na  East African Promoters ihagarariwe na Mushomba Joseph benshi bazi nka Boubu ubusanzwe kiba tariki ya 1 Mutarama mu rwego rwo gutangira umwaka abantu bishimana binyuze mu muziki,Kuri iyi nshuro ubwo abantu batangira umwaka wa 2016, igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi, aho abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bari babukereye bagiye kwirebera icyamamare bari bamaze iminsi bategereje Konshens.
Reba uko byari byifashe mu mafoto

Konshens yabyiniye abanyarwanda biratinda

Ahagana mu ma saa yine z’ijoro uyu muhanzi nibwo yageze ku rubyiniro maze imbaga y’abakunzi be irahaguruka maze barabyina biratinda mu gihe ku isaha.

Uyu muhanzi yamaze kubona urukundo afitiwe n’abanyarwanda maze nawe afata ijambo arabashimira yongera ho ko we nk’umunyajamaica afitanye isao n’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange.


Yabwiye abanyarwanda ko bafitanye isano nubwo aturuka mu gihugu cya Jamaica

Yagize ati “Nitwa Konshens nturuka muri Jamaica iba mu Caraibe kandi ifitanye isano n’Afurika ,tubyina injyana za dancehall ndetse na Afro beat mbese twese turi bamwe.”

Uyu muhanzi yatunguwe kandi n;uburyo yasanze hari bamwe mu banyarwanda bazi kuririmbo indirimbo ze dore ko yateraga bakikiriza kuva ku ndirimbo ya mbere yaririmbye kugera ku ndirimbo ye ya nyuma.


Abanyarwanda bagaragarije uyu muhanzi ko bazi indirimbo ze ku bwinshi


N’abafite ubumuga nabo ntibatanzwe kuza kwirebera iki cyamamare muri muzika

Iki gitaramo cyagaragayemo abandi bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane nka King James, Allioni, ndetse na Bruce Melody mu gihe Green wari utegerejwe nawe kuririmba atigeze agera ku rubyiniro.


Uretse Konshens, n’umuhanzi King James yakanyujijeho abafana be baranyurwa


Umuhanzikazi Allioni yasusurukije abari bitabiriye igitaramo cya East African Party


Abafana bageze aho batangira guhunga imvura yari iri kugwa


Uyu we ntiyatahiye kwishimira umuziki gusa kuko yabashije no gucyura umupira wari wambawe na Konshens


Ibyishimo byari byose bamwe batangira kubyinira aho bari bicaye


Umukunzi w’umuhanzi Humble Gizzle muri Urban Boyz nawe yari ahibereye


Parking ya Petit Stade yari yakubise yuzuye


AMAFOTO: Parking ya petit stade yakubise iruzura abanyarwanda bashaka kureba Konshens AMAFOTO: Parking ya petit stade yakubise iruzura abanyarwanda bashaka kureba Konshens Reviewed by Unknown on Saturday, January 02, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.