Sacha Caty uwari umukunzi wa Humble Gizzo muri Urban Boys ngo yaba atwite inda ya 2 inamuvanye muri muzika
Agasaro Sandrine wamenyekanye nka Sacha Kat yateye umugongo umuziki n’ibijyanye na wo byose kubera inshingano zikomeye afite zo kurera imfura yibarutse tariki ya 29 Kanama 2014.
Sacha wamamaye cyane kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi b’i Kigali. Yanaririmbye indirimbo ze bwite nka ‘Wowe Gusa’, ‘Be The One’, ‘Igikwiye ft Danny Nanone’ n’izindi.
Nyuma y’umwaka umwe yibarutse umukobwa, biravugwa ko Sacha Kat atwite inda ya kabiri ku mugabo utandukanye n’uwo babyaranye mbere.
Umwana wa mbere wa Sacha yamubyaranye na Dj Toxic, umusore bakundanye nyuma yo gutandukana na Nizzo uririmba muri Urban Boyz. Inda ya kabiri bivugwa ko uyu mukobwa atwite ngo yayitewe n’umwe mu bagabo bakomeye mu bucuruzi i Kigali.
Ku ruhande rwa Sacha ahakana iyi nda ya kabiri avugwaho kuba yarasamye mu mezi make ashize. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ayo makuru yo gutwita kwe na we yagiye ayumva gusa ngo ntaho ahuriye n’ukuri.
Yagize ati “Ibyo nanjye narabyumvise ariko ntabwo ari byo, ntabwo ngiye kubyara undi. Ni ibintu abantu bavuga gutyo, si ukuri. Umwana ni umugisha aramutse aje byaba ari byiza ariko igihe ntabwo kiragera.”
Sacha wahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Kora Awards mu mwaka wa 2013 yafashe umwanzuro utajegajega wo kuva mu muziki by’iteka kugira ngo abanze yite ku mwana.
Sacha aravugwaho guterwa inda ya kabiri ataracutsa umwana wa mbere
Ati “Singikora umuziki narabiretse, nabihagaritse kubera umuryango wanjye. Urumva ubu nsigaye ndi umubyeyi ugomba kwita ku mwana, ntabwo nafatanya iby’imiziki no kuba umubyeyi. N’umuryango wanjye ntabwo ubyifuza.”
Sacha yamenyekanye nk’umuhanzi waririmbaga mu njyana ya RnB, anazwi cyane nk’uwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, amafoto ye yagiye akoreshwa mu kwamamaza ku byapa .
Uyu muhanzikazi yacikirije amashuri ye ageze mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye ahita atangira kugaragara mu mashusho y’indirimbo.
Uyu mukobwa yavanye akarenge mu bya muzika kugira ngo yite ku mwana
Sacha Caty uwari umukunzi wa Humble Gizzo muri Urban Boys ngo yaba atwite inda ya 2 inamuvanye muri muzika
Reviewed by Unknown
on
Monday, November 16, 2015
Rating: