Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

BOMBORI BOMBORI show :Jay Polly yahaye karibu muri Tuff gangs abahoze ari aba Home boyz bikomeza gukurura urunturuntu hagati ye na bagenzi be

Tuff gangs
Hamaze iminsi humvikana ibibazo hagati ya basore bane batangije itsinda rya Tuff Gangs, nyuma yaho Green P, Bull Dog na Fireman bagiye bashinja Jay Polly kubangamira inyungu rusange za Tuff Gangs ndetse bakaza gufata icyemezo cyo gutangiza irindi huriro bise Stone Church, we atarimo, uyu nawe yahise ashinja aba bagenzi be gutererana itsinda.
Nk’uko Jay Polly yaherukaga kubitangaza, ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Wiyita iki’ ahuriyemo n’abasore bahoze bagize itsinda rya Home boyz, ari nabo avuga ko ari amaraso mashya yamaze guha karibu muri Tuff gangs kugirango iri tsinda ritazazimira, aho yizeye ko aba basore yita ‘New generation’ bagiye kwigaragaza bagatanga umusanzu mu kubaka Hip hop.
Tuff gangs
Jay Polly hamwe na basore yita 'New generation', yahaye ikaze muri Tuff gangs aribo: Kharifan(ubanza ibumoso),Romeo(iburyo) na Young T(uru ku murongo wo hari na Jay Polly)

Ubwo abasore bagize Home boyz batugezagaho iyi ndirimbo, badutangarije ko bataje nka home boyz, ko ahubwo ubu barangije kuba Tuff Gangs nshya ivuguruye nyuma y’inama bagiranye na Jay Polly bagasanga ntacyo byaba bitwaye ndetse ari byiza.
Umwe mu bari bagize Home boyz, aganira n’inyarwanda yagize ati “ Ikigaragara cyo ntabwo tukiri home boyz, ahubwo turi Tuff Gangs nshya, kuko twicaye dukora akanama, tubitekerezaho twese, twumvikana ko ubu tugomba kubwiza abantu ukuri uko ibintu bihagaze. Turi Tuff Gangs nshya.”
khalfan
Khalfan Shakur na mugenzi we Romeoubu ngo naba Tuff gangs bishimiye kubatizwa na Jay Polly
Tubabajije niba kureka itsinda ryabo barimo bagerageza kuzamura bakiyunga na Jay Polly muri Tuff Gangs atari ukugaragaza kutigirira icyizere, bagashaka kuzamukira ku izina Tuff gangs yubatse imyaka igera kuri irindwi, aha bavuze ko ibi ataribyo ko ahubwo ari uburyo bwo kwagura ibikorwa byabo no gutanga umusanzu wabo mu kuba Tuff itasenyuka burundu.
Oya, ni ukwagura uburyo bw’imikorere, ntabwo ikibazo ari home boyz kuko n’ubundi abatumenye mbere turi home boyz, ahubwo ibi ni uburyo bwo kwagura imikorere kandi Tuff gangs ni itsinda ryabaye ikitegererezo muri hip hop, kuba baratubonyemo rero ikizere cy’uko dushoboye tukaba twajya muri Tuff Gangs njyewe ndumva ari amahirwe yo kwerekana ko dushoboye.

Nyuma y’iyi ndirimbo twakoze yitwa Wiyita iki, Jay Polly yaricaye aratekereza areba igihe Tuff Gangs yahereye, asanga atareka ngo Tuff Gangs igende ikendere burundu, yashwanye na bagenzi be bahoze muri Tuff Gangs, hanyuma we aricara aravuga ati ngiye kubaka Tuff Gangs yo kuri rwa rwego abantu bari basanzwe bayiziho, yo gutanga ubutumwa. Ni muri urwo rwego rero nitwe yahereyeho aratubwira, turicara turaganira koko natwe twumva ni byiza cyane kuba twakwitwa Tuff Gangs. - Romeo wahoze muri Home boyz
Bull Dogg
Khalifan yari asanzwe azwi cyane mu gutiza ijwi n'umurindi Bull Dogg mu bitaramo bya PGGSS
Ku ruhande rwa Khalfan Shakur, umwe mu baraperi wari usanzwe uzwi cyane muri Home boyz, unasanzwe by’umwihariko afitanye umubano na Bull Dogg dore ko bakunze gukorana mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, tumubajije niba ibi bidashobora gukurura umwuka mubi hagati ye n’uyu muraperi yari asanzwe afata nka mukuru we, yavuze ko yumva nta kibazo byagakwiye gutera kuko buri wese agira amahitamo ye kubera inyungu runaka akurikiranye.
Ikintu cya mbere kuba Tuff Gangs nshya ije, ntabwo tugiye guhangana n’andi matsinda, nabo nkuko bafite itsinda rya Stone church ndumva nta kibazo, kuko nawe ubwo yajyaga muri Stone church ntabwo yaje ngo abimbaze, angishe inama. Buri muntu yifatira imyanzuro imukwiriye kandi ikindi abantu babyumve neza ntabwo njye nje guhangana na Bull Dogg ngo kuko namubackinze tukaba twari dufitanye umubano….n’ubundi umubano wacu uzahoraho. Ni ukuvuga ngo Tuff Gang twe dushaka kubaka ni iyahazaza tukazerekana y’iko Tuff Gangs igomba kurabagirana nkuko natwe turi kubitekereza. - Khalfan

wowe musomyi uhawe ikaze kuri izi nkuru urabivuga ho iki?
Tuff gangs nshya ubu iri gutegura album yabo ya mbere. Bati  “ Ubu ikiri gutegurwa ni album ndetse hakaza n’igikorwa cyo kuyimurika, ariko mbere hazagenda habaho ibitaramo na video nyinshi, ni ibindi bikorwa byinshi bijyanye n’umuziki mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Tuff gangs, tukereka abanyarwanda ko  aricyo gihe bari bategereje hip hop nyayo kandi niyo tubazaniye.”
Jay Polly
Jay Polly ashobora kuba yanze kuba nyakamwe
Tubajije Jay Polly niba ibiri kuvugwa n’aba basore bahoze bagize Home Boys ari byo. Mu magambo ye yagize ati “ Wowe se urabyumva gute? Byaba bitwaye iki baramutse babaye aba Tuff? Tuff Gangs ni itsinda ry’abanyarwanda, ubwo rero n’abandi baziyumvamo, dufite aba Tuff ahantu hose, turi benshi, abo baraperi rero nabo ni bamwe mu bacu kandi barakaze cyane, ni new generation.”
Tumubajije niba yaba yabiganiriye na bagenzi be, mbere y’uko aha ikaze aba baraperi batatu bashya. Jay Polly wirindaga kugaragaza neza uruhare afite mu guha ikaze aba baraperi muri Tuff gangs, yagize ati: 
Nonese si iterambere? Icyo dushaka si iterambera ra? Turifuza ko dutera imbere twese kuko byaba ari ukwanga ko n’abandi batera imbere kandi ntabwo ari byiza mureke n’abandi baze, new generation nayo ize yerekane icyo ifite, kandi abo ngabo nta ribi ryabo ni abasaza barakoze.
Turakomeza twubake ikibuga, urumva naba nsigaye, ikiza ni uko haza abaraperi benshi tukareba kuko niryo terambere rya rap mu Rwanda, ubwo tuzaba benshi cyane kandi abaraperi bashoboye bizakomeza bizamuke tunambuke imipaka. Nta kibazo cyabo kabisa bameze neza n’abandi bose bifuza,  mu Rwanda hari aba Tuff baririmba, hari aba Tuff babyina, hari aba Tuff bacuruza, hari aba Tuff babafana, turi benshi cyane, rero abo ndabemera n’abaraperi.
Nyuma yo kuganira na Jay Polly twavuganye na Fireman, umwe mu basore batatu bagize Tuff Gangs yatangiye urugendo, kuri ubu akaba ari muri Stone church, aha akaba yavuze ko atekereza ko Jay Polly adashobora gukora ikosa ryo kwinjiza umuntu muri Tuff gangs.
Fireman
Fireman arumva Jay adashobora gukora ikosa ryo gufatira ibyemezo Tuff Gangs uko yishakiye
Njyewe nimugoroba navuganye na Jay Polly kuri telephone, ndamwibariza mu Kinyarwanda nti uri gukora indi Tuff gangs koko ibintu ndikumva ni ukuri? Yampakaniye mu kirimi cye ambwira ati reka reka nanjye ni ibintu ndikumva, ubwo rero niba koko abo bana aribo bakora ibintu nk’ibyo nkaba ndikubyumva mu itangazamakuru, ikintu cya mbere navuga ni uko nta gaciro nabiha cyane, kubera y’uko nta gaciro bifite. - Fireman
Akomeza agira ati:
Tuff gang ntabwo ari ikipe, ntabwo ari APR cyangwa Rayon cyangwa iki, ntabwo bagura abakinnyi ngo basimbuze abandi, ntekereza ko ari abantu biyise Tuff gangs, ariko nanone sintekereza ko Jay Polly yakwifata ngo afate umwanzuro akore indi Tuff Gangs, ibyo ndabifata nk’ibintu byo gushyushya bya bindi abantu bamenyereye.
Twebwe ntabwo twigeze tuva muri Tuff gangs, turacyari muri Tuff Gangs, abo bavuga ko ari amaraso mashya muri Tuff, nari nsanzwe nziko ari aba Tuff nubwo bitwa Home boyz, ntabwo ntekereza ko baje  kudusimbura, kuko njyewe sinkina mu ikipe, Tuff gangs ntabwo ari ikipe, kandi ndi umwe mubaygize nta kintu gishobora guhinduka nta kizi.
Fireman
Nyuma y'ibi birikuvugwa, Fireman we yamaze kugaragaza ko atabyishimiye na busa, aho yamaze kugereranya abari inyuma y'iyi Tuff gangs nshya ya Jay Polly nk'imbwa, amaniga y'amafuti...
Ese ibi biraza kugarukira he? Ese Jay Polly na bagenzi be batangiranye Tuff Gangs bara kugira aho bahurira babashe kumvikana?Ikigaragara ni uko aho ikibazo ubu kigeze bisa nk'ibogoranye nyuma y'igihe kinini cyari gishize havugwa umwuka mubi n'urunturuntu muri aba basore, none kuri ubu imyanzuro barimo kugenda bafata ikaba ishimangira urwego ikibazo cyabo kigezeho. Ikigaragara ni uko ntawutwika inzu nhgo ahishe umwotsi, Tuff Gangs y'iki gihe ifite ibibazo bikomeye.
BOMBORI BOMBORI show :Jay Polly yahaye karibu muri Tuff gangs abahoze ari aba Home boyz bikomeza gukurura urunturuntu hagati ye na bagenzi be BOMBORI BOMBORI show :Jay Polly yahaye karibu muri Tuff gangs abahoze ari aba Home boyz bikomeza gukurura urunturuntu hagati ye na bagenzi be Reviewed by Unknown on Monday, November 16, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.