Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Brig Gen Frank Rusagara yashinjwe kuvuga ko u Rwanda ruyobowe n’igitugu ====>Inkuru hano

rusagarauri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2015, Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza bongeye kwitaba ubutabera aho urubanza rw’uyu munsi rwibanze cyane ku Brig Gen Rusagara washinjwa gusebya Leta.

Mu rubanza rw’abasirikare bakuru, Ubushinjacyaha buregamo Col Tom Byabagamba wayoboye ingabo zirinda Perezida Kagame, BrigGen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza, ubwo bari imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare, Ubushinjacyaha busobanura ibimenyetso ku cyaha bukurikiranyeho Rusagara cyo kwangisha rubanda ubutegetsi.
Uhereye ibumoso ni Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara
Ubushinjacyaha bwagarutse ku nyandikomvugo bwakoreye ku basirikare bakuru ngo baganiraga na Brig Gen Frank Rusagara igihe yari mu kazi atarasezererwa mu ngabo za RDF.
Inyandukomvugo zakoresheje harimo iya Col Jules Rutaremara (ubu ni Brigadier General) wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byeguha, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.
Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.
Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yasubiyemo amwe mu magambo yo mu nyandikomvugo z’abantu bavuzwe haruguru, ashingiraho ahamya Frank Rusagara icyaha cyo “Kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho”.
Mu nshamake yavuze ko bose bahuriza ku kuba, Rusagara yaravugaga ko “U Rwanda ari “a police State” (Igihugu kiyoborwa n’igitugu), ngo navugaga ko ari “A banana republic” (Leta idafite ubutegetsi buhamye). Rusagara ngo yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo ushatse buhari.
Umushinjacyaha yavuze ko Brig Gen Rusagara yabwiraga abasirikare bakuru bagenzi be ko ishyaka rya RNC rifite imbaraga, “Opposition is growing strong”, kandi ngo yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari umunyabinyoma ubeshya Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Rusagara ngo yashinjaga Kagame kwishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya, ndetse ngo Kagame yashyizeho Agaciro Fund abonye amahanga ahagaritse inkunga yahaga u Rwanda. Uretse kuba Rusagara ngo yarashimagizaga ibikorwa bya RNC n’abayirimo, ngo yanashatse gukangurira Col Rutaremara kujya yumva radio Itahuka yo kuri Internet (ya RNC).
Capt Nzakamwita yavuze ko ibyo Brg Gen Rusagara yakoraga yabikoreye ahantu hatandukanye, mu kazi muri Etat Major na Nyarutara, kandi ngo yabibwiraga abantu benshi mu bukwe n’abasirikare bakoranaga agamije gusebya Leta y’u Rwanda agamije kuyangisha rubanda.
Yavuze ko Rusagara yagaragazaga kwifatanya n’umwanzi uzwi w’u Rwanda (umutwe wa RNC), kandi yari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye inyandiko (e-mails) Frank Rusagara yohererezaga (inshuti) ze, harimo na muramu we Col Tom Byabagamba, izo e-mail zabaga zirimo inkuru zanditswe zisebya Leta kandi zanditse n’abo muri RNC cyangwa cyangwa ibindi binyamakuru.
Mu nyandiko ngo yohereje kuri e-mail harimo iya Rudasingwa Theogene ivuga “Amadayimoni 7 atuma Paul Kagame aguma ku butegetsi.”
Izi e-mails, Frank Rusagara yasabwe kugira icyo avuga yiregura, avuga ko ntacyo yazivugaho mu rukiko kuko Ubushinjacyaha bwamuhaye inyandiko zikubiyemo atari kumwe n’umwunganira Me Buhuru Pierre Celestin, ikindi ngo ubushinjacyaha bwihaye kwinjira mu buzima bwite bwe.
Me Buhuru Pierre Celestin yagaragaje inzitizi imbere y’Urukiko, avuga ko Ubushinjacyaha n’ubwo bwavuze ibyo bwabwiwe mu nyandikomvugo, butabihagazeho bityo bikaba atari ibimenyetso, asaba urukiko kubifataho umwanzuro, kandi ikirego kigateshwa agaciro.
Indi nzitizi yanateje impaka mu rukiko, ni iy’uko Ubushinjacyaha butumvise uruhande rw’uregwa (Confrontation Contradictoire), kugira ngo bwumve icyo abivugaho, ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko iyo ari inzira imwe, Uregwa ashobora kwiregura urubanza rugakomeza.
Izindi mpaka zikaze zabaye ku nyandiko (idasobanura neza) iyo baruwa handitseho ko yanditswe tariki ya 4/9/2014 ikaba iha ububasha Ubushinjacyaha bwo kugenzura no gusoma e-mails za Frank Rusagara.
Abunganira uregwa bavuga ko ibaruwa isobanura neza ko e-mails zari kugenzurwa ari izo ku itariki ya 2/9/2014 kandi icyo gihe Rusagara yari afunze. Ubushinjacyaha bwo buhamya ko hari inyandiko (copi) igaragaza ko iyo baruwa y’Ubushinjacyaha bukuru, yanditswe tariki 2/9/2014 kandi ikaba yaratangaga ububasha bwo kugenzura e-mails zose za Frank Rusagara.
Me Buhuru na Frank Rusagara basaba ko ibirego bishya biri mu byo Ubushinjacyaha bwatanzeho ibimenyetso nk’izo e-mails byazirengagizwa, hakazaburanwa ku byaha byari byashyikirijwe Urukiko mbere.
Me Buhuru kandi yashinje ubushinjacyaha kwica amategeko no kuvogera ubuzima bwite bw’umukiliya we, Frank Rusagara, ngo kuko iperereza ryo gusoma e-mails ze, ryabaye mu gihe ikirego cyari cyashyikirijwe urukiko, kandi ngo ntabwo byamenyeshejwe urwo rukiko.
Major Bernard Hategeka, uyoboye inteko iburanisha uru rubanza, yavuze ko Urukiko ruzasuzuma iby’izo e-mail rukabifataho umwanzuro. Urukiko rwanzura ko iburanisha risubikwa, Urubanza rukazasubukurwa ku wa mbere tariki 14 Ukuboza 2015, saa tatu za mu gitondo.
Brig Gen Frank Rusagara yashinjwe kuvuga ko u Rwanda ruyobowe n’igitugu ====>Inkuru hano Brig Gen Frank Rusagara yashinjwe kuvuga ko u Rwanda ruyobowe n’igitugu ====>Inkuru hano Reviewed by Unknown on Saturday, December 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.