Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Butera Knowless yafashe ingamba zidasanzwe zizamugeza kure mu mwaka wa 2016

Nyuma yo gutangirana umwaka wa 2016 ishimwe, umuhanzikazi Knowless Butera arateganya gukorana imbaraga muri uyu mwaka mushya, kuburyo bizajya bimusaba kuryamana nibura isaha 1 ku munsi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com kuri uyu wa gatanu tariki 01 Mutarama 2016.
Ibyo yishimira yagezeho
Abajijwe icyo yishimira abona umwaka wa 2015 umusigiye, Knowless yagize ati “Ni byinshi nishimira nagezeho, nishimira ko nywurangije ndi muzima, nishimira ko ndangije umwaka ngihumeka hari benshi batuvuyemo, iryo ni ishimwe. Niho nabashije  gushyiramo imbaraga mu ndirimbo z’igiswahili nazo zagize umusaruro , hari aho byankinguriye amarembo. 2015 kandi nibwo nabashije gutsinda irushanwa rya Guma guma ,nabyo ndabyishimira ,muri make habayemo kugera ku bikorwa byinshi haba mu muziki wanjye, no mu buzima busanzwe.”


Icyo asanga 2015 imusigiye
Ati “ 2015 insigiye byinshi byo kongera , nywusizemo ibitotsi ubu uyu mwaka wa 2016 nta kuryama ,ni ukuryama isaha 1 nibura. Uyu mwaka ni uw’amateka kuri njye, ni umwaka numva ko nifuza kugera kure hashoboka . Kugira ngo ugere kure ni uko ushyiramo ubwitange ,ukavunika ni uko wigombwa byinshi byagushimishaga ,ukareka kuryama, kuburyo no gusinzira bizaba ari amasaha make kugira ngo ngere kubyo niyemejeHabayemo gufungurirwa amarembo muri muzika yanjye nibwira ko ariyo ntangiriro yo kugera kure. Natoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya Kora Awards, nacyo ni ikintu cyo kwishimira.”
2015 imusigiye byinshi,2016 nta kuryama
Kukuba hari icyo  yumva atagezeho muri 2015, Knowless yasubije agira ati “ Ntakintu numva ntagezeho, hari ibyo nyine umuntu aba apanga ,umwanya ukaba muke cyangwa ukamucika, urebye ibyo napanze byose nabigezeho nubwo atari 100%,hari nk’ibyo bintu byo kurushaho intambwe ngana hanze y’u Rwanda kuko nabyifuje kuva mu myaka yashize ndetse n’uyu mwaka nibyo ntangiranye urumva icyo ngicyo nacyo kiri mu bigomba kumpangayikisha cyane ariko umwaka ushize nta kintu kitangendekeye neza nari narapanze uretse ibyo ngomba kongeramo imbaraga.”
Mbere y’uko amurika album ya 4, amahirwe yo kwegukana igihembo cya kola awards ari mu biganza by'abanyarwanda
Ku itariki 19 Nyakanga 2014 nibwo Butera Knowless yamuritse album ya 3 yise’ Butera’. Muri uyu mwaka wa 2016 nabwo akaba ateganya kumurikamo iya 4. Gusa mbere yaho akaba ashyize umutima ku bihembo bya kola awards  2016 ari guhatanira n'abandi bahanzi bo muri East Africa . Knowless ari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha abandi mu Karere k’Uburasirazuba (Best Female- East Africa) aho ahatanye na Juliana(Uganda), Vanessa Mdee(Tanzania), Victoria Kimani(Kenya), Irene Ntale(Uganda) ndetse na Avril Nyambura(Kenya).
Female East
Ahanganye n'abandi bahanzikazi bo muri aka Karere
Avuga kuri album ye nshya ndetse no kuri ibi bihembo yagize Ati “ Hari album yanjye ya 4 igomba gusohoka muri uyu mwaka hagati ninayo mpamvu harimo imbaraga nyinshi cyane ,hari ukuba ngomba gutegura ariya marushanwa  kandi ngatsinda ariko ahanini ku ruhare rw’abanyarwanda , mu minsi mike nzabasobanurira uburyo bazampa amahirwe .”
Kuva KORA Awards zatangira gutangwa mu mwaka w’1996, Jean Paul Samputu ni we muhanzi Nyarwanda rukumbi wegukanyemo igihembo. Hari mu mwaka wa 2003 ubwo yahabwaga igihembo cy’umuhanzi w’indirimbo gakondo muri Afurika kubera indirimbo ‘Nyaruguru’.  Knowless Butera ahamya ko na we agomba gutera ikirenge mu cye muri uyu mwaka.
Guma Guma yari rimwe mu matafari agize urukuta ari kubaka
Ku itariki 15 Kanama 2015 nibwo hasojwe irushanwa  rya Primus Guma Guma Super Star  ku nshuro ya 5, ryegukanywe na Knowless Butera. Kuba yaratsindiye iki gihembo kuri we ngo hari icyo byamweretse. Ati “ Gutsindira Guma Guma ishusho byampaye, byabaye itangiriro ryanjye, ntabwo navuga ko ririya ryari iherezo ahubwo  ryabaye itafari ryiyongereye ku rukuta ndi kubaka, donc nicyo gihembo gikuru tugira  cya hano mu Rwanda kandi uko byagenda kose nubwo umuntu adakorera guhembwa gusa  ,ahubwo akorera ngo ibikorwa bigaragarire  n’abantu  ariko nibyo bihembo bizamo ,byampaye rero Pressure(igitutu) yo kuba rero natangira gukorera gutsinda bariya bo hanze kuko nibyo bihembo tugomba gushishikarira gutsindira ,nkaba numva ngomba gukora uko nshoboye nkabitsindira , nkaba nazana nibindi bihembo bitari ibya hano mu Rwanda gusa.”
Knowlsess yasoje ikiganiro twagiranye yifuriza abafana be ndetse n’abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2016.
Butera Knowless yafashe ingamba zidasanzwe zizamugeza kure mu mwaka wa 2016 Butera Knowless yafashe ingamba zidasanzwe zizamugeza kure mu mwaka wa 2016 Reviewed by Unknown on Saturday, January 02, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.