Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Gasabo:Umuntu yapfuye azize iyi ndaya


 
Mu rukerera rwo kuri uyu gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 Mu karere ka Gasabo ku Kinamba cya mbere, Ndayisenga Emmanuel yishe Habarurema Etienne amuteye icyuma bapfa indaya.

Abaturage bari aho byabereye baganira na Bwiza.com bavuze ko uyu Ndayisenga wishe Habarurema yahoze ari umupolisi nanubu akaba yabwiraga abaturage ko akiri we.
Habarurema Etienne wishwe yari mu kigero cy’imyaka 30.  Uyu Habarurema yakoraga mu kabari aho yacuruzaga biyari. Aba bagabo barwanye barwanye bapfa indaya ubwo buri umwe yashakaga kuyitahana.
Nyuma yo kurwana Ndayisenga yagiye kuzana icyuma ahita akimutera Habarurema agwa aho.
????????????????????????????????????
Sup Mbabazi Modeste Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Sup Mbabazi Modeste yemeje aya makuru ariko ahakana ko atazize indaya nk’uko bivugwa. Ahamya ko Polisi ikiri mu iperereza ko izatangaza icyo yazize nyuma.
Ku makuru avuga ko Ndayisenga wishe Habarurema yahoze ari umupolisi, Sup Mbabazi Modeste yabihakanye avuga ko yigeze kuba ariko uyu munsi atakiri we.
Si ubwa mbere hagaragaye umuntu witabye Imana muri kariya gace ka Kinamba kuko no kuwa mbere w’iki cyumweru hatoraguwe umurambo w’umuntu wapfuye.
Sup Modeste Mbabazi avuga ko Polisi ikiri mu iperereza ry’uyu wishwe ko ikizavamo kizatangarizwa abantu.
Gasabo:Umuntu yapfuye azize iyi ndaya Gasabo:Umuntu yapfuye azize iyi ndaya Reviewed by Unknown on Saturday, December 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.