Ibi Obama yabivuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ABC ku wa Kane ariko gitambuka ku wa Gatanu mu gitondo aho yagaragaje ko ISIS igenda icika intege.
Yagize ati “Ukuri ni uko kuva na mbere intego yacu yari ukubanza kubaca intege kandi koko twabaciye intege. Ntabwo bigeze babasha kwigarura Iraq, muri Syria naho baraza bakongera bakagenda.”
Nyuma y’ibitero bitandukanye byabaye i Paris ku wa Gatanu umunsi iki kiganiro cya Obama cyari cyatambutse kuri televiziyo, abantu batandukanye barimo Donald Trump umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batemeranya n’ibyavuzwe na Obama.
Abinyujije kuri twitter, Trump yagaragaje ko ibyavuzwe na Obama mbere ya biriya bitero by’i Paris bigaragaza ko ari umuyobozi mubi ari nayo mpamvu hakenewe impinduka.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Amerika yabwiye CNN ko icyo ariya magambo ya Obama yashakaga gusobanura ari uko urugamba rwo kurwanya ISIS ruzamara igihe kirekire ndetse ko rugira iminsi myiza n’imibi.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Obama hari byinshi yakoze mu kurwanya uyu mutwe harimo kugabanya umubare w’abanyamahanga binjiraga muri uyu mutwe ndetse ibitero bitandukanye bya Drones no gukumira ko uyu mutwe ukomeza gufata uduce twinshi muri Iraq na Syria.
Umwe mu bakozi b’Ibiro by’ubutasi muri Amerika yatangaje ko badashobora guhakana ko buriya bwicanyi bwakozwe na ISIS nkuko byavuzwe na Perezida w’u Bufaransa François Hollande ndetse biteguye gufatanya mu iperereza kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Ikiganiro ABC yagiranye na Perezida Obama cyatambutse umunsi umujyi wibasirwa n'ibitero bya Islamic State
Obama mu mazi abira azira amagambo yavuze ku mutwe wa Islamic State
Reviewed by Unknown
on
Sunday, November 15, 2015
Rating: