Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Urutonde rw’abanyarwandakazi babaye ba Miss mu ngeri zitandukanye n’abakunzi cyangwa abagabo babo

Urutonde rw’abanyarwandakazi babaye ba Miss mu ngeri zitandukanye n’abakunzi cyangwa abagabo babo


Ba Nyampinga b’abanyarwandakazi mu ngeri zitandukanye, ni kimwe mu byiciro by’abantu b’ibyamamare banakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru. Mu bakobwa bambitswe amakamba atandukanye, hari bamwe bakunda kugaragara cyane ndetse no bakagira ishema ryo kugaragaza abasore bihebeye.
Muri iyi nkuru, turagaruka kuru ba Nyampinga batandukanye baba aba za Kaminuza, abahataniye ikamba rya Nyampinga w’igihugu n’abandi batandukanye, bafite abakunzi babo ndetse bakunda no kubigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Benshi muri aba usanga bakundana n’abasore nabo b’ibyamamare. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakundana bisanzwe ndetse n’abamaze kwambikana impet
                                      1. Miss Mutesi Aurore na Egide Mbabazi
mbabazi


Mutesi kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 ndetse akaba no kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo na Miss FESPAM yaje no kwegukana, amaze igihe akundana n’umusore witwa Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse iteka aba bombi ntibajya Babura kugaragariza rubanda ko urukundo rwabo rwashinze imizi.
2. Miss Akiwacu Colombe na Christopher
chris
Mu minsi yashize nibwo Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yatangiye kugaragaza ko afitanye umubano wihariye n’umuhanzi Christopher, n’ubwo babanje kujya babica ku ruhande bagashaka kubihisha n’ubwo igihe cyaje kugera bakajya bananirwa guhisha ikibarimo. Christopher nawe aherutse kugaragaza ko afata Miss Colombe nk’umukunzi we w’agaciro gakomeye, icyo gihe hari ku isabukuru ye y’amavuko ubwo Christopher yamubwiraga amagambo amwereka ko n’ubwo atari hafi ye dore ko asigaye yiga mu Bufaransa, kure y’amaso atari kure y’umutima.
Icyo giye yagize ati: “Mu nshuti zose aho ziva zikagera, uri inshuti igira ubuntu, uri umunyarugwiro kandi ugira urukundo. Iyaba byashobokaga nari kukubwira amaso ku maso uburyo uri uw’agaciro gakomeye kuri njye, ariko ntakundi ibi nibyo intera iri hagati yacu inyemerera...”
3. Miss Bagwire Keza Joannah n’umunyamakuru Ernesto
Joannah
Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 ndetse akaba ari no mu bakobwa bageze kure mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015 aho yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo, amaze igihe akundana n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) aho yumvikana mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Magic FM no kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro RTV Mag, uwo akaba nta wundi ari Ernesto Ugeziwe.
4. Miss Agasaro Farid Nadia na Riderman
Riderman
Agasaro Farid Nadia, n’ubwo ubu ari umugore wubatse niwe ugifite ikamba rya Miss Mount Kenya 2015, iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi muri iyi Kaminuza akaba yararyambitswe mbere gato y’uko yambikana impeta na Riderman bakoze ubukwe muri Kanama uyu mwaka. Uyu we Riderman yarenze ikigero cyo kuba umukunzi we ahubwo agera ku ntera yo kumubera umugabo, ndetse ubu bakaba banitegura kwibaruka imfura yabo mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira.
5. Miss Mutoni Balbine na Arsene
Mutoni
Miss Balbine Mutoni, yambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye muri 2014 (Miss High School 2014), muri uyu mwaka wa 2015 aza kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ndetse abasha no kuza mu bakobwa bitwaye neza, aba igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015. Uyu mukobwa, akundana n’umusore witwa Arsene ndetse bombi buri umwe ntahwema kugaragariza undi ko amukunda binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.
6. Miss Samantha Uwase Gislaine na Pacifique
samantha
Samantha Uwase Gislaine, yabaye Nyampinga w’icyahoze ari SFB, hari mu mwaka wa 2013. Gusa nyuma yaje kwamburwa iri kamba bitewe n’uko yashinjwaga n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza gukorera umunyeshuri mugenzi we ikizamini. Uyu mukobwa, akundana n’umusore witwa Mongi Pacifique kandi bombi baterwa ishema no kwerekana ko urukundo rwabo rwashinze imizi.
7. Miss Sandra Teta na Derek
sandra teta
Miss Sandra Teta, yamenyekanye cyane ubwo yatorerwaga kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’icyahoze ari SFB, hari mu mwaka wa 2011. Nyuma yaje no kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2012, icyo gihe ikamba ryambitswe Mutesi Aurore. Uyu mukobwa amaze igihe akundana n’umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active witwa Derek Sano, ndetse iteka buri umwe muri aba agaragaza ko atewe ishema n’umukunzi we.
8. Miss Uwase Raissa Vanessa na Olvis
olvis
Uwase Raissa Vaness wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, ni umwe mu bakobwa bagiye bavugwaho gukundana n’abasore batandukanye b’ibyamamare, barimo na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys. Gusa uyu mukobwa muri iyi minsi we na Olvis wo mu itsinda rya Active, babinyujije ku rubuga rwa Instagram bashimangira cyane ko urukundo rwabo rumaze gushing imizi.
9. Miss Neema Umwali na Zady
neema
Miss Umwali Neema yamenyekanye bwa mbere ubwo yambikwaga ikamba ry’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi. Nyuma yaje kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational mu mwaka wa 2014 aho yagiye ahagarariye u Rwanda. Uyu mukobwa, akundana n’umusore bakunda kwita Zady, ndetse yamaze no kumwambika impeta ihamya urukundo amukunda, bakaba bateganya no gukora ubukwe mu gihe cya vuba.
10. Miss Akineza Carmen
carmen
Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, ari mu rukundo n’umusore wamaze no kumwambika impeta ndetse bateganya no kuzakora ubukwe bakibanira nk’umugore n’umugabo.
11. Miss Isimbi Deborah na Safari Bryan
isimbi
Isimbi Deborah Abiellah wabaye Miss wa Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2012, yambikanye impeta n’umukunzi we Safari Bryan biganaga muri iyi Kaminuza, ubu bakaba bamaze igihe banibanira nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, ndetse kuva ubwo uyu niwe mukobwa uheruka kuba Nyampinga w’iyi Kaminuza, cyane ko ubu yanamaze guhinduka ikaba ishami rimwe rya Kaminuza y’u Rwanda.
12. Miss Uwera Dalila na Dirk
dalila
Miss Uwera Dalila, niwe wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, icyo gihe hakaba hari mu mwaka w’1994 ubwo yambikwaga iri kamba rya Miss Rwanda 1994. Uyu yaje gushakana n’Umubiligi witwa Dirk mu mwaka wa 2013, ubu bakaba bibanira mu gihugu cy’u Bubiligi.
Urutonde rw’abanyarwandakazi babaye ba Miss mu ngeri zitandukanye n’abakunzi cyangwa abagabo babo Urutonde rw’abanyarwandakazi babaye ba Miss mu ngeri zitandukanye n’abakunzi cyangwa abagabo babo Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, November 16, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.